RFL
Kigali

CITY MAID: Nick wari umaze igihe yifuza Nikuze yahisemo kumufata ku ngufu ese biraza kumuhira ? Ntucikwe kuri uyu mugoroba

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:20/07/2017 13:06
2


Nyuma yaho umusore Nick agerageje gushaka kuryamana na Nikuze inshuro nyinshi bikamunanira, ubu noneho uyu musore yahisemo gufata ku ngufu iyi nkumi. Ese biraza kugenda gute? Ntuze gucikwa n'igice kiri buze gutambutswa uyu munsi kuri Televiziyo Rwanda.



 ‘City Maid’ ni filime ikunzwe n’umubare munini  w’abakunzi ba filime nyarwanda, cyane ku bakurikirana filime z’uruhererekane zitambutswa ku ma Televiziyo. Iyi filime itambutswa kuri Televiziyo y’igihugu yibanda ku buzima bwo mu mujyi aho usanga yigisha urubyiruko kwirinda Ibiyobyabwenge, ubusambanyi ndetse n’amakimbirane yo mu miryango aho ibi byose byigishwa herekanwa ingaruka mbi z’abishora muri ibi bikorwa.

Nikuze na Nick bagaragara muri iyi filime nk'abakinnyi bayo b'imena

Gatari uhanganye na Kirahinda nabo ni bamwe mu bakinnyi bakunzwe muri iyi filime

Iyi filime itunganywa ikanakorwa na Afrifame Pictures ni imwe muri filime z’uruhererekane zitambutswa kuri Televiziyo y’u Rwanda (TVR). Iyi Filime inyura kuri TVR buri wa Kane guhera ku isaha ya Saa Tatu z’umugoroba (21h00’) ikamara iminota mirongo itatu (30min) ikongera kunyuzwaho ku wa Gatandatu ku isaha ya Saa 12h 30’ z'amanywa.

REBA HANO NICK AGIYE GUFATA KU NGUFU NIKUZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gatsinzi6 years ago
    muzayishyire no kuri Youtube byarushaho kuba byiza
  • Dixon 6 years ago
    Bavandi nonese nkabantu bari hanze bakaba bataboneka murayo masaha ngo bayirebe kuri RTV ubwo mwabafasha iki? Njye ndumva mwayishyira kuri YouTube mukayishyuza makeya tukajya tuyireba tumaze kwishyura.





Inyarwanda BACKGROUND