RFL
Kigali

Ni iki cyatumye abateguye igikorwa cyo kumurika filime Catherine igice cya 4 batenguha abanya Rubavu?

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:13/08/2015 13:46
2


Byari byatangajwe ko tariki 24 z’ukwezi kwa Nyakanga aribwo filime Catherine igice cya 4 izerekanwa bwa mbere, igikorwa cyari kuzazenguruka igihugu hose gihereye mu karere ka Rubavu.



Iyi tariki yarageze, abanyarwanda batuye akarere ka Rubavu bari baramaze kwitegura kureba iyi filime ndetse no guhura n’ibyamamare muri sinema nyarwanda byari biteganyijwe kwitabira uyu muhango baraheba, kugeza n’ubu hakaba nta nkuru n’imwe ibageraho y’aho byaheze.

Mu kumenya icyateye izi mpinduka, twegereye Muniru Habiyakare akaba ariwe wari uri gutegura iki gikorwa wanakinnye muri iyi filime akanayiyobora, maze dutangira tumubaza uko byaba byaragenze kugira ngo iyi filime itamurikirwa abanyarubavu nk’uko byari byitezwe tariki 24 Nyakanga, adusubiza muri aya magambo, “hari ibintu twari twiteze kubona byari kudufasha muri iki gikorwa ntitwabibona, bityo bituma tugisubika.”

Umukino w’iteramakofi wa Mayweather na Paquiao ugiye gusubirwamo n'Abanyarwanda, ukazakinwa herekanwa filime Catherine igice cya 4

Byanatangazwaga ko muri iki gikorwa hazakinirwamo umukino w'iteramakofi nk'uwa Mayweather na Paquiao wari gukinwa na Muniru na Clapton

Aha twamubajije ibi bintu bari biteze kubona byari kubafasha kwerekana iyi filime byabura bagahitamo guhagarika iki gikorwa, maze adusubiza ati, “hari abaterankunga twari twizeye ko bazadufasha muri iki gikorwa ariko ku munota wa nyuma bisubiraho banga kudutera inkunga, ahubwo badusaba ko twahindura gahunda tugatangirira mu mujyi wa Kigali aho guhera mu ntara nk’uko twari twabipanze.”

Muniru yakomeje avuga ko nyuma yo gutegekwa n’abaterankunga guhindura iyi gahunda ntibajye I Rubavu nk’uko bari babipanze ndetse banamaze kurarika abanyarubavu, kuri iki cyumweru tariki 16 Kanama niho igikorwa cyo kwerekana iyi filime giteganyijwe gutangira, kikazatangirira mu mujyi wa Kigali aho kizabera mu cyumba cy’inyubako nshya y’umujyi wa Kigali, nyuma hakaba ariho kizakomereza mu ntara. 

Ku kuba barabeshye abatuye Rubavu kuba bazaza kubereka filime ariko bikarangira batagiyeyo, Muniru yabiseguyeho avuga ko mu izina rya bagenzi be bafatanya iki gikorwa ari amakosa bakoze ariko bayasabira Imbabazi abo batengushye bose.

REBA INCAMAKE Z'IYI FILIME "CATHERINE IV"







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gogo gaudey8 years ago
    narebye Catherine Ark nanjy nifuzaga kuzakina next part kubwimpano idasanzwe niyumvamo yo gukina film nyarwanda
  • Ishimwe Japheth8 years ago
    Uriyamuko ukina ari Catherine afire talent kabs.





Inyarwanda BACKGROUND