RFL
Kigali

Ngabo Leo (Njuga) yikomye abategura Rwanda Movie Awards

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:3/02/2016 14:43
13


Nyuma y’uko hatangajwe urutonde rw’abahatanira ibihembo bya Rwanda Movie Awards 2016, Ngabo Leo ukina filime uzwi cyane ku izina rya Njuga cyangwa Kadogo muri Filime Seburikoko, yikomye cyane abategura ibi bihembo.



Imirimo y’itegurwa ry’ibihembo bya Rwanda Movie Awards ku nshuro ya 5 muri uyu mwaka wa 2016 yatangijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa 2 tariki 2 Gashyantare ubwo hatangazwaga abahatanira ibihembo.

N'ubwo hari ibyiciro byinshi bihatanirwa, icyiciro cy’abakinnyi bakunzwe na Rubanda (People’s Choice Awards) nicyo kiba kiyoboye ibindi ndetse kiba kimwe mu bikunda kugibwaho impaka na benshi iyo hatangajwe abahatanira ibi bihembo. Ngabo Leo na we ni umwe mu batishimiye abashyizwe  muri iki cyiciro.

Urutonde rw’abahatanira ibi bihemboKu ruhande rw’abagabo:

Gratien Niyitegeka (Seburikoko)

Kayumba Vianney (Amarira y’urukundo)

Dennis Nsanzamahoro (Sakabaka)

Rukundo Arnold Shaffy (Inzigo)

Emmanuel (Manu) Ndizeye (Igikomere)

Kalisa Ernest (Seburikoko)

Kamanzi Didier (Catherine)

Muniru Habiyakare (Catherine)

Damour Selemani (Sakabaka)

Irunga Rongin (Catherine)

Ngabo Leo (wambaye ingofero y'ubururu) muri filime Seburikoko

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com nyuma y’uko  yibuze ku rutonde, Leo yatangaje ko abenshi mu bashyizwe muri iki cyiciro batari babikwiriye, ko ndetse we yarenganyijwe.

Hari abakinnyi bashyizwe muri kiriya cyiciro batabikwiriye. Kiriya ni icyiciro kijyamo abakinnyi bakunzwe na rubanda. Nkubu umwaka ushize narakoze cyane ndetse nkina no muri filime ikunzwe cyane n’abanyarwanda ya Seburikoko, ni gute hashyirwamo abantu bakinnye filime zitigeze zinamenyekana?... Wenda muyindi myaka narabyumvaga kuko ntabikorwa byinshi nari mfite ariko se uyu mwaka ibikorwa byose nakoze babitesheje agaciro?Biriya se si uguca intege abantu bakoze cyane ariko hategurwa ibihembo bagashyiramo abantu uko bishakiye, bagendeye kumazina batagendeye kubikorwa? Nubwo tudakorera ibihembo ariko byonyine kugaragara mubahatanira ibihembo runaka bigira icyo bimara mu mwuga wacu kandi bikagira aho bikura umuntu naho bimugeza. Ngabo Leo

Ngabo Leon

Ngabo Leo(Kadogo) na bagenzi be Kibonke(Clapton) na Mutoni(Umuganwa Sara) bakinana muri Seburikoko

Ngabo Leo avuga ko nubwo ntawe yatunga agatoki ko yashyizwemo atabikwiriye kuko abakinnyi ataribo bitoranya, ariko ko bikomeje gutya hagakomeza kugenderwa kumazina kurusha uko hagenderwa kubikorwa, ibihembo bya Rwanda Movie Awards byazatakaza agaciro n’umwimerere wabyo. Kuri we ngo kuvuga ibitanyuze mu mucyo ni bumwe mu buryo bwo gukebura ababikora.

Ngabo Leo yamenyekanye muri Filime y’uruhererekane inshuti-Friends aho aba yitwa Njuga, kuri akaba akina muyindi nayo y’uruhererekane yitwa ‘Seburikoko’ inyura kuri Televiziyo y’u Rwanda buri wa mbere no ku wa kane.

 

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • DIDDY8 years ago
    Yego RWose uriya muhungu Leo aravuga ukuri.bikomeje bityo umwuga wa cinema waba upfuye ntaho uragera peee!plz muge mwitegereza.tnx
  • Aime Ray8 years ago
    Leo oyeeeeee ntawundi bagomba guha Award ureste wewe
  • T Bag8 years ago
    Leo u the bestie....ukwiye Awards kubera ubyo ukora bishimisha abantu
  • erneste8 years ago
    uyu mutype baramurenganyije peee! !! ubu se koko wagereranya umuntu wakinnye muri seburikoko na inshuti friends koko n'umuntu wakinnye ngo niba ari gatarina niba ari Catherine? gute se ? kdi hariya hose uriya mutype akina nk'umukinnyi w'ibanze! ariko rekana nabo sha Kado nako Njuga nako Leon!! twe mu rugo turakwemera twese! !! don't give up! !!
  • Alain8 years ago
    Kubayobozi nabakurikirana uru rubuga ndabasuhuje cyane ruradufasha cyane kumenya aho igihugu cyacu kigeze cyane nkabo tudahari. Arko mwari mwaravuzeko lundi yose muzajya mushyiraho partie yiyi filme none dore nkiyi igezeho jeudi? mwisubireho kuko hari abantu tuba dutegereje ibyo mwadusezeranyije
  • 8 years ago
    ubundi niyompamvu amagare aza kwisonga murwanda kuko ntamaranga mutima agira bafata ubikwiye . kado ntawutamwemera pe kado sha wicika inege turikumwe kd turakwemera uri uwambere kbs uzi iyo uvuga ngo seburiko seburiko mutoni arihe? hhhhhhhhhhhhhhjhj
  • Theo mina8 years ago
    100% ibyo Ngabo avuga nibyo!! Si mperereye mu Rwanda ariko ariko hano (Europe) Liste yakorwa iyo ariyo yose ntiyaburamo. Ibyambutse imipaka nuko kandi n'imbere mu gihugu biba bya ryoshye. Harabo mbonyeho hamwe n'amafilimi bakinnye binsaba byo kubanza kwitonda ndashakisha ngo menye niba nazo zari filimi nyarwanda. Hahahah biratangaje! Alles Gute Ngabo Leo! Keep working hard!
  • kalinijabo8 years ago
    Ibyo Alain avuze nibyo kuko mugomba kuvuga ibyo muba mwadusezeranije.
  • Nshimiyimana Alexis8 years ago
    sha KADOGO yarakwiye kuzamo kbx we na KIBONKE kuko uyumwaka barakoze 100%
  • kadogo8 years ago
    Nibatayiguha iyo award abanyarda bazayuguha kuko uri kubaka izina mumitima yabo
  • Ga8 years ago
    Aka ga film na kanyarwanda kuzuye rwose mukomereze aho, naho kujya gukoporora film za bandi ngo ni nyarwanda ntago aribyo bibananira no ku bikina muzabireke
  • Maniriho Edouard8 years ago
    Ibyo nanjye niko mbibona rwose
  • edmond musa8 years ago
    yikwibonaho ubuhanga gusubya abandi,kuko ukoyiyunva niko na bandi biyunva





Inyarwanda BACKGROUND