Uwineza Ruburika Nicole ni umwe mu bakinnyi b'imena bari kugaragara muri filimi y’uruhererekane 'City Maid' ica kuri televiziyo y’u Rwanda. Uyu mukobwa wamenyekanye muri iyi filime nka Mama Beny kuri ubu asanga nubwo yahawe inshingano atamenyereye muri iyi filime atangazwa n’uburyo azikora neza.
Uyu mukinnyi kuri ubu urimo kugaragara muri iyi filime cyane nk’umugore wa Ngizwenayo Parfait nawe muri iyi filime uba yitwa Papa Benny, asanga inshingano zo kuba yarahawe gukina nk’umugore kandi atariwe, yaraziko bizamugora ariko nyuma yasanze byoroshye.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda aho yatubwiraga uburyo kuri ubu basigaye bamufata nk’umugore w’umunyamahane dore ko muri iyi filime akina agaragaza amahane menshi, aho yagize ati ” Buriya muri city Maid ntangazwa cyane n’uburyo mva mu buzima busanzwe bwa buri munsi mbamo, nkinjira mu mu buzima bwo muri filime.”
Nubwo amenyerewe nk'umugore ugira amahane ariko ni umukobwa utuje
Nicole kuri ubu umaze kumenyera inshingano zo gukina ari umugore kandi akiri umukobwa, afite indoto zo kuzavamo umukinnyi ukomeye aho yifuza kuzaba umukinnyi mpuzamahanga wa filime
Kuri ubu uyu mukobwa ashimishwa cyane no kuba akina muri filime ica kuri Televiziyo y’u Rwanda kuko mu gihe gito asanga amaze kumenywa n’abantu batagira ingano kubera iyi filime akinamo.
Nicole nubwo yinjiye muri sinema muri 2014 yamenyekanye ageze muri City Maid
Uyu mukinnyi asoza asaba abakunzi ba filime nyarwanda gukomeza kubashyigikira no kubaba hafi, aho yagize ati ” Nibakunda ibyo dukina kandi bakabyishimira bazaba badufashije cyane.”
Tubibutse ko iyi filime y’uruhererekane City Maid inyuzwa kuri televiziyo y’u Rwanda buri wa kane Saa tatu z’ijoro (21:00’), ikongera kunyuraho buri wa Gatandatu guhera ku isaha ya Saa saba z’amanywa (13h:00’)
Reba hano incamake za Filime City Maid
TANGA IGITECYEREZO