RFL
Kigali

Mama Benny wiyambuye ubukumi muri City Maid, atangazwa n'ishusho nshya yahawe n'iyi filimi

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:21/10/2016 16:19
5


Uwineza Ruburika Nicole ni umwe mu bakinnyi b'imena bari kugaragara muri filimi y’uruhererekane 'City Maid' ica kuri televiziyo y’u Rwanda. Uyu mukobwa wamenyekanye muri iyi filime nka Mama Beny kuri ubu asanga nubwo yahawe inshingano atamenyereye muri iyi filime atangazwa n’uburyo azikora neza.



Uyu mukinnyi kuri ubu urimo kugaragara muri iyi filime cyane nk’umugore wa Ngizwenayo Parfait nawe muri iyi filime uba yitwa Papa Benny, asanga inshingano zo kuba yarahawe gukina nk’umugore kandi atariwe,  yaraziko bizamugora ariko nyuma yasanze byoroshye.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda aho yatubwiraga uburyo kuri ubu basigaye bamufata  nk’umugore w’umunyamahane dore ko muri iyi filime akina agaragaza amahane menshi, aho yagize ati ” Buriya muri city Maid ntangazwa cyane n’uburyo mva mu buzima busanzwe bwa buri munsi mbamo,  nkinjira mu mu buzima bwo muri filime.”

Nubwo amenyerewe nk'umugore ugira amahane ariko ni umukobwa utuje

Nicole kuri ubu umaze kumenyera inshingano zo gukina ari umugore kandi akiri umukobwa, afite indoto zo kuzavamo umukinnyi ukomeye aho yifuza kuzaba umukinnyi mpuzamahanga wa filime

Kuri ubu uyu mukobwa ashimishwa cyane no kuba akina muri filime ica kuri Televiziyo y’u Rwanda kuko mu gihe gito asanga amaze kumenywa n’abantu batagira ingano kubera iyi filime akinamo.

 

Nicole nubwo yinjiye muri sinema muri 2014 yamenyekanye ageze muri City Maid

Uyu mukinnyi asoza asaba abakunzi ba filime nyarwanda gukomeza kubashyigikira no kubaba hafi, aho yagize ati ” Nibakunda ibyo dukina kandi bakabyishimira bazaba badufashije cyane.”

Tubibutse ko iyi filime y’uruhererekane City Maid inyuzwa kuri televiziyo y’u Rwanda buri wa kane Saa tatu z’ijoro (21:00’), ikongera kunyuraho buri wa Gatandatu guhera ku isaha ya Saa saba z’amanywa (13h:00’)

Reba hano incamake za Filime City Maid







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mick Bandora7 years ago
    courage sister Nicole Ruburika! Papa wawe RUBURIKA A. Yari umugabo mwiza cyane! uzi nogukora! courage! komeza utere imbere
  • nendg7 years ago
    Iyi film turayikunda cyaane ariko twarayibuze... Cyane abo muri diaspora.. Mwazadufashije mu kay uploadinga nko kuri youtube yanyu cg iya RTV nkuko SEBURIKOKO mwabikoraga kuburyo natwe twajya tuyireba byoroshye.. Murakoze.
  • Joshua7 years ago
    Ni byiza ariko wikwije byarushaho kuba ok
  • vava7 years ago
    hhh .ni icyuki.ariko nareke kwisiga umukorogo
  • michou7 years ago
    Ayiwe dore nicole pe hhhhh cyakora baguhaye gukina ibintu ushoboyepe agasuzuguro nzi wagiraga sinzi niba ubu karashize gusa ubu wenda warakuze





Inyarwanda BACKGROUND