RFL
Kigali

Nasubiye mu mwuga w’itangazamakuru kugirango mbone uko nteza Sinema imbere - Willy Mucyo

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:15/08/2016 18:56
0


Umukinnyi wa filime akaba n’umunyamakuru Willy Mucyo Audance bakunze kwita Pappy kuri ubu udaherutse kugaragara mu bikorwa bya Sinema, atangaza ko ataretse Sinema ahubwo yasubiye mu umwuga w’itangazamakuru kugirango akomeze kubona uburyo yateza imbere Sinema nyarwanda.



 

Willy ni umwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda wamenyekanye cyane muri filime Rwasa, Igitekerezo, Amapingu y’urukundo n’izindi.

 

Willy Mucyo Audance aha yarimo gukina Filime

Kuri ubu Willy udaheruka kugaragara cyane mu umwuga wa Sinema yari asanzwe agaragaramo, aganira na Inyarwanda.com yadutangarijeko kuri ubu yasubiye mu mwuga  yari asanzwe akora w’itangazamakuru kugirango abone uko akomeza guteza imbere Sinema nyarwanda, aho yagize ati,”Nibyo koko abantu ntabwo barimo kumbona ndabizi, Mpugiye mu bikorwa byinshi bijyanye no kwiteza imbere, bitavuze ko nasize Sinema inyuma, ariko ibyo mpugiyemo cyane n’ibikorwa bijyanye n’ubucuruzi  n’ibijyanye n’umwuga w’itangazamakuru nasubiyemo kugirango mbone n'uko ngaruka muri Sinema nanayifasha mu buryo bwo kuyimenyekanisha no kuyikundisha abantu cyane nifashishije itangazamakuru.”

Kuri ubu Willy ni umwe mu banyamakuru ba City Radio aho akora mu kiganiro cya ni mugoroba  kitwa City Drive kiba buri munsi, uretse kuri iyi Radio akora no kuri Contact Tv na Fm ikiganiro cy’urubyiruko.  Uretse kuba ari muri uyu mwuga yinjiye no mu bijyanye n’ubucuruzi aho abifatanya n’aka kazi.

Pappy ari mu kazi k'itangazamakuru

Willy asanga nta tandukaniro riri hagati y’uyu mwuga w’itangazamakuru n’umwuga wa Sinema aha yagize ati “sinema n’itangazamakuru n’ibintu bigendanye ntabwo bisigana  kuko kimwe cyubaka ikindi uko byagenda kose kandi kimwe gikenera ikindi, itangazamakuru ni akazi nkora buri munsi ariko sinema ni umushinga uza nkawukoramo, ariko ubundi itangazamakuru rikenera sinema na sinema igakenera itangazamakuru.”

Willy asoza ikiganiro twagiranye abwira abakunzi be ko nyuma y'igihe gito bakongera  ku mubona  kuko  yemeza ko hari imishinga arimo gutegura vuba aha azagaragaramo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND