RFL
Kigali

Nakuze ababyeyi banjye badakunda ibyo ndimo ariko ni byo byafashe iya mbere binyuriza indege-Kayitare Charles

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:14/10/2016 18:34
0


Kayitare Charles ni umwe mu bakinnyi ba filime akaba n’umukinnyi w’amakinamico ndetse akaba ari n’umusore ukunze kugaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi asa n’umusinzi. Uyu mukinnyi asanga nubwo ababyeyi be batishimiraga ubu buhanzi bwe, aribwo bwabashije kumwuriza indege bwa mbere.



Kayitare Charles wamenyekanye cyane mu makinamico akinirwa mu ruhame, aho abarizwa mu itsinda rya Mashirika rizwiho gukina izi kinamico cyane hano mu Rwanda, ni n’umusore ukunze kugaragara mu mashusho y’indirimbo zitandukanye aho aba agaragara nk’umusinzi cyane, urugero akaba yagaragaye mu mashusho y’indirimbo Kanda amazi.

Kayitare urikumwe na Jay Polly asanga ntawe ukwiye gukumira impano y'umwana

Mu kiganiro uyu musore yagiranye na Inyarwanda.com yemeje ko kwinjira muri uyu mwuga n'ubwo ababyeyi be batabyishimiye ariko ari wo mwuga wamutunze igihe kirekire ndetse akaba ari nawo wabashije kumwuriza indege akajya i Burayi kubera uyu mwuga. Yagize ati:

Ntangiye ntabwo ababyeyi banjye bigeze bishimira ko njya mu buhanzi urumva ko nabikoze nta bufasha bwerekeranye b’ababyeyi nari mfite, ariko ndakubwiza ukuri ko uyu mwuga ari wo wa mbere watumye nurira indege ngiye gukina mu  Bwongereza”

Kayitare aha yaboneyeho no gusaba ababyeyi kubaha impano y’umwana ntibayikumire kuko burya ikimurimo ngo gishobora kumugeza kure.Uretse gukina aya makinamico Kayitare yikundira kuba yakina ibintu bisekeje ariko kugeza ubu ngo ntibimukundira neza kuko atabasha kubifatanya n’akandi kazi afite ariko asanga abonye umwanya yakwibanda muri filime zisekeje.

Reba hano hepfo amashusho y'indirimbo 'Kanda amazi' uyu musore arimo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND