RFL
Kigali

Naje gusanga mfite n'impano yo gukina filime, niyo mpamvu nabyongereye ku muziki nsanzwe nkora-Jean Pierre Runyurana

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:25/06/2014 12:05
1


Jean Pierre Runyurana ni umuhanzi nyarwanda benshi bamenye mu muziki w’injyana gakondo ndetse aza no kumenyekana nk’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abahanzi mu Rwanda “Ingoma Music Association”, kuri ubu yamaze kwinjira no mu gukina filime aho yemeza ko nayo ari indi mpano afite.



Ubwo Inyarwanda.com yamusangaga mu ifatwa ry’amashusho ya filime Rwasibo nawe ari gukinamo, twagiranye ikiganiro kirambuye, tumubaza byinshi ku buhanzi bwe, ku kuba ari gukina filime mu gihe benshi bari bamumenyereye mu muziki,….

Jean Pierre Runyurana

Jean Pierre Runyurana mu ifatwa ry'amashusho ya filime Rwasibo

DORE IKIGANIRO TWAGIRANYE:

Inyarwanda.com: Jean Pierre Runyurana, usanzwe uzwi cyane mu muziki, ndetse by’umwihariko nk’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abaririmbyi “Ingoma Music Association”, wisanze ute muri filime?

Runyurana: Kwisanga muri filime, burya umuntu agira impano nyinshi, kandi nta n’ubwo umuntu aba ategetswe gukora ikintu kimwe burya iyo impano uyipfukiranye ntabwo biba ari byiza. Byabaye ngombwa ko bakora casting basanga hari ibyo nshoboye muri filime baransaba, numva nanjye ntacyambuza gukoresha impano yanjye mfite. Nibwo nabashije kwitabira ubutumire bwabo. Ubwo natangiye nkina muri filime yitwa Sakabaka, n’iyitwa Serwakira, ubu nkaba ndi gukina muri Rwasibo.

Inyarwanda.com: igihe gito umaze muri filime urabitandukanyiriza he n’umuziki umazemo igihe kirekire?

Runyurana: njye ntabwo nabitandukanya cyane kuko byose ni inganzo, byose bisaba kujya mu nganzo kuko n’iyo ukina filime bigusaba kujya mu nganzo, hari byinshi bigusaba nko  gutekereza kubyo ugiye gukora kugira ngo binyure abagukurikirana. Njye nkaba mbona nta tandukaniro rinini ririmo, gusa ni uko gusa bimwe mbimazemo igihe kirekire ibindi nkaba mbimazemo igihe gito.

Inyarwanda.com: Hanyuma se mu muziki ugeze he?

Runyurana: mu muziki rero, sinavuga ngo ngeze aha, kuko sinavuga  ngo ngeze kure kuko sindagera kure nk’uko mbyifuza, kandi nabwo sinavuga ngo ndacyatangira kuko urumva umuziki natangiye kuva mu mwaka w’1984, kugeza ubu turi mu 2014 urumva ko hari igihe gishize, kandi hari ibyo nakoze byiza ubu maze kugira ulbum 16. Nashoboye gukora concert ku rwego mpuzamahanga, umwaka ushize nakoze ibitaramo mu Buhinde, njya no muri Sri Lanka nkorayo ibitaramo 3, ndahava nkomereza mu Bushinwa naho mpakorera ibitaramo 7 kandi byari. Mu by’ukuri maze kugira aho numva ngeze muri muzika, kuko nanjye hari ibyo numva nakoze ariko ndacyakora ngo nkomeze inganzo yanjye.

Jean Pierre Runyurana

Jean Pierre Runyurana mu gitaramo cyo kwibuka abahanzi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabaye umwaka ushize, aha akaba yararirimbaga indirimbo za Rodrigue Karemera

Inyarwanda.com: nyuma y’ibyo bikorwa wakoze muri muzika, ubu urateganya iki imbere?

Runyurana: imbere ndateganya ibikorwa binyuranye mu muziki by’umwihariko bihetswe n’imurika rya album yanjye. Iyi album nzayimurika mu mpera z’umwaka, ariko nzabanza njye mu Bwongereza kuko mpafite ibitaramo. Iyi album yanjye, ntabwo nzayimurika mu buryo abantu basanzwe bamenyereye abahanzi bakoramo, kumwe bajya Serena bakishyuza abantu. Nzatumira abantu mu nzego nkuru za Leta n’inshuti, tugende twicare nerekane amashusho y’indirimbo zanjye ziherekejwe n’amagambo, bagende bagira icyo bazivugaho, iyo bakunze nyibaririmbire.

Inyarwanda.com: Hanyuma muri sinema winjiyemo, ho urateganya iki?

Runyurana: ndateganya gukomeza gukina, aho bazajya banyitabaza nzajya nkina, nko muri iyi filime Rwasibo, Sakabaka igikomeje, n’izindi bazajya bankeneramo.

Jean Pierre Runyurana

Jean Pierre Runyurana na Parfait Ngizwenayo na Isimbi Alliance mu ifatwa ry'amashusho ya filime Rwasibo

Inyarwanda.com: ibikorwa by’ishyirahamwe ry’abahanzi mu Rwanda ukuriye ko bitacyumvikana, ubundi ryaba rigeze he?

Runyurana: ibikorwa byaryo biriho cyane, ibikorwa byose bya ngombwa birakorwa n’ubwo tutabikora mu buryo busakuza cyane, haba ari ibikorwa dukorana n’inzego za Leta, haba ari ibikorwa dukorana n’abahanzi ubwabo, nko kubategurira kujya mu maserukiamuco yo hanze,…

Inyarwanda.com: hanyuma se mu Ingoma Music Association ni ikihe gikorwa kiri hafi muteganya?

Runyurana: kuri ubu turi gutegura igikorwa cyo kwibuka abahanzi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tukaba tugiteganya mbere y’uko igihe cyo kwibuka kirangira.

Inyarwanda.com: Murakoze cyane.

Runyurana: Murakoze namwe.

REBA INDIRIMBO GUSHIMIRA YA JEAN PIERRE RUNYURANA:

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ruphin9 years ago
    turamwemera kbsa kuko arabizi





Inyarwanda BACKGROUND