RFL
Kigali

Nabaye mpagaritse gukina filime kubera akazi natangiye gukora: Shaffy

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:26/10/2016 12:18
1


Umukinnyi wa filime Rukundo Arnold kuri ubu yamaze gutangaza ko kubera akazi yamaze gutangira yabaye asubitse gukina filime. Rukundo Arnold ni umwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda wagiye ugaragara muri filime nyinshi zitandukanye aho twavuga nka filime Ntaheza h’isi yamenyekanyemo nka Shaffy, filime Rucumbeka yakinnyemo yitwa Kennedy, filime Nkub



Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com Shaffy yadutangarije ko yabaye ahagaritse gukina filime kugira ngo abanze kwita ku kazi yabonye, nako ahanini gashingiye ku bijyanye n’umwuga wo gukina filime. Aha yagize ati “Ubu natangiye gukorana n’ikigo kitwa Intermix Promoters Ltd , kigiye gutangira kujya kizamura impano z’abantu mu bijyanye no kuririmba gukina filime n’ibindi. Rero byatumye mba mpagaritse gukina filime kuko n’ibyo ngiyemo nabyo bifite aho bihuriye na Sinema muri rusange kuko akazi natangiye n’agateza ubuhanzi imbere n’ubundi ariko gukina filime byo nabaye mbishyize ku ruhande.

Shaffy wicaye hagati ya Fabiola na Denyse yiyemeje kuzamura impano z'abahanzi

Shaffy akomeza asobanura ibijyanye n’aka kazi aho atangaza ko ubu iki kigo mu minsi iri imbere kigiye gutangira kuzenguruka igihugu cyose hashakishwa abantu babuze ubushobozi bwo kugaragaza impano zabo mu buhanzi bafite. Akomeza avuga ko abahanzi bazajya batoranywa bazajya bahatana mu rwego rw’uturere babarizwamo aho bizajya bigera hakabaho n’amarushanwa ahuza abatsinze ku rwego rw’igihugu,  aho iki kigo kizajya kibakurikirana umunsi ku munsi ari nako kibafasha kugaragaza impano zabo ku rwego mpuzamahanga.

Naho umuyobozi w’iki kigo yemeza ko gukoresha Shaffy nk’umwe mu bantu bafite izina rizwi kandi umaze gusobanukirwa n’ibijyanye n’ubuhanzi, harimo inyungu nyinshi kuri iki kigo kigiye gutangira gushakisha impano z’abahanzi.

 

 Umuyobozi w'ungirije w'iki kigo Bahati Jean de Dieu aramara impungenge abazifite

Mu kiganiro twagiranye n’uyu muyobozi asoza amara impungenge abantu bajya bagira,  bitewe n’abantu benshi bajya bashaka gutangira iyi mishinga ariko bikaza kurangira bananiwe ntibabikore.  Yemeza ko baje bazi ibyo bagiye gukora, kandi bizeza aba fite izimpano ko bazitabwaho bakabafasha kuzigaragaza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • cyiza jeanette7 years ago
    shaffy ni umuhanga mukunda kubi arakina akandwaza umutima ni ibogar sana!!!





Inyarwanda BACKGROUND