RFL
Kigali

N’ubwo bemeza ko isoko rya sinema nyarwanda ryazambye burundu, bo banze kurambika camera hasi bemera gukomeza gukorera mu gihombo

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:27/11/2015 9:52
0


Kugeza ubu baba abakora filime nyarwanda ndetse n’abazicuruza bakunze gukorera ahazwi nko mu gikari cyo kwa Rubangura mu mujyi wa Kigali, bemeza ko isoko rya sinema nyarwanda ryazambye burundu, dore ko kugeza ubu abenshi bamaze no kubivamo.



Iyo ugeze muri iki gikari warahaherukaga mu myaka 2 ishize, ugira ngo wayobye kuko abantu benshi bahakoreraga bakora ndetse banacuruza filime bamaze gufunga imiryango, barambika camera hasi, bamanika amaboko bava muri aka kazi bajya gushaka ibindi bakora.

Gusa ariko n’ubwo bihagaze gutya, hari abanze kuva ku izima.

Muri aba harimo Hitimana Emmanuel wakoze filime nk’Intare y’ingore ndetse n’Igikomere, Munyawera Augustin wakoze filime nk’Amarira y’urukundo yakunzwe cyane n’izindi, ndetse na Apolline wakoze filime Catherine, Inzigo,… kuri ubu bose bakaba bafite filime nshya bari gutegura n’ubwo bemeza ko nta kintu biteze kuzakuramo.

Mu gikari cyo kwa Rubangura ahasanzwe hazwi nko ku isoko rya filime nyarwanda

Ni mu gihe mu myaka yashize wasangaga ikibazo kiri hagati y’aba bacururiza filime muri iki gikari ari umwanya ku isoko, aho buri wa mbere hasohokaga filime zigera muri 5 ugasanga bafite ikibazo cy’uko bazicuruza bose, kuri ubu hari ubwo usanga kuwa mbere nta filime n’imwe igiye ku isoko ndetse icyumweru kikihirika ibindi bikaza.

Kuri ubu Hitimana Emmanuel niwe ufite filime igiye gusohoka aha hafi dore ko ateganya gushyira hanze filime nshya kuri uyu wa mbere tariki 30 Ugushyingo nyuma y’uko asoje filime Igikomere.

Iyi filime yitwa UBUHEMU, ikaba ivuga inkuru y’umwana uhemukirwa n’umugore nyamara nyuma bakaza kwisanga bafitanye isano rikomeye kandi ari abanzi, ni imwe muri filime ziri gukorwa mu gihe n’uyikora yemeza ko nta kintu azayikuramo kuko isoko ryazambye.

Filime UBUHEMU ya Hitimana Emmanuel izajya hanze kuwa mbere, ariko nta kizere cyo kugaruza ayo yashoyemo afite

Ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yatembereraga muri iki gikari, yaganiriye n’aba bashoramari bakaba n’abacuruzi ba filime, maze ababaza ikibazo kimwe kigira kiti, “Ese ko muvuga ko isoko rya filime ryazambye, mukavuga ko nta kintu mubonamo, kuki mukomeje gukora filime kandi muzi ko mukorera mu gihombo?”

Hitimana Emmanuel yasubije ati, “nkanjye rero maze gukora filime Igikomere, kuko iyi filime yampombeje amafaranga hafi miliyoni 4, nari namaze gufata icyemezo ko ntazongera gukora filime wenda nkazongera kugaruka ari uko ibintu byasubiye mu buryo. ariko bya bindi bavuga ngo akazi umuntu yakoze, naricaye, mba mfite inkuru nyinshi cyane, ndatekereza nti ese ninicara nanone, nzajya kongera kugira ikintu nkora naratakaye. Ndavuga nti reka nkomeze, gahoro gahoro, ariko ntabwo nakomeje kubera ko hari inyungu byampaye, ariko ndavuga nti reka ngerageze, wenda niba nasohoraga filime mu kwezi kumwe, reka ngabanye njye nyisohora mu mezi 3 ariko abantu bakundaga filime zanjye be kubona kuzibura kuko nahagaze.”

Emmanuel hari impamvu asanga isoko ryarangiritse.

Aha aragira ati, “isoko ryarangiritse. Ntabwo ari ukwangirika kundi kuko abaturage barazireba pe! N’ubundi abarebaga filime cyera, ni nabo bazireba n’ubu ngubu. Ariko ikibazo gihari, ni uko nkora filime nk’ubu ngubu nyishoyemo amafaranga menshi, ugasanga niba cyera naracuruzaga kopi ibihumbi 2000, cyangwa 5000 cyangwa 7000 urugero, ugasanga ubu ngubu byagabanyutse cyane nshobora kuba kuri ubu ndi gucuruza 1000 gusa nabwo wiyushye akuya. Bivuge ko n’ubwo filime uba wacuruje kopi ncye, ntabwo ariko arizo ziba zarebwe. Kubera ko hirya no hino dufite abapirateri, kuko noneho bamaze kubigira umwuga, si ukuvuga ko noneho ngo barabikora bihishe. Bamaze kubigira nk’ibyabo n’abaturage bamaze kumenyera ko bajyana flash, bakamuha filime ku 100. Urumva rero ntabwo yaba azi ko ari bubone filime ku 100 ngo aze agure DVD y’igihumbi.”

Mu myaka yashize utu tubati twabaga twuzuyemo filime, ariko kuri ubu tumwe ni ibirangarirwa

Munyawera Augustin nawe ufite filime nshya yitwa SOFIA ateganya gushyira hanze tariki 7 z’uku kwezi gutaha, ikaba ari filime ivuga inkuru y’umukobwa Sofia watewe inda n’umusore w’umukene utabasha kumutunga, ariko kubera igitutu cya nyina uba ufite inzara y’amafaranga akemera kurongorwa n’umukire, nawe yemeza ko kuba batarashyize hasi camera atari uko zibagaburira.

Filime SOFIA Munyawera Augustin ateganya gushyira hanze, ariko ntiyizeye kuzakuramo n'ayo yashoye...

Aha yagize ati, “muri make n’ubwo duhora tuvuga ko isoko ryapfuye, isoko koko ryarapfuye ariko nanone ntabwo byatuma dufunga imiryango ngo dutahe, kuko ni akazi kacu ka buri munsi. N’ubwo biba bimeze nabi nyine dukomeza kurwana nabyo, dutegereza ko hari igihe kizagera ibintu bikamera neza. Nicyo gituma rero tudafunga, dukomeza gukora bijyanye n’ubushobozi buri hanze, n’iyo wabireba uritegereza ugasanga uko twakoraga mbere twagerageje kumanura, ari qualite, ari budget kugira ngo aho kugira ngo filime icike, twamanura ariko filime igakomeza igakorwa.”

Apolline nawe kuri ubu ufite filime nshya yitwa BAZIRUNGE ateganya gushyira hanze tariki 12 z’ukwezi gutaha, ikaba ari filime igaragaza ingaruka mbi amazina abantu bitwa n’ababyeyi abakurikirana ubuzima bwabo bwose, aho umwana wiswe Bazirunge yisanga yarabaye imbata y’ikibi kubera izina rye, nawe asangiye ibitekerezo bimwe na bagenzi be.

Apolline yatangarije umunyamakuru ati, “isoko rihagaze nabi bifatika, n’ubu kuba twongera gusubira kuri terrain ni uko tubikunze, ni uko tubona dukunze uyu murimo, ntabwo ari uko tubona tuwungukiramo ahubwo ni ukugira ngo we kuzima burundu. Mu by’ukuri, usanga ari abakinnyi turi kubapfobya bikabije, kuko amafaranga bakwiye cyangwa twabahaga mbere twarayagabanyije cyane, ugasanga cameraman turamuha urusenda. Natwe twazana ku isoko ugasanga turi kuzishyira kuri 500 (Rwf), no kugira ngo ukuremo ayo washoye nabyo bikanga bikaba ibibazo.”

Aka gace kabarizwagamo abasore n'inkumi benshi cyane bacuruzaga filime batangira abahisi n'abagenzi, ariko biragoye kugira ngo uhasange abagera muri 5

Kugeza ubu abenshi bemeza ko ikibazo cya piratage aricyo kiri inyuma y’isenyuka ry’isoko rya sinema nyarwanda, dore ko iyo bagerageje kureba mu myaka yatambutse nko mu 2012 ubwo sinema nyarwanda yari itangiye kuzamuka, filime zagurwaga cyane ndetse abazikoze bakunguka, ariko kugeza ubu rikaba ryarahise rigwa hasi.

Kuri iki kibazo, Munyawera asanga, “impamvu twemeza ko ari piratage, ni uko kugeza ubu usanga ahantu hose hari amamashini, n’abaDJ bacuruza filime zacu kuri flash. Mbere filime zigitangira mu Rwanda, byari ibintu bishya bije. Abenshi ntibari bakagira ubwo bwenge ko bashobora gucuruza filime zacu kuri izo flash, kuko filime byari ibintu bishya mu Rwanda, byubashywe, ndetse benshi babitinya. Ariko ubu, benshi barabitinyutse, ndetse n’ikibazo cy’ubushomeri nacyo kibigiramo uruhare, kuko umuntu ararangiza amashuri akabura akazi, agahita ashaka imashini akayitereka ahantu agatangira gucuruza filime z’inyarwanda. Ubwo se urumva umuturage we ushobora kuba yabona filime ku giceri cy’ijana, yaza kugura DVD y’igihumbi?”

Aba bacuruzi bavuga ko bahanze amaso urugaga rwa sinema ndetse bafite ikizere ko ejo ibintu bizasubira ku murongo, dore ko uru rugaga rubaha ikizere ko hari gufatwa ingamba zo gukemura ibi bibazo byose bibangamira isoko ryabo mu maguru mashya.

Kanda hano usome inkuru igaragaramo ibyemezo bya Federation kuri iki kibazo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND