RFL
Kigali

N’ubwo batari mu gihugu cyabo, itsinda ry’abarundi rikina amakinamico “PARLES” bahungiye mu Rwanda ntibicaye

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:13/05/2015 11:51
0


Kugeza ubu abarundi banyuranye bamaze guhunga igihugu cyabo kubera ikibazo cy’umutekano muke. Muri aba harimo itsinda ry’abakinnyi b’amakinamico ryitwa “PARLES” cyangwa “VUGA” ugenekereje mu kinyarwanda, bamwe bahungiye mu Rwanda kuri ubu ntibigeze bahagarika akazi kabo n’ubwo batari mu gihugu cyabo.



Iri tsinda ubusanzwe rizwi mu gihugu cy’u Burundi mu gukina amakinamico yaba ari abera mu ruhame, kuri radiyo ndetse na televiziyo rigizwe n’abantu bagera kuri 80 baje gutatanywa n’iyi myigaragambyo bamwe bagahungira mu Rwanda abandi mu bindi bihugu ndetse hakagira abasigara mu gihugu. Mu gihugu cy’u Rwanda hahungiye abagera ku 10 babashije kuganira n’inyarwanda.com badutangarije ko kuri ubu n’ubwo batari iwabo mu rugo ngo babashe gukora nk’uko byari bisanzwe, ariko bitazababuza gukomeza guhura bagashaka icyo bakora ku bibazo biri mu gihugu cyabo.

PARLES

Abanyamuryango ba PARLES bari mu Rwanda ubwo bari bahuye biga uburyo bakomeza gukora n'ubwo batari iwabo

Ubwo bahuraga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 2, Inyarwanda.com yabasuye maze igirana ikiganiro nabo. Irambona Annie Solange wari uhagarariye itsinda ry’aba barundi bari mu Rwanda, akaba ubusanzwe ashinzwe gucunga imari muri iri uyu muryango akaba n’umukinnyi w’amakinamico yatangiye atubwira ko PARLES ari umuryango ukora ubukangurambaga muri rubanda ukoresheje amakinamico ikaba ibarizwamo abantu bagera kuri 80.

Ubwo bari bahuye bari 4 bonyine. Aha twamubajije impamvu ari 4 kandi yari amaze kutubwira ko ubusanzwe bagera kuri 80 bakorera mu gihugu cyabo cy’u Burundi maze adusubiza ati: “kubera ibibazo byabaye mu gihugu cyacu, hari bamwe bahungiye mu Rwanda, abandi Kongo, abandi Uganda ndetse n’abandi basigara mu gihugu. Abari mu Rwanda twaje turi 10, gusa kubera ibibazo binyuranye ntabwo twese twabashije kuboneka hano. Ariko n’ubwo ubona turi 4 ntibyatubuza gukora tubonye icyo dukora.”

Solange avuga ko iri tsinda rifite umwihariko w’ikinamico bakina izwi nka Interactif mu rurimi rw’igifaransa, ikaba ari ubwoko bw’ikinamico aho umukinnyi akinana n’umuntu waje kumureba, ari nabyo bituma ubutumwa batanga bugera kubo bugenewe byoroshye.

Inyarwanda.com: mwatubwiye ko PARLES mugera kuri 80. Abari mu Rwanda mugera mu 10, abandi mwaratatanye. Ese muri gukorana mute ko mwatubwiye ko muri gukora n’ubwo mutari mu rugo?

Solange: abari hano I Kigali turabonana, abandi bari hirya no hino dukoresha Whatsapp mu kuvugana. Dukunda kuba duhamagarana kuko nta yindi mirimo dufite. Abari Kongo turavugana kuri Whatsapp, ndetse n’abandi bari hirya no hino haba abari I Bujumbura, n’abari ahandi hose.

Inyarwanda.com: urebye ibibazo biri mu gihugu cyanyu, nka PARLES ikora akazi ko kwigisha rubanda binyuze mu makinamico, muri gupanga kubikoraho iki mukoresheje ubuhanzi bwanyu?

Solange: ku bibazo biri mu gihugu cyacu, twe nk’urubyiruko kuko abenshi turi kumwe ni urubyiruko, ndetse kandi n’abantu bafite ibibazo mu gihugu cyacu bakaba abenshi ari urubyiruko. Ni uko ubu tubuze aho tunyura, ubundi twari kuba tumaze gutangira kubigisha uburyo bagomba kubana n’uburyo bagomba kwitwara mu bibazo barimo, tubumvisha ko batagakwiye kwivanga mu bibazo bya politiki ahubwo bakamenya uburyo bakwiye kubana.

Solange

Irambona Annie Solange, umwe mu bagize PARLES. Uyu muryango uyoborwa n'umugabo we kuri ubu wasigaye mu gihugu cy'u Burundi, Solange we akaba yarahunganye abana babo 2 bakaba bari kumwe mu Rwanda

Inyarwanda.com: ubusanzwe mu Kinyarwanda bavuga ko ababurana ari 2 umwe aba yigiza ankana. Byanga bikunze mu gihugu cyanyu, impande 2 zishyamiranye hari rumwe ruri mu kuri. Ese nk’abanyagihugu, kuki muvuga ko mutagakwiye kubyivangamo aho kugira ngo mushyigikire uruhande rufite ukuri ahubwo mugahitamo kwicecekera ubwo mukunda igihugu cyanyu?

Solange: twebwe PARLES dukora ibikorwa byo gukangurira abantu kureba ahari ukuri, tutivanze muri politiki kuko hari n’ubwo umuntu akubeshya ko ari mu kuri ukaza gusanga yarakubeshye ahubwo yari yifitiye izindi nyungu ze. Niyo mpamvu twebwe mu kukwigisha turakwereka gusa uko wahitamo, tukakwigusha guhitamo igikwiye n’uko wahagarara muri ibyo bibazo bihari.

Aha yahise yunganirwa na mugenzi we David, aho yatubwiye ko iri shyirahamwe ryabo atari ishyirahamwe rifite aho rihurira n’ibya politiki ku buryo bagira uruhande na rumwe begamiraho.

Inyarwanda.com: hanyuma se ubu inzira mugiye kunyuramo kugira ngo musabe abantu gukora igikwiye ni iyihe?

Solange: Ubu ntidukora kubera biriya bibazo biri mu gihugu cyacu. Kuko mu gukora dukunze gukorera mu ruhame tubwira abanyagihugu, kandi ubu ntibishoboka kuberako tudafite aho duca. Ariko kuri ubu turi guhura dushakisha inzira twanyuramo tukagira icyo dukora n’ubwo kugeza ubu bikigoye kubw’ikibazo gihari mu gihugu.

PARLES

Inyarwanda.com: mutambutsa ubutumwa binyuze mu nzira zinyuranye. Mwatubwiye ko mukina mu ruhame, kuri radiyo, televiziyo,… ese ko n’ubwo kubera ikibazo kiri mu gihugu bigoye kujya mu ruhame ariko interineti, televiziyo ndetse na radiyo byoroshye cyane mu gusakaza ubutumwa, ibyo mubitekerezaho iki?

Solange: ubwo buryo bwose ni uburyo bwiza twabonye bwo kwigisha abanyagihugu, ariko si bose babugeraho. Kandi ikibazo dufite mu gihugu bose ntibashaka kureba ibijyanye n’imyidagaduro, kuko tubikora mu buryo bw’imyidagaduro ariko turimo turabigisha. Rero ubu bose ikibazo bafite, bakunze kureba amakuru, habaye iki hariya? Aha byagenze gute? Urumva nta mwanya afite wo kureba ibyo bindi. Niyo mpamvu rero nakubwiye ngo turacyatekereza ku buryo tugomba gukoramo, kandi ntitwicaye.

Inyarwanda.com: Nk’ubu murebeye ku bibazo biri mu gihugu cyanyu, muramutse mupanze ikinamico  gukora mwayita ngwiki? Mwavuga iki?

Solange: nk’uko dusanzwe dukora mu minsi yose, ikintu cya mbere dukora tubwira urubyiruko, buri munsi duhora tubabwira tuti harageze ko duhindura ingendo. Ubundi ni nayo ngingo dukoraho kuko ibibazo byose biza, biza bifata urubyiruko. Urubyiruko iyo rwumvise, umuntu ukuze arumva, umwana arumva kuko urubyiruko ni isoko y’ibintu byose ibyiza n’ibibi.

N’uyu munsi dukoze, turamutse tubonye uburyo bwo gukora twababwira tuti rubyiruko harageze ko duhindura ingendo.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND