RFL
Kigali

Mutoni Assia (Rosine) guhura n’abafana be bagasabana byatumye afata ingamba shya

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:21/08/2016 16:05
7


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 20 Kanama 2016 nibwo umukinnyi wa filime Mutoni Assia yahuye n’abakunzi be barasabana, ibi byatumye uyu mukinnyi afata ingamba shya.



Mutoni Assi ni umwe mu bakinnyi ba Filime bakunzwe na benshi mu bakunzi ba filime nyarwanda. Uyu mukinnyi yagiye akina muri filime nyinshi zitandukanye, aho twavuga nka Filime Intare y’ingore ari nayo yamenyekanyemo cyane ku izina rya Rosine, uretse iyi filime yakinnye muri filime nka Giramata, filime y’Uruhererekane Seburikoko na City Maid zose zica kuri Televiziyo y’u Rwanda, n’izindi.

 

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo yahuriye n’abakunzi be kuri Rainbow Hotel iherereye ku Kicukiro, uyu muhuro waranzwe no kugaragaza amarangamutima ku bafana benshi bari baraho dore ko abenshi ari na bwo bwa mbere bari bahuye n’uyu mukinnyi wa filime ubundi bari basanzwe bamubona mu mafilime yagiye akinamo gusa.

Abakunzi b'uyu mukinnyi baboneyeho n'umwanya wo gufata amafoto y'urwibutso n'abakinnyi bakinana n'Assia muri City Maid

Amaranga mutima menshi n’ibyishimo byaranze abari baje guhura n’uyu mukinnyi byatumye abona ko hari benshi bamukunda ariko batajya bagira amahirwe yo kubonana nawe ari nabyo byatumye uyu mukinnyi afata ingamba nshya.

Aganira na Inyarwanda.com yagize ati ”Nyuma yo guhura n’abakunzi banjye, nkabona urukundo bamfitiye binyeretse ko hari benshi bambuze kandi mpari ndi uwabakunzi banjye. Ibi nanjye binsigiye ikintu gikomeye ku mutima ndetse navuga ko ubu ngiye gufata ingamba nshya, aho ngiye kwegera abakunzi banjye mu bice bitandukanye by’Igihugu, ngahura nabo nkumva inama zabo n’ibyifuzo byabo kandi nzagerageza kubikurikiza kuko aho ngeze nibo mbikesha, bivuze ko nzakomeza ku bubaha no kubaba hafi nkuko nanjye bakomeje kugenda babinyereka.”

Habayeho n'umwanya wo gusangira

Uretse abafana ba Assia batari bamuzi, uyu muhuro wagaragayemo n’abakinnyi bagenzi be nabo bemeza ko batitaye no kuba bakinana nabo bakunda uyu mukobwa. Bikaba byatumye banaza nk’abafana be ariko, bo basanzwe baziranye.

Umuhanzi Mico The Best(wambaye umweru) nawe ni umwe mu bakunda imikinire ya Assia

Umuhanzi Mico The Best nawe ni umwe mu bakunzi b’uyu mukobwa nawe waje kwifatanya nawe mu rwego rwo kumwereka ko nawe amushyigikiye kandi akunda ibihangano bye.

Justin nyiri Rainbow Hotel yasabye abafana ba Assia gukora cyane no guhuza imbaraga

Si Mico gusa kuko n’umuyobozi w’iyi hotel ari nawe nyirayo, mu rwego rwo kwerekana ko ari umwe mu bashyigikiye uyu mukobwa mu byo akora yahaye ikaze abafana b’uyu mukobwa bose anabizeza kuzababa hafi kugeza bageze ku gikorwa cy'ingenzi nk’abafana  ba Assia kandi bafite intego.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Loki7 years ago
    nanjye ndamukunda cyanee naze I rubavu
  • totti7 years ago
    uyu mukobwa ndamumunda cyane pe. nifuza ko rimwe twazahura akansinyira orthographe. hari igihe mba film ze nkazana amarira mu maso atari uko film yakinye ibabaje ahubwo kubera ukunu mukunda. imana ige imufasha muri gahunda ze zose sa abo bafana bazatubwire natwe uko twamugeraho ubutaha nibabipanga
  • MIMI7 years ago
    NANJYE NDAMUKUNDA CYANEEEE!AZADUSURE MUSANZE.
  • deneck7 years ago
    uyumukobwa turamwemera cyane akina ibyo azi!!
  • grĂ¢ce7 years ago
    Courage ma belle nanjye ndagukunda kdi ndagushyigikiye ndi i Bujumbura
  • iteriteka isibony6 years ago
    uyumukobwa ndamukunda vrmt sinzi ntegereje no kumubona ndamukunda sana na film ziw ndazikunda
  • MUHOZANDI IMUHANGA4 years ago
    ROZINENDAMWEMERACYANEBISHO YAMANIMEROYENGAMUSURA NDAMUKUNDA CYANE





Inyarwanda BACKGROUND