Musoni Protais, Perezida w’ibikorwa bya Panafricanisme mu Rwanda ubwo yari ayoboye inama yagiranye n’abahanzi kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Nzeli 2016 yasabye ababahanzi babarizwa Muri Sinema nyarwanda kugira bimwe bahindura mu byo bakina kugira ngo bakomeze kwiteza imbere nk’abahanzi babereye u Rwanda.
Iyi nama yari yitabiriwe na bamwe mu bahanzi yabereye mu cyumba cy’inama cya RALC igamije gusobanurira abahanzi nyarwanda gahunda (Umurongo) Leta y’u Rwanda n’Afurika muri rusange, byihaye wo gushishikariza abanyafurika , gushyira hamwe no gukomeza kurinda umuco nyafurika mu rwego rwo kwiteza imbere, ariyo gahunda yiswe Panafricanisme.
Iyi gahunda irimo kugenda isobanurirwa abanyarwanda binyuze mu byiciro bitandukanye kuri uyu wa kabiri yari igeze mu bahanzi nyarwanda aho bagiye berekwa ko kugeza ubu arizo mbaraga z'ibanze zishobora kubaka Afurika no kuba ijwi ry’abanyafurika binyuze mu bihangano byabo.
Musoni Protais wambaye umweru ni we muyobozi mukuru wa Panafricanisme mu Rwanda
Umushyitsi mukuru wari uyoboye iyi nama yari Musoni Protais umuyobozi mukuru (Perezida) wa Panafricanisme mu Rwanda.Mu ijambo rye yasobanuriye abahanzi iyi gahunda abagira n'inama mu rwego rwo kwiteza imbere nk’abanyafurika, ari na ho yahise agera mu gice cy’abahanzi bakora Sinema maze abasaba kugira ibyo bahindura mu byo bakora kugirango barusheho gutera imbere. Aha Musoni yagize ati:
Mu Rwanda nkunze kubona bakina filime zo kurogana ubujura ku rwana n’ibindi. Ndatekereza ko izi atari zo nkuru gusa twakabaye dukora, hari inkuru nyinshi twakwandika kandi zerekana isura y’Igihugu, kwiteza imbere no kwihesha agaciro bihera mu byo dukora. Njya mbona iyo mugiye gukina filime mugenda mugatoranya twa tuzu tw'urwondo utamenya naho tuba cyangwa ukajya kubona ukabona umupfumu, utontoma usa nabi. Ese ibi ni iyihe sura bitanga? hari ubundi buryo mwabikoramo rwose bigakorwa nkuko mu byifuza kandi bikerekana n’isura nziza mugerageze muhindure”
Kuri ubu uyu muyobozi akaba asanga hari aho u Rwanda rugeze kandi heza ari nabyo nk’abanyarwanda cyangwa abahanzi bakoresha berekana ibyiza by’u Rwanda, berekana isura y’igihugu.
TANGA IGITECYEREZO