RFL
Kigali

Musanze-Rubavu: Dore uko urugendo rw’abiyamamariza igihembo cy’umukinnyi wa filime ukunzwe cyane rwagenze –AMAFOTO

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:12/06/2017 19:05
3


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kamena 2017 nibwo abakinnyi ba filime 19 bahagurutse i Kigali berekeza mu karere ka Musanze na Rubavu, aho bari bagiye mu gikorwa cyo guhura n’abakunzi ba filime nyarwanda imbonankubone (Roadshows) mu rwego rwo kubiyegereza no kubasaba kubashyigikira.



Ni igikorwa gitegurwa na Ishusho Arts mu gihe haba hateguwe Rwanda Movie Awards iba buri mwaka. Mbere yuko igikorwa nyirizina cyo gutanga ibihembo kiba, kibanzirizwa n’icyumweru cyahariwe sinema (Movie Week), icyumweru kiberamo ibikorwa bitandukanye bya sinema harimo guhuza abakinnyi ba filime n’abakunzi babo bo mu duce dutandukanye tw’igihugu, gukora ibindi bikorwa bitandukanye birimo no kwitabira gahunda za Leta n’ibindi.

Bakigera mu karere ka Musanze mu ntara y'Amajyaruguru

Ku nshuro ya 6 y’ibi bihembo bitangirwa mu Rwanda, abahatanira igihembo cy’umukinnyi ukunzwe, nyuma yuko bavuye i Nyamata,  bahuye n'abakunzi babo batuye mu karere ka Musanze mu ntara y'Amajyaruguru na Rubavu mu ntara y'Iburengerazuba.

Aba bakinnyi bahagurutse mu mujyi wa Kigali ku wa Gatandatu ku isaha ya Saa 15h00’ bagera i Musanze ku mugoroba aho bavuye mu modoka bakanyuzwa mu mihanda ya Musanze bagenda biyereka abakunzi babo bari babiteguye ku buryo bukomeye.

Bageze Musanze batunguwe no kubona imihanda yuzuye abaturage baje kwihera amaso abakinnyi bakunda, nyuma yaho banyuze ku kabari kamwe ko muri uyu mujyi aho bahahuriye n’abantu batagira ingano bari baje kwirebera filime.

Aha naho baje kuhava berekeza mu karere ka Rubavu aho bageze bwije bajyanwa aho bari bateganyirijwe kurara, nyuma y’amafunguro aba bahatana bahawe umwanya wo kuruhuka, bukeye baje kujyanwa ku Kivu aho bishimiye kogera muri iki kiyaga gitatse ubwiza bw'uyu mujyi wa Rubavu. Aha kandi bahaganiririye n'abakunzi babo bahahuriye.

Nyuma baje kwerekeza mu kigo cya mashuri cya Inyemeramihigo aha bahurira n’abanyeshuri bo muri iki kigo ndetse n’abaturage batuye mu nkengero z’iki kigo bari baje kwihera amaso aba bakinnyi.

Ikimaze kugararaga muri aya marushanwa y’uyu mwaka, abakunzi ba filime berekanye cyane ko bakunze bihebuje Seburikoko ndetse na Siperansiya usanga hamwe na hamwe akunzwe cyane ahandi ugasanga ari ku rwego rwenda kungana n'urwa bamwe mu bakinnyi bahanganye aho twavugamo nka Fabiola na Rosine nkuko babita.

Musanze ikomeje kuza ku isonga mu turere two mu Rwanda tugaragaramo abakunzi benshi ba filime nyarwanda

Abakunzi b'aba bakinnyi bageze naho burira inyubako ndende ngo bihere ijisho neza

Nubwo benshi bagiye bamamaza Assia ariko wasangaga batanamuzi byanateye benshi kwibaza byinshi

Babonye n'umwanya wo kwidagadura 

Assia

Assia

Assia asabana n'abafana be yasanze ku mucanga wo ku Kivu

Bageze ku Nyemeramihigo bakiriwe n'abanyeshuri n'abaturage babasabye no kubakinira agakino kamwe

Abanyeshuri bishimiye bikomeye aba bakinnyi

Biteganyijwe ko iki cyumweru cyo guhuza abakinnyi n'abakunzi babo kizasubukurwa ku wa Gatanu aha bakazerekeza mu karere ka Kamonyi naho ku wa gatandatu bakazerekeza mu karere ka Muhanga na Huye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • VALENTIA6 years ago
    ROSINE I RAELY LV U
  • 6 years ago
    ROSINE NDAKWEMERA SAAAN
  • BIRORI Patrick6 years ago
    Rwanda movies niya SEBURIKOKO





Inyarwanda BACKGROUND