RFL
Kigali

Muri iyi weekend mu Rwanda hamuritswe filime 2, bikomeza gushimangira akamaro ko kwerekana filime mbere y’uko ijya hanze – AMAFOTO

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:11/05/2015 10:47
1


Mu mpera z’iki cyumweru, uhereye kuwa 6 no ku cyumweru herekanwe filime 2 nshya zigiye kujya ku isoko. Izo ni filime ‘Inkomoko y’ishyano’ yerekanwe kuwa 6 na filime ‘igikomere’ yerekanwe kuri iki cyumweru.



Filime Inkomoko y’ishyano, ni filime y’urukundo ivuga inkuruy’umusore Rwema Patrick (Jean Michael Ngabonziza) uba ari umushomeri ariko akaza kubona akazi mu kigo cya TECNO maze akaza gukundwa n’umukobwa wa nyiracyo Phiona (Denise Gakire). Imikino y’urukundo no gucana inyuma, ni bimwe mu bikubiye muri iyi filime aho Phiona n’ubwo aba akunda bikomeye Patrick, ntibimubuza kumuca inyuma ubwo baba basohotse muri hotel akabona undi musore w’igitangaza (Ndayizeye Emmanuel).

Uyu musore ariko nawe, nti aba yoroshye dore ko nawe azaguha isomo r’urukundo uyu mukobwa ubwo nawe amufatana undi mukobwa, maze Phiona akamubwira ati: “urakoze kumbera umwarimu mwiza” undi nawe atazuyaje ati: “ujye ugira ikinyabupfura muko! Kuki winjira udakomanze? Ati nawe warakoze kumbera umunyeshuri mwiza.”







Abantu banyuranye biganjemo abo muri sinema bari bitabiriye iki gikorwa cyabereye kuri Car Wash


Jean Michael Ngabonziza wari wateguye iki gikorwa, akaba anakina muri iyi filime nk'umukinnyi w'imena


Umuhanzikazi Fearless nawe yari muri iki gikorwa nk'umwe mu bakinnyi b'iyi filime

Ubwo iyi filime igaragaramo abakinnyi nka Jean Michael Ngabonziza uzwi nka Chris muri filime Catherine, Denise Gakire usanzwe akina muri Sakabaka, Mugisha James akaba akina ariwe nyir’iki kigo, Celestin Gakwaya, Fabiola, n’abandi yerekanwaga, habaye igikorwa cyo gutera inkunga hagurwa DVD z’iyi filime n’ubwo nta zari zihari maze uwari uhagarariye uruganda rwa Waragi yemera gutanga inkunga y’ibihumbi 200 by’u Rwanda.


Hari hateguwe uduseke two gushyiramo inkunga


Kuba nta DVDs zari zateguwe, byatumye uwayiguze menshi ahabwa aka kari mu gashashi

Ku ruhande rwa flime Igikomere yamuritswe kuri iki cyumwerukuri Quelque Part Restaurant, ni filime ivuga inkuru y’umusore Angelo (Ndayizeye Emmanuel) uba waratawe n’ababyeyi be akiri uruhinja biturutse ku kuba mama we yaramubyaye afashwe ku ngufu bityo ntamukunde. Nyuma y’uko umuntu Angelo yabanaga nawe yitabye Imana, uyu musore afata umugambi wo kujya gushaka ababyeyi be ba nyabo.


Ndayizeye Emmanuel nka Angelo muri filime Igikomere


Nyirabagande Fridaous uzwi nka Rangwida mu ikinamico Urunana nawe ari muri iyi filime








Abantu banyuranye bari bateraniye muri Quelque Part baje kureba iyi filime imara amasaha 2


Umurinzi Marie Louise ukina muri iyi filime yitwa Tracy na Emmanuel Hitimana ariwe nyiriyi filime

Ubwo iyi filime yamurikwaga, hari hazanwe DVDs zacurujwe kuburyo umuntu wese wari uri aho yabashije gutahana DVD ye yiguriye aho igiciro cyo hasi cyari 3000. Izi DVD zari mo ubwoko 4 bitewe n’ibiciro ari bwo ubwa mbere bwa Zahabu. Kuri iki kiciro, hahamagarwaga umuntu akayihabwa nk’impano ariko akagenda igiciro cy’impano ari butange. Iyi DVD yo mu bwoko bwa Zahabu yatahanwe n’uhagarariye abanyarwanda baba mu gihugu cya Mozambique ku mafaranga 60,000 y’u Rwanda.



DVD ya mbere yo mu bwoko bwa Zahabu yatwawe n'uhagarariye abanyarwanda muri Mozambique maze nawe ati: "nk'uko bisanzwe mu muco nyarwanda, iyo uhawe inka ukura ubwatsi. Ndakura ubwatsi bw'ibihumbi 60."


Hari ikarito yuzuye DVDs ku buryo nta washatse kuyicyura ngo ayibure


Kennedy Mazimpaka ati nyamuneka ni mureke dutere ingabo mu bitugu umuvandimwe wacu tugura izi DVDs


Umunyamakuru DJ Adams nawe wari muri iki gikorwa, yavuze ko: "n'ubwo nzwiho kunenga, iyi filime nayirebye ndayishimira, ariko ikibazo ndi umukene nta mafaranga mfite yo kuyigura ariko nzabababaza uko nshoboye. Gusa n'ubwo ndi umukene sinabura ibihumbi 10 byo gucyura iyi DVD."


Kennedy yazengurukaga mu bantu acuruza izi DVDs






Abantu banyuranye babashije kwigurira iyi filime


Ahmed Harerimana yaguze iyi filime mu izina ry'urugaga nyarwanda rwa sinema, aboneraho kuvuga ko guhera tariki ya mbere z'ukwa 6 nta filime izongera gushyirwa ku isoko iterekanwe ndetse itanyuze mu maboko y'urugaga mu rwego rwo guca filime mbi.

Ubundi bwoko bwa 2 bwari ubwa Silver aho iyi DVD nayoyagushwaga ku giciro cy’amafaranga 30,000 y’u Rwanda naho ubwoko bwa 3 bukaba Bronze nabwo DVD yagurishwaga ibihumbi 10 y’u Rwanda. Ubwoko bwa 4 bwa DVD bwagurishwaga DVD yagurishwaga ku mafaranga 5000 ndetse na 3000.


Si ugukina filime gusa, Emmanuel Ndayizeye azi no gukora mu muhogo


Ubwo Emmanuel Ndayizeye yaririmbaga Tracy, Louise yananiwe kwihangana kuko Tracy ni izina Louise akinisha muri iyi filime akaba akina akundana na Angelo


Byari ibyishimo bidasanzwe kuri Bahati (Just Family) ubwo Emmanuel yaririmbaga Zirikana ya Niyomugabo Phiremon

Twababwira ko kuri uyu wa mbere tariki 11 Gicurasi aribwo filime Igikomere iri bujye ku isoko, naho filime Inkomoko y'ishyano ikaba izajya ku isoko nyuma y'ibyumweru 3.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eglantine8 years ago
    Twifuza izo filme





Inyarwanda BACKGROUND