RFL
Kigali

Muri Filime Sinners (Abanyabyaha) baribaza niba igisa nk’ikosa cyakwitwa icyaha

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/06/2015 12:39
0


Mu gihe kitarambiranye Filime yiswe Abanyabyaha(Sinners) iraba yageze hanze nk’uko bitangazwa na Ahmed wayanditse. Iyi filime igaragaza ubuzima busanzwe abantu babamo hari aho igera ikavuga ku gisa nk’ikosa cyakozwe hakibazwa niba cyakwitwa icyaha.



Kuva kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Kamena 2015 nibwo iyi filime itangira gukinwa nk’uko inyarwanda.com yabitangarijwe na Ahmed Harerimana ari nawe wayanditse ndetse akaba n’umushoramari wayo. Yakomeje avuga ko nyuma y’iminsi 15 itangiye gukinwa aribwo izagera hanze igashyirwa ku isoko abantu bagatangira kuyireba.

Iyi Filime “Abanyabyaha” ivuga ku mwana w’imfubyi warezwe n’ababyeyi batabifitiye uburenganzira. Uwo mwana ngo umubyeyi umwe yari asigaranye yari yaramutaye ariko baza kongera kubonana nyuma yo kurerwa n’undi muryango utari ufite uburenganzira bwo kurera umwana w’imfubyi.

sinners

Muri iyi filime baribaza niba umubyeyi wareze uriya mwana yaba yarakoze icyaha kuko yamureze nta burenganzira abifitiye. Iki kibazo ngo kizasubizwa n’abakunzi ba filime nyarwanda kuko aribo bazatanga ibitekerezo.

Iyi Filime “Abanyabyaha”izagaragaramo abakinnyi batandukanye bazwi muri filime nyarwanda nka Uwamahoro Antoinette uzwi nka Intare y'ingore, Isimbi Alliance wamenyekanye nka Nelly muri Rwasa, Kirenga Saphine, Gakire Denise uzwi muri Sakabaka, Ndayizeye Emmanuel uzwi mu filime Igikomere n’abandi batandukanye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND