RFL
Kigali

Muratumiwe kureba filime NINJYE NAWE kuri uyu wa gatandatu

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:21/05/2015 14:47
0


Filime NINJYE NAWE, filime yakozwe na Bahati wahoze aririmba mu itsinda rya Just Family ariko akaza kuva mu muziki akiyegurira agakiza igiye kwerekanwa kuri uyu wa 6 w’iki cyumweru.



Igikorwa cyo kwerekana iyi filime ku mugaragaro kizabera kuri City Lounge mu mujyi rwagati, ahateganye n’ahahoze ari kuri BCR guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba aho kwinjira ari amafaranga 1000 y’u Rwanda.

Iyi filime ivuga inkuru y’umusore Chris (Rukundo Arnold) uza kwisanga mu mukino w’urukundo akinishwa n’umukobwa Stella (Sandra Umumararungu) wamukoresheje ngo yihorere, igaragaramo abakinnyi bakomeye hano mu Rwanda nka Rukundo Arnold uzwi nka Shafi, Sandra Umumararungu usanzwe ari n’umukunzi wa Bahati wamenyekanye muri filime Kaliza, Uwamahoro Antoinette uzwi nka Intare y’ingore, Uwamwezi Nadege uzwi nka Catherine,…

Bahati avuga ko n’ubwo iyi filime yerekanwa kuri uyu wa 6, atarafata itariki y’igihe azayishyirira ku isoko ngo abantu bo hirya no hino mu gihugu babashe kuyigura.

REBA INCAMAKE ZA FILIME NINJYE NAWE

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND