RFL
Kigali

Muratumiwe kureba filime ‘Isi ntisakaye’ kuri uyu wa gatandatu

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:10/06/2015 14:12
0


Kuri uyu wa gatandatu tariki 13 Kamena nibwo filime ishingiye ku mvugo imaze iminsi yamamaye mu Rwanda igira iti ‘Isi ntisakaye nawe wanyagirwa’ izerekanwa ku mugaragaro.



Igikorwa cyo kwerekana iyi filime ivuga uburyo ibibi umuntu akorera abandi nawe byamugeraho izerekanirwa kuri Rainbow Hotel ku Kicukiro guhera ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba aho kwinjira bizaba ari ubuntu kuri buri wese uzabasha kuhagera.

Iyi filime igaragaramo abakinnyi bakomeye muri sinema nyarwanda nka Celestin Gakwaya wamenyekanye nka Nkaka, Uwamahoro Antoinette uzwi nka Siperansiya muri filime y’uruhererekane Seburikoko, Assia Mutoni uzwi nka Rosine muri filime Intare y’ingore n’abandi.

REBA INCAMAKE Z'IYI FILIME 'ISI NTISAKAYE'

Kalinda Isae nyir’iyi filime akaba anayikinamo, avuga ko nyuma yo kuyerekana kuwa 6 itazahita ijya ku isoko kuwa mbere kuri 15, ahubwo hakazacamo icyumweru mu rwego rwo gukosora amakosa abazaba barebye iyi filime bazayinengaho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND