RFL
Kigali

Muratumiwe kureba filime BUTORWA kuri iki cyumweru

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:17/04/2015 22:00
1


Filime BUTORWA yakozwe na Habiyakare Muniru akaba anayikinamo nk’umukinnyi w’imena irerekanwa kuri iki cyumweru tariki 19 Mata, kuri City Lounge mu mujyi ahasanzwe hazwi kwerekanirwa filime.



Iyi filime ivuga inkuru y’umugabo Butorwa ugambanirwa n’umukozi we Sam akamutwara umugore ndetse bagashaka kumwica ariko akabasha kurokoka aho bamujugunya ahantu kure. Btorwa aza gutoragurwa na Rubayita uba ari umupfumu n’umukobwa we Yudita bakamufasha, aho aza kwitoza imbyino za Kinyarwanda zikamufasha kugenda yirwanaho mu buryo bw’imirwanire.

Iyi filime izerekanwa kuri iki cyumweru mu mujyi, kuri City Lounge imbere ya I&M Bank yahoze ari BCR ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, aho kuzinjira ari amafaranga 1000 y’u Rwanda.

Butorwa

Filime Butorwa, filime ya Habiyakare Muniru

Muniru ari nawe nyir’iyi filime avuga ko aya mafaranga 1000 umuntu uzinjira azatanga, ari nk’impano nto azaba atanze, aho avuga ko ubusanzwe filime zerekanirwa ubuntu ariko bikaba ari ngombwa ko abakunzi ba filime nyarwanda bagira uruhare mu kuzamura umwuga n’abawukora.

Twababwira ko iyi filime igaragaramo abakinnyi nka Didier Kamanzi, Muniru Habiyakare, n’abandi, yari muri filime zari mu iserukiramuco rya Mashariki African Film Festival uyu mwaka, aho yahataniraga filime nziza ku rwego mpuzamahanga ikaba yari ihanganye na Virgem Margarida yegukanye iki gihembo.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Major9 years ago
    ko mutatubwiye amasaha yo kwinjira?!?





Inyarwanda BACKGROUND