RFL
Kigali

Munezero Aline uri mu bahatanira igihembo cy’umukinnyi wa filime ukunzwe kurusha abandi mu Rwanda ni muntu ki?

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:18/06/2017 11:16
2


Munezero Aline uzwi nka Milika, uri mu bagore 10 bahatanira igihembo cy’umukinnyi wa filime wakunzwe kurusha abandi mu mwaka wa 2016 mu marushanwa ya Rwanda Movie Award ategurwa na Ishusho arts ni muntu ki mu buzima busanzwe?



Munezero Aline yavutse ryari avukira he?


Munezero Aline nawe ari mu bahatanira igihembo cy'umukinnyi wa filime ukunzwe kurusha abandi

Munezero Aline yavukiye mu mujyi wa Kigali mu 1994. Ni umukobwa w’imfura mu muryango w’abana 5, kuri ubu iwabo bakaba batuye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kimironko.

Aline yatangiye gukina filime ryari?

Yatangiye umwuga wo gukina filime akiga mu mashuri abanza aho yagendaga ayobora abandi bana mu dukino dukinirwa mur uhame, ibi byatumye yigirira icyizere aranabikurana aza gutangira gukina muri filime zigaragara mu mwaka wa 2016 aha yanahise atangira kubikora nk’akazi.

Ese Aline Amaze gukina muzihe filime?


Nk’uko abitangaza amaze gukina mu mafiri ajyera ku umunani, aho twavugamo filime Gica, Umugabo wanjye, Nyirabayazana, Sakabaka, Bazirunge,City Maid n’izindi.

Ese Aline uretse gukina filime akora iki?

Aline kuri ubu ntakora umwuga wo gukina filime gusa ahubwo ni n’umwe mu bakobwa bakora ubucuruzi Business woman nkuko abivuga.

Ese filime hari icyo zaba zimwinjiriza?

Asubiza iki kibazo yagize ati: "Ubu sinavuga ko filime zinyinjiriza amafaranga runaka ku kwezi kuko hari n'igihe ukwezi gushira nta filime n'imwe nkinnyemo."

Ni iki Aline avuga kuri uyu mwuga wa filime arimo?

Aha yagize ati, “Umwuga wa filime ni mwiza cyane mu gihe uwukora uwukunda bikaba akarusho iyo ari n'impano yawe”

Aline avuga iki ku irushanwa arimo rya Rwanda Movie awards?

Yagize ati,“Rwanda Movie Award najye iyo nyitekereje ho irandenga cyane,,, kubera ko abantu bagize igitekerezo cyayo binyereka ko bakunda ibyo dukora kandi burya iyo umuntu ubona ko akunda iby'ukora byanze bikunze birashimisha,,, so ntavuze amagambo menshi njye iki gikorwa nakimenye ntaratangira gukina filime, none ubu nkaba ndi mu marushanwa y'abahatanira bimwe mu bihembo, urumva ko nta byinshi iki gikora nakivugaho uretse kuvuga ko abagiteguye ntako batagize kandi barashoboye.”

Ni nde Aline abona ukwiye iki gihembo?

Muri iki kibazo cyamugoye kugisubiza yabanje asekamo gake nyuma abwira Inyarwanda aya magambo: ”Ahahahaha mu bagore ntawundi nagiha uretse Munezero Aline. Naho mu bagabo ho byangora kugitanga kuko abarimo bose ni abahanga so bibaye byiza rero aho nakwifata”

Niki Aline asaba abakunzi be?

Yagize ati: "Ikintu cya mbere nabwira abakunzi banjye nuko mbakunda, kandi ndabazirikana naho ku babwira ngo bantore ndabizi ko babikora uko babishoboye. Nkaba narangiza mbifuriza umugisha ku Mana kandi mbabwira ko ibyiza biri imbere.   


Twasoza tubibutsa ko gutora Munezero Aline ari ukajya ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika ijambo GORE ugasiga akanya ukandika 5 ukohereza kuri 5000, ahandi wajya ni ku rubuga rwa Inyarwanda.com ukandika www.rma.inyarwanda.com ukareba Munezero Aline ugakanda ahanditse Voting aho uba umuhaye ijwi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Joshua6 years ago
    Niba akina neza byo simbizi kuko ndabona ntanajyaga mubona. Icyakora kwambara ubusa byo ndabona abisobanukiwe bien!!!
  • Date6 years ago
    Ndabona icyo kwambara ubusa cyo yakibona, uhhhhh





Inyarwanda BACKGROUND