RFL
Kigali

Mukundwa Sandrine uzwi muri filime Star in Love akeneye ubufasha bwo kwivuza Cancer yo mu myanya myibarukiro

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:9/03/2016 12:52
55


Mukundwa Sandrine ni umukobwa w’imyaka 25 y’amavuko, akaba ari umukinnyi wa filime wamenyekanye muri filime Star In Love yakinanye n’abakinnyi barimo Platini na TMC bo muri Dream Boys ndetse na filime Bye Bye Anita yakinanye na Bisangwa Ben Nganji.



Sandrine afite ikibazo cy’indwara ya Cancer ifata mu myanya myibarukiro izwi ku izina rya Vulvar Carcinomas, akaba yarananiwe n’abaganga bo mu Rwanda bakamwohereza mu gihugu cy’u Buhinde ariho babona babasha kumuvura iyi ndwara, bityo akaba akeneye ubufasha bwo kubasha kubona amafaranga agera ku bihumbi 14,500 by’amadolari y’abanyamerika ngo abashe kwivuza.

Filime Star In Love na Bayi Bayi Anita, Sandrine yakinnyemo

Mu kiganiro n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com bagiranye kuri telefoni, mu ijwi ryuzuyemo intege ncye z'uburwayi Sandrine yavuze ko amaze igihe kigera ku mezi 6 amenye ko arwaye ubu burwayi. Sandrine yakomeje agira ati, “nagiye ku bitaro bya Butaro bambwira ko nta kintu bankorera ko ngomba kujya kwivuriza mu Buhinde. Kugeza ubu iyi cancer iri mu gitsina, ariko bambwiye uko ntinda ariko iri kugenda ifata no ku ruhago.”

Sandrine yakomeje avuga ko ibitaro byo mu Buhinde bavuganye yasanze bizamufata amafaranga agera ku 14,500 by’amadolari ya Amerika ($14,500), ni ukuvuga agera kuri miliyoni 11 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nyuma yo gufatwa n'iyi ndwara ni uku Sandrine ameze

Sandrine avuga ko kugeza ubu nta bushobozi afite ku giti cye bwo kuba yajya kwivuza, bityo akaba akeneye ubufasha kugira ngo abone ubu bushobozi. Ukeneye kumugezaho ubufasha wamubona kuri numero ye ya telefoni 0788772729 cyangwa kuri 0788534174 ukaba wamushyikiriza inkunga yawe, cyangwa ukaba wanyuza inkunga kuri Konti numero 000-430-69836-229 iherereye muri Banki ya Kigali (BK) cyangwa ukaba wanamuba hafi aho arwariye iwabo I Nyamirambo kuri 40.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Vivi8 years ago
    yooo pole sando Imana igufashe birababaje ariko ubufasha tuzabona tuzabukugezaho
  • YM8 years ago
    Imana igufashe njye ubufasha naguha nzajya ngusengera burigihe uko nsenze kd Imana izagufasha ndabiza kd kuko ntamafaranga mfite
  • AR8 years ago
    Ohhh, sad news, Sandrine ihangane kandi Uwiteka arakuzi azagukiza mugihe gikwiriye ntiwihebe. Friends tugire umutima utabara kandi Imana izabitwibukiraho. Thanks
  • 8 years ago
    sandy chu wamenya ko imana ibizi ko urwaye iyo cancer?ntakint nakimw uzab rindir wihangany uwitek ar haf yaw.
  • 8 years ago
    Uyu mukobwa yarakinnye mumujyi wa Butare shahuu
  • Vivy8 years ago
    Imana ikomeze imurinde ahubwo nta numero ya compte yaduha ko aribyo byaba byiza.
  • Vivy8 years ago
    Imana ikomeze imurinde ahubwo nta numero ya compte yaduha ko aribyo byaba byiza.
  • vava8 years ago
    Humura kandi ukomere,Imana ifite ububasha. bukomeye.Yabasha kugukiza.Izere.Nzajya ngusengera,kandi nubufasha buzaboneka.
  • Augustin8 years ago
    Ihangane Imana irakuzi.
  • umurerwa yvonne8 years ago
    Sando pole kndi ukomere kndi wizere imana Niyo byose izagukiza ntago izagutererana natwe tuzajya tukwereka nyagasani uko bwije nuko bukeye tukuribtuma mama kndi turagukunda
  • 8 years ago
    ariko izi cancer zadutse i Rwanda ziraterwa n ibiva mu mahanga,biriya biryo turya rwose baba bashyizemo produit chimique, kandi rwose umuntu wabasha kurya ibyo yihingiye nabikore kabisa, Imana ikize uyu muvandimwe
  • 8 years ago
    Sandra ntiwihebe ma Iman nanyuma ya zéro irakora
  • Aurore8 years ago
    He healed a woman who was 40 years ill , he rose razalo after 4 days in the grave , Jesus did many miracles . And for i trust in him , i pray full healing over your soul and your body . Trust in him even if it is the last minutes . It shall be well with you. I love you sandra . And God loves you so much he has plans for your life. Dont let go of his hands.
  • Niyonkuru Emmanuel8 years ago
    Pole sana alakini mungu akujalie
  • 8 years ago
    Muvandi,ihangane Imana irakuzi,uwo uvuga ngo warakinnye nawe ntituzi ibye Imana yitaye kumakosa yacu ntanumwe warokoka,umuvandimwe yabivuze neza na nyuma ya zeru irakora,komera kdi usenge uko bikwiye.
  • ddd8 years ago
    nukuri komeza usenge Imana igufiteho umugambi na Iranzi Imana yamukoreye ibikomeye abona umuha ticket yo gusubira mu buhinde nawe hari uwo Imana izakoreramo agufashe kuko ica inzira ahatagendwa hakagendwa gusa wizere.
  • didy8 years ago
    Yoooo!!sha Sandra pole sana !kandi uwiteka akorohereze nshuti,gusenga niwo muti burya wa mbere!rwose imana yo mwijuru ikwitehooo.
  • Rwamugabo alex8 years ago
    sando pole aduhe number ducisheho amafaranga naho God is great sando
  • Sadia ntakirutimana8 years ago
    Yoooo sando pole vremer kd believe u'll. Urwariyehe basis? Imana irakuziiii.
  • Sadia ntakirutimana8 years ago
    Yoooo sando pole vremer kd believe u'll. Urwariyehe basis? Imana irakuziiii.





Inyarwanda BACKGROUND