RFL
Kigali

VIDEO: Mukarujanga wigeze guteretwa n'umufana we yifuza ko umwana we yazaba umuganga-IKIGANIRO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:14/02/2018 9:36
0


Mujawamariya Hyancente wamenyekanye cyane ku izina rya Mukarujanga kubera filimE ya mbere yakinnyemo ariyo 'Zirara Zishya' akaba yarakinnye yitwa Mukarujanga wari umugore wa Samusure muri iyo filimE, amaze iminsi atumvikana mu ruhando rwa Sinema nyarwanda nyuma yo gutangaza ko ibyo gukina filimE agiye kubihagarika. Ubu yemeza ko yabigarutsemo.



Mukarujanga wari umaze iminsi acecetse atagaragara mu ruhando rwa sinema nyarwanda kuri ubu yivugira ko nyuma yo gutangaza ko yendaga guhagarika ibijyanye no gukina filime mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yadutangarije ko yiteguye kugaruka mu byo gukina filime.

Bimwe mu bibazo abantu bakunze kwibaza harimo aho Mukarujanga yaburiye, niba yubatse cyangwa atarashaka umugabo n'ibindi bitandukanye. Inyarwanda.com yegereye Mukarujanga tuganira byinshi ku buzima bwe ndetse n'ibijyanye no gukina filime. Yadutangarije ko afite umwana w'umukobwa ufite imyaka itatu n'amezi atatu. Yakomeje atubwira byinshi bimwerekeyeho. Yagize ati:

Mfite umwana, ufite imyaka itatu n'amezi atatu...Muri iyi minsi banyimye ibiraka nanjye sinzi impamvu hahah abanditsi, abanditsi ntibari kumpamagaraaa.Okay, mu minsi ishize nari navuze ko numva ntagishoboye gukina ariko ubu numva byaragarutse, niba bari baranandetse nyine bakeka ko ntashoboye ubu numva byaranagarutsemo...

Mukarujanga yemeza ko yiteguye uwamushaka ngo akine muri filime

Zimwe mu mpamvu zaba zari zaramuteye gusa n'uhagaritse ibijyanye no gukina filime harimo no kuba yarabyaye akumva ko hari ibyo guhindura mu buzima bwe. Ariko nyuma y'igihe yaje gusanga icyo waba cyose waratangiye gukina filime bitoroshye kuyireka. Mukarujanga kandi yadutangarije ko atajya kure y'abavuga ko uruhando rwa sinema nyarwanda rusa n'urwasinziriye. Yagize ati:

Mbere abantu babihaga agaciro, n'umuntu uguhamagaye ngo umukinire akaba aziko uri umuntu nyine w'agaciro agomba no kuguhemba bishimishije. Ariko ubu umuntu ntatinya no kukubwira ngo ngwino, ndagutegera Moto...Hari igihe ureba ukavuga uti warakoreye amafaranga ntabwo wakorera ubuntu. Akenshi nabyo bigenda biduca intege ariko nabo iyo bacuruza ahari barahomba kuko piratage ituma amafilime atagurwa cyane.

Mu mikurire ye yakunze kujya akina amakinamico ku ishuri ndetse afite na mukuru we witwa Tabu wajyaga ukina amakinamico yo kuri radiyo, byumvikane ko mu muryango wabo harimo iyo mpano yo gukina. Mukarujanga wakuze akunda cyane gukina amabiye akanabikubitirwa cyane, ntabwo ajya abangamirwa n'ingano ye kuko kuva na kera yari abyibushye cyane ntiyiyizi na rimwe ananutse ku buryo yarwanya ingano ye.

Mukarujanga yatangarije Inyarwanda.com ko nta gishya kihariye we ateganyiriza abakunzi be n'abanyarwanda muri rusange ariko ngo abamushaka ngo akine ariteguye na cyane ko ari ibintu akunda cyane kandi adashobora kuzareka gukora.

Mukarujanga na Samusure bigeze gukinana filime ari umugore n'umugabo

Inyarwanda.com yamubajije icyo yifuza ko umwana we azakora, asubizanya igitwenge muri ubu buryo "Hahah , umwana wanjye? Umwana wanjye numva yazaba umuganga abishoboye...Kubera ko nifuje kuba umuganga nkuze biranga...ariko narabikundaga."

Twamubajije niba nta mufana we wigeze umutereta adusubiza agira ati "Uhm byarabaye...Twarakundanye! Twarakundanye, n'ubu turavugana bisanzwe. Ntabwo yigeze aba boyfriend wanjye nyine ngo mbe namupresenta (namwerekana) ariko twabaye inshuti nyine..."

Kanda hano urebe ikiganiro Mukarujanga yagiranye na Inyarwanda.com







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND