RFL
Kigali

Muhire Jean Claude yahaye rugari buri wese wifuza kureba filime ye LIZA ku buntu

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:12/11/2015 11:45
6


Filime LIZA, ni filime ndende ivuga ku ngaruka z’ibiyobyabwenge mu muryango, aho ivuga inkuru y’umwana w’umukobwa LIZA wafashwe ku ngufu na nyirarume abitewe n’ibiyobyabwenge, nyuma yo kumuvana mu kigo kirera imfubyi yabagamo akamuzana mu rugo kumurera.



Filime yanditswe ndetse itunganywa na Muhire Jean Claude, umwanditsi akanakora sinema w’umunyarwanda wamenyekanye cyane ubwo yazaga muri 20 ba mbere ku isi batsinze mu marushanwa yo kwandika inkuru ya Global Dialogues uyu mwaka.

Iyi filime ye ya mbere ndende ifite igihe kigera ku isaha, kuri ubu iri ku rubuga nkoranyamashusho rwa Youtube, aho ushobora kuyireba ku buntu.

Muhire Jean Claude ari kumwe n'abakinnyi Nkota Eugene na Natacha Nyinawabasinga bakinnye muri filime ye LIZA

“Nashyize filimi LIZA kuri YouTube kubera ko nshaka ko abantu bayimenya ari benshi! Nashakaga ko abakunzi ba cinema nyarwanda bagira ubushake bwo kureba filimi z’inyarwanda bakoresheje ikoranabuhanga. Nashakaga gushimira abayigizeho uruhare bose mbereka abantu bakoresha ikoranabuhanga kuko hari abashobora kureba LIZA bakifuza gukorana n’abayigizeho uruhare. LIZA ni nk’isomo natanze kugirango abakoresha internet babashe kuryiga ku buntu maze basangize ubumenyi abandi bakwifuza kuryiga! Ni filime ikubiyemo ubuzima bubaho mu miryango myinshi, nizera ko kuyireba bizahindura imyimvure n’imitekerereze y’abakora ibirimo bidakwiye!” Aya ni amagambo Muhire yatangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com ubwo yamubazaga icyamuteye gushyira iyi filime kuri Youtube.

REBA FILIME LIZA

Muhire kandi avuga ko inyungu ye iri mu, “kumva ibitekerezo by’abayirebye: nifuza ko abayireba baduha ibitekerezo bakatwandikira batubwira uko bayibonye. Ibi bizamfasha kumenya neza uburyo nshobora kuba nakora indi mishinga ya filime kugira ngo izo nzakora ubutaha zizabe nziza kurusha LIZA.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jjj8 years ago
    courage musaza komeze ujye mbere kbs ubwenge ufite muri wowe ntuzabupfushe ubusa kd ndakwemera cyaneeee
  • kabebe8 years ago
    Ninziza pe harimo inyigisho zafasha urubyiruko ,iyaba n'abandi bazishyiraga kuri you tube cg bakatubwira uburyo umuntu yagura film nyarwanda kubantu batahaba(baba hanze mubihugu botandukanye) byadushimisha kuko dukunda film nyarwanda abanyarwanda baba hanze cyane cyane urubyiruko.muzadufashe pe.murakoze.
  • MUHIRE Jean Claude8 years ago
    Urakoze cyane!
  • Ibrahim8 years ago
    Amahoro muvandimwe Muhire, warakoze cyane kwigisha abantu muri ubu buryo ni byiza pe Imana ikomeze igutere inkunga turagushyigikiye.
  • 8 years ago
    Ni filime nziza ariko ku bwajye numvako barikumanza gukora test ya ADN kugirango nurya mukoze ntibibonekeko nawe ahohotewe.kuko technologie zateye imbere .En général ni filime nziza Bravo
  • Muhire Jean Claude8 years ago
    Murakoze!





Inyarwanda BACKGROUND