RFL
Kigali

Muhanga: Abakinnyi b’ikinamico Umurage basusurukije abaturage banabakangurira kurwanya imirire mibi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/08/2017 13:22
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2017, abakinnyi b’ikinamico Umurage basuye akarere ka Muhanga basusurutsa abaturage ndetse babakangurira no kurwanya imirire mibi.



Abakinnyi b'ikinamico Umurage barimo bamwe mu bafite amazina akomeye muri sinema nyarwanda, aho twavugamo: Niyitehega Gratien (Seburikoko) ukina muri iyi kinamico yitwa Yabesi,Ben Nganji (Inkirigito) n'abandi benshi.  Abakinnyi b’ikinamico Umurage bishimiwe cyane mu karere ka Muhanga bikaba byagaragajwe n’uburyo ibitwenge byari byabishe ndetse n’uburyo bifatanyije n’aba bakinnyi bagacinya umudiho.

Mu butumwa aba bakinnyi batanze kuri aba baturage, babakanguriye kuboneza urubyaro, kurengera uburenganzira bw’abana, kwirinda imirire mibi,kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Abakinnyi b’iyi kinamico bagiye i Muhanga nyuma y’iminsi micye bavuye mu karere ka Musanze mu murenge Nkotsi mu kagali ka Bikara, umudugudu wa Kinkwaro mu gikorwa bakoze tariki taliki 14/08/2017, bakishimirwa cyane n’abaturage bari bitabiriye iki gikorwa.

Ikinamico Umurage

Abakinnyi b'Umurage ubwo bari i Muhanga

‘Umurage’ ni ikinamico y’uruhererkane ikubiyemo ubutumwa bujyanye no kwigisha umuryango nyarwanda kuboneza urubyaro, kurengera uburenganzira bw’abana, guhangana n’imirire mibi, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.Iyi kinamico yatangijwe na UmC (Umurage Communication Development) ku bufatanye na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’ubuzima,UNICEF na Population Media Centre (PMC).Kuri ubu iyi kinamico itambuka ku maradiyo ayandukanye ya hano mu Rwanda ndetse ushobora no gukurikirana ibice byayo kuri Youtube unyuze kuri Channel ya Inyarwanda Tv.

REBA AMAFOTO UBWO ABA BAKINNYI BARI I MUHANGA

Umurage

uMURAGE

Abaturage bari bishimye cyane

uMURAGEUmurageUmurageUmurage

Abakinnyi b'ikinamico Umurage ubwo bari i Muhanga

Umurage

Bigishije abaturage kugira isuku no kwirinda imirire mibi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND