RFL
Kigali

Mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Gilbert Ndahayo yatanze filime ye ku buntu-YIREBE HANO

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:8/04/2015 9:54
1


Umunyarwanda Gilbert Ndahayo ukorera sinema mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika ari naho atuye, ku nshuro ya 21 abanyarwanda n’isi yose bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatanze filime ye “The Rwandan Night” ku buntu rwego rwo kwifatanya n’abandi mu kwibuka.



Iyi filime The Rwandan Night iri mu bwoko bwa filime-mpamo (documentaire) yayikoze mu mwaka wa 2013 ikaba ari filime ya 2 ya Gilbert Ndahayo uzwi ku mazina ya Rwandan Filmmaker (nyuma ya Rwanda: Beyond The Deadly Pit), ikaba ikubiyemo ubuhamya bw’abarokotse jenoside na Gilbert ubwe ndetse n’abayikoze mu rwego rwo kugaragaza icuraburindi u Rwanda rwanyuzemo n’inzira y’ubwiyunge rwagezeho. Iyi filime iboneka kuri internet aho iboneka ku rubuga rwa Vimeo mu buryo bwuzuye kandi ku buntu.

REBA FILIME THE RWANDAN NIGHT HANO

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, ubwo yamubazaga impamvu yatumye ashyira hanze iyi filime ngo abantu bayirebere ubuntu yagize ati: “nk’umunyarwanda, kandi nk’uwarokotse Jenoside, ibi ni ibihe bikomeye ndimo, ariko nk’umuhanzi hari uburyo dutangamo umusanzu. Iyi filime yanjye yari iteganyijwe kwerekanwa muri kaminuza ya Texas Christian University muri ibi bihe byo kwibuka ariko baza guhindura gahunda aho bayisimbuje filime ya Romeo Dallaire. Kuba yari kwerekanwa muri iyi kaminuza ntibikunde, kandi naragombaga gutanga ubu butumwa muri ibi bihe, ntibyatumye mpagarika gahunda yanjye n’ubundi niko guhita nyerekana muri ubu buryo.”

Mu mwaka wa 2011 filime ye "Rwanda: Beyond The Deadly Pit" yegukanye igihembo cya filime mpamo nziza mu iserukiramuco rya SVAFF muri Amerika

Mu butumwa Gilbert Ndahayo agenera abanyarwwanda muri ibi bihe byo kwibuka, avuga ko: “Ubutumwa natanga uno munsi ni ukwifuriza abarokotse kugira umutima bakihangana n’ubwo ntamenya uko babikora. Tukibuka n’ibihe byiza twabanye n’imiryango yacu kandi agahinda ntikaduherane. Ndifuriza abanyarwanda ko bagumya gutera imbere batibagiwe amateka ahubwo banareba uko twagumya kwigisha urubyiruko n’abana bacu ibyiza byo kubaho turi abanyarwanda, turi abantu.”

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jb9 years ago
    Well done Gilbert





Inyarwanda BACKGROUND