RFL
Kigali

Mu Rwanda havutse iserukiramuco rishya rizerekanirwamo filime z’abanyaburayi gusa

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:5/10/2016 19:52
1


'European Film Festival' ni iserukiramuco ngarukamwaka ryatangijwe hano mu Rwanda aho rigiye kuba ku bufatanye bw’ubumwe bw’u Burayi na Kwetu Film Institute. Biteganyijwe ko iri Serukiramuco rizabera mu ntara eshatu z’igihugu rikerekana gusa filime z’abanyaburayi mu byiciro byose.



Kuri uyu wa gatatu tariki ya 5 Ukwakira 2016 mu cyumba cy’ Inama cy’uyu muryango i Kigali habereye inama yahuje abanyamakuru na bamwe mu bayobozi bawuhagarariye mu Rwanda ndetse na Kwetu Film Institute hagamijwe gusobanurira aba banyamakuru Iserukiramuco ngarukamwaka ry’abanyaburayi rigiye kubera mu Rwanda.

Iri Serukiramuco ry’abanyaburayi rigiye kubera hano mu Rwanda rizerekanirwamo Filime zakozwe n’abanyaburayi mu rwego rwo kumenyekanisha filime zihakorerwa no  gukundisha abanyarwanda filime zikomoka muri ibi bihugu by’abanyaburayi.

Biteganyijwe ko filime zizerekanwa ari izo mu bihugu bigera ku munani bitandukanye byo ku mugabane w’Uburayi, izi filime zikaba ziri mu bwoko bwose aho twavuga Filime zisekeje, filime ngufi, Filime mpamo na Filime Ndende.

Mu kiganiro n’umuyobozi ushyinzwe Itangazamakuru na Politike muri Ambassade y’uyu muryango i Kigali, yatangarije aba banyamakuru ko iri Serukiramuco rifitiye akamaro kanini abakora filime mu Rwanda dore ko rizafasha no guhuza imico y’ibi bihugu n’ uw’u Rwanda.

Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru na Politike n'umuyobozi wa Kwetu Film Institute basobanurira abanyamakuru

Naho umuyobozi akaba ari nawe washinze ikigo cya Kwetu Film Institute,  Eric Kabera asanga iri serukiramuco rizasigira inyungu nyinshi abakora filime nyarwanda dore ko bazungukiramo uburyo bugezweho bwo gukora Filime no gusobanukirwa aho abandi bageze binyuze muri izi filime bazareba.

Iri serukiramuco kandi rizabasha guhugura bamwe mu banyarwanda bakora filime aho bazahugurwa na Martin Wildberg uzaturuka mu gihugu cya Suwede akazahugura abanyarwanda 25 bazatoranywa  mu bakora Filime nyarwanda.

Iri Serukiramuco rizamara iminsi 10; biteganyijwe ko rizatangira tariki ya 13 rikageza tariki 23 Ukwakira, 2016, rikazabera mu bice bitatu by’igihugu aho rizabera mu mujyi wa Kigali ku italiki ya 13 kugeza tariki  16 rikazabera mu nyubako ya Kigali City Tower  muri Century Cinemas.

Uretse muri Kigali rizabera kandi muntara ya y’amajyepfo mu mujyi wa Huye muri kaminuza ya NSPA rikazahabera ku itariki ya 18 kugeza 20 Ukwakira 2016 Iri serukiramuco biteganyijwe ko rizasorezwa muntara y’uburengerazuba mu karere ka Rubavu aho rizaba tariki ya 21 kugeza 23 Ukwakira 2016 rikabera muri Kaminuza y’Ubukerarugendo UTB ishami rya Rubavu. Aha hose iri serukiramuco rizabera kwinjira bikazaba ari ubuntu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    arye izo ntimuzazirebe.ntimukitabire iby abakoloni kuko bifuzako tubabona baturi imbere ariko iyo wikoreye ibyawe ukabatera umugongo barakubaha bakagutinya kuko utabitayeho.bana b iwacu muhange ibyanyu twirebere ibyacu





Inyarwanda BACKGROUND