RFL
Kigali

Mu Rwanda hatangijwe uburyo bugezweho bwo gukura filimi mu ndimi z'amahanga igashyirwa mu Kinyarwanda(DUBBING)

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:5/09/2014 19:30
4


Uretse filimi imwe rukumbi yamenyekanye cyane mu Rwanda igaruka ku mateka ya Yesu/Yezu, kuri ubu mu Rwanda hatangijwe umushinga mushya wo gukura filimi mu ndimi z’amahanga igashyirwa mu rurimi gakondo arirwo Ikinyarwanda bigakorwa mu buryo bwa kinyamwuga bitandukanye cyane nibyo benshi bari basanzwe bazi nka 'AGASOBANUYE'.



Aha,buri mukinnyi aba afite usubiramo ibyo yakinnye by’umwimerere hifashishijwe amajwi y’ururimi gakondo ntacyo yongeyemo cyangwa ngo agikuremo naho amashusho yo akaguma ari yayandi y’umwimerere. Ubu buryo mu rurimi rw’icyongereza bita ‘DUBBING’ buje mu Rwanda butangijwe n’umusore w’Umunyarwanda wamenyekanye cyane mu itangazamakuru, Richard Dan Iraguha abinyujije mu mushinga we yise Dubbing Rwanda industry.

nabs

Richard Dan Iraguha asobanurira abanyamakuru uyu mushinga we

N’ubwo bisa nkaho ubu buryo ari bushya cyane mu Rwanda, ku ruhando mpuzamahanga birasanzwe ndetse ibihugu byinshi byakataje mu iterambere byifashisha ubu buryo mu gufasha abene gihugu babo gusobanukirwa neza na filimi mu rurimi bumva ariko nanone hanagamijwe guteza imbere ururimi rwabo no kuruhesha agaciro ndetse rimwe na rimwe bakanabikora bashaka gukumira imico, ururimi n’imigenzereze yaho iyo filimi y’umwimerere iba yaturutse.

Urugero usanga kenshi filimi zikinirwa Hollywood mu  ruganda rwa cinema yo mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ururimi rw'umwimerere ziba zikinnyemo ari Icyongereza, iyo zigeze mu bihugu bitandukanye byo ku isi zigenda zihindurwa mu ndimi zinyuranye bitewe naho igeze, aho usanga nko ku mugabane w’u Burayi mu bihugu nk’u Bufaransa, u Bubiligi n’ibindi bikoresha Igifaransa bahita bahindura izi filimi mu rurimi abaturage babo babasha kumva.

Ibi bigakorwa no mu bindi bihugu aho filimi runaka ikurwa mu rurimir w’umwimerere yakinwemo igashyirwa mu rundi yaba Icyongereza, Igifaransa, icyarabu, igishinwa, ikispanyolo(Spanish),…

Ubu buryo bugeze mu Rwanda, nyuma y’uko mu bihugu duturanye nka Tanzaniya bo bari bamaze iminsi babigezeho aho usanga filimi nyinshi z’inyamahanga zisubirwamo mu rurimi rw’igiswayili.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru kuwa Kane w’iki Cyumweru tariki ya 04 Nzeli 2014, Richard Dan Iraguha, ubwo yamurikaga uyu mushinga we yavuze ko yaramaranye iki gitekerezo imyaka igera kuri ibiri akaba yishimira ko abashije kugishyira mu bikorwa ndetse akaba yizera ko bizafasha abanyarwanda.

absshd

Richard Dan Iraguha

Mu magambo ye, ubwo yagarukaga kuri uyu mushinga we n’intego cyangwa se akamaro kawo, Richard Dan Iraguha yagize ati “ Ni umushinga nari maranye imyaka ibiri, ni uburyo ufata film yakinwe mu rurimi runaka igashyirwa mu rurimi gakondo cyangwa urumi rw’abayumva. Ni uburyo buri ku rwego mpuzamahanga, bitandukanye no gusobanurira film, niba film ikinwe n’abantu 25 ni 25 umwimerere ntacyo wongeyemo cyangwa ugabanyijemo.”

Akomeza agira ati “ Ni umushinga mushya utangiye kandi ufite intego, bizafasha abanyarwanda muri rusange kureba film uyumva ukanayisobanukirwa, guteza imbere ururimi rw’ikinyarwanda ururimi gakondo rw’igihugu(filim ni imwe mu nzira ururimi rushobora gukuriramo), bakareba film bayumva banavanemo amasomo abe yanavumba imico ya handi n’iterambere ryaho ni imwe mu mpamvu zatumye ngira iki gitekerezo, ikindi ni business bitanga amafaranga, ni servise ikenewe ni ukwiteza imbere yaba twebwe babitekereje, ikipe yose n’ababikina. “

ASM

Alvin filimi ikundwa cyane n'abana, ubu ku isoko ryo mu Rwanda iraboneka ikinwe mu kinyarwanda

Ku ikubitiro hamaze gusohoka filimi ebyiri zikozwe muri ubu buryo harimo filimi ya animation ikunzwe cyane n’abana yitwa Alvin hamwe na filmi y’uruhererekane ya The Blacklist, izi filimi zombie ubu zikaba ziri ku isoko ku mafaranga 1000 y’amanyarwanda.

Reba kamwe mu gace gato, Richard Dan Iraguha asobanurira itandukaniro ry'ubu buryo n'ubwari busanzweho buzwi ku izina ry'Agasobanuye

Richard Dan Iraguha avuga ko ubu baje nta gusubira inyuma aho buri nyuma y’igihe gito gishoboka bazajya baba bashyize filimi hanze, kandi bakaba bafite imishinga myinshi cyane cyane igamije guteza imbere ikoranabuhanga n’ubunyamwuga mu gukora filmi muri ubu buryo harimo kugerageza kujyanisha neza neza amagambo n’iminwa y’abakinnyi uburyo bwavumbuwe mu mwaka wa 2007, ikindi kandi bavuga ko banafite igitekerezo cyo kuzajya bafata filimi z’abanyarwanda zikinwe mu Kinyarwanda, bo bakazikina mu ndimi mpuzamahanga abantu benshi bashobora kumva ku isi.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ramzan9 years ago
    Uyu musore ni umuhanga cyane, turamwemera,,,,, ubu buryo bwari bwarananiye abantu bose,,,,,, none Dan arabishoboye,,,,, we are proud of kandi koko ibi bintu byari bikenewe,,,, ngewe nabashije no kureba imwe muri izo, (nayiguze 1000 of cz) ariko bikinnye neza nta makemwa,,,,,,,, rwanda yacu uzaterimbereeeeeeeeeee
  • pdd9 years ago
    Izi film nazibona gute?
  • munezero eric9 years ago
    Ahhhhhhhhhh! Koko c zirikwisoko mwaturangiye aho twazibona ndi musanze
  • Jacques9 years ago
    turabyishimiye cyane mukomereze aho





Inyarwanda BACKGROUND