Uko bucya n’uko bwije, niko bigenda bigaragara ko sinema nyarwanda igenda itera imbere. Ibi bikaba bigaragazwa n’ibikorwa bishya bigenda bivuka, aho kuri ubu hagiye kwiyongeraho iserukiramuco rishya ryitwa “MASHARIKI AFRICAN FILM FESTIVAL”.
Iri serukiramuco rije risanga andi 2 ariyo Rwanda Film Festival na Rwanda Christian Film Festival, rigiye kuba bwa mbere mu Rwanda aho rizaba guhera tariki 8 kugeza tariki 14 Werurwe, aho muri iki gihe cy’icyumweru hazakorerwamo ibikorwa binyuranye harimo kwerekana amafilime hirya no hino mu Rwanda, amahugurwa agamije kunoza ubunyamwuga bw’abakora sinema mu Rwanda, ibiganiro mpaka kuri sinema…
Joel Karekezi umuyobozi wa Mashariki African Film Festival
Nk’uko Joel Karekezi, akaba asanzwe azwi mu gukora filime akaba ariwe muyobozi w’iri serukiramuco abitangaza, ku nshuro ya mbere iri serukiramuco rigiye kuba rizaba rifite insanganyamatsiko igira iti: “AFURIKA: DUKUNDA INKURU ZACU”, aho avuga ko bahisemo iyi nsanganyamatsiko mu rwego rwo gushimangira akamaro ko gukora filime ishingiye ku nkuru nyafurika, aho kujya mu nkuru z’ahandi nyamara iz’iwacu zivugwa n’abandi rimwe na rimwe bakazivuga uko bashatse.
Biteganyijwe ko abakora sinema bakomeye bazaba baturutse mu bice bitandukanye by’isi bazabasha kwitabira iri serukiramuco, ariko kugeza kuri ubu hakaba hataratangazwa amazina yabo, ndetse kandi muri iri serukiramuco hazatangirwamo ibihembo bya filime ngufi, indende, ndetse na filime-mpamo nziza kurusha izindi.
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO