RFL
Kigali

Mu Rwanda hagiye kujya hanze filime igaragaramo Barafinda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:31/01/2018 9:13
1


Muri iyi minsi mu Rwanda filime ni rumwe mu nganda ziri kwiyubaka cyane, icyakora kimwe n’izindi zose zitangira nayo ifite ibibazo binyuranye bituma hari abatayiha agaciro ikwiye ariko nanone uyu ni umwuga utunze benshi hano mu Rwanda kandi ama filime anyuranye akinirwa mu Rwanda ashimisha abatari bake.



Kuri ubu imwe muri filime byitezwe ko igiye kujya hanze ni iyitwa ‘Barafindafinda’ iyi ikaba byitezwe ko izagaragaramo umugabo uzwi cyane ku izina rya Barafinda, uyu yamamaye bikomeye ubwo yashakaga kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora aheruka ya Perezida wa repubulika cyane ko yatanze ibyangombwa bye ariko bikarangira atemerewe kwiyamamaza kuko hari ibyo atari yujuje.

Barafinda muri iki gihe yashakaga kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yagiraga amaringoshyo menshi cyane iyo yabaga aganira n’itangazamakuru, ibintu byatumye akurikirwa nabatari bake, nyuma yuko atagiye mu matora uyu mugabo yakomeje kuvugwa cyane mu itangazamakuru rya hano mu Rwanda ibintu byakomeje kumugira icyamamare nyamara ntakintu yakoraga cyatuma yamamara.

Kuri ubu Barafinda uzwi nabatari bake mu Rwanda agiye kugaragara muri filime yiswe ‘Barafindafinda’ nkuko  twabitangarijwe na Munyawera Augustin ushinzwe kwamamaza no gucuruza iyi filime ngo iyi ishingiye ku nkuru y’uko ingo zubu zisigaye zubatse zishingiye ku butunzi, hakagaragaramo umugabo warongoye umugore amushakaho amafaranga ntakintu akora ndetse ubona ntakindi agamije uretse amafaranga.”

barafindaBarafinda uzwi na benshi agiye kugaragara muri filime yanamwitiriwe

Nkuko twabitangarijwe nuyu Augustin ngo bakinishije Barafinda muri iyi kuko ari umuntu uzwi n’abantu benshi bityo ngo mu rwego rw’ubucuruzi bizeye ko Barafinda ari umwe mu bacuruza neza. Aha uyu mugabo yanze gutangaza neza ibyo Barafinda azaba akina muri iyi filime mu rwego rwo gutera amatsiko abayitegereje icyakora yemereye Inyarwanda.com ko Barafinda azaba ari umwe mu bakinnyi b’imena b’iyi filime izasohoka mu byumweru bibiri biri imbere. 

REBA HANO INTEGUZA Y'IYI FILIME IZAGARAGARAMO BARAFINDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    nipati NKUNDADE WANE





Inyarwanda BACKGROUND