Buri mwaka muri Afurika haba ibirori byo guhemba abakinnyi, abategura n'abagira uruhare muri cinema nyafurika, bimwe muri ibi bihembo bitangwa bimaze no kumenyekana ni AMA-Awards (African Movies Academy Awards). Ku nshuro yabyo ya 13 abazabihatanira ibi bihembo bagiye gutangarizwa mu Rwanda.
Ese ubundi AMA –Awards ni iki?
AMA-Awards ni ibihembo ngarukamwaka byashyiriweho guhemba no gushimira abantu baba baritwaye neza mu mwuga wa filime ku mugabane wa Afurika. Ibi bihembo bikaba byarashyizweho mu rwego rwo gutuma Afurika ishyira hamwe igaharanira iterambere rya filime zikinirwa kuri uyu mugabane. Muri ibi bihembo hitabira ibitangazamakuru binyuranye, ibyamamare mu ngeri zose, abanyepolitiki, abanyamakuru ndetse n’abakinnyi ba filime baba bakunzwe kurusha abandi.
Peace Anyiam Osigwe niwe washinze AMA -Awards, aha arikumwe n'umukinnyi wamamaye muri Nigeria Chief Peter Edochie
Dusubiye inyuma mu mateka Africa Movie Academy Awards byabaye bwa mbere tariki 30 Gicurasi 2005 bibera muri Yenagoa muri leta ya Bayelsa state, aha ni naho izindi zakurikiye zabereye kugeza muri 2012 nubwo ku mpamvu z’umutekano muri 2008 ibi bihembo byatangiwe mu mujyi wa Abuja. Mu 2012 ibi bihembo byatangiwe muri Hotel yitwa Eko Hotels and suites muri leta ya Lagos. Bwa mbere ari nabwo biheruka ibi birori byo guhemba abitwaye neza muri filime zo muri Afurika byabereye hanze ya Nigeria hari muri 2015 aho byabereye muri Afurika y’Epfo. Mu gihe umwaka wakurikiye ibi bihembo byatangiwe muri Port Harcourt muri Leta ya Rivers.
AMA-AWARDS zitabirwa zikanegukanwa n'ibihangange muri filime nyafurika
Ese ubusanzwe harebwa ibihe byiciro?
Ibyiciro byo muri AMA –Awards bigenda bihindukaho gake, icyakora umwaka ushize ubona ko harebwaga ibyiciro 26 aribyo;
Ibirori bya Nominations z’abazahatanira ibi bihembo nibyo biteganyijwe kubera i Kigali
Kuri iyi nshuro Nominations zigiye kubera i Kigali
Tariki 13-14 Gicurasi 2017 nibwo hateganyijwe umuhango wo gutangaza urutonde rw’abazaba bahatanira ibi bihembo, umuhango byitezwe ko uzabera muri Kigali Convention Center ukitabirwa n’ibyamamare binyuranye haba hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Usibye uyu muhango wo gutangaza ‘Nominations’ uzabera i Kigali ariko ibirori nyamukuru byo guhemba abazegukana ibihembo byo bikaba byitezwe ko bizabera muri Nigeria tariki 20 Gicurasi 2017.
TANGA IGITECYEREZO