RFL
Kigali

Mu mikino y'igikombe cy'isi, Isimbi Alliance (Nelly) nta mwanya wo kubabara agira kuko afana ikipe itsinze

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:10/07/2014 13:47
3


Muri iki gihe cy’igikombe cy’isi kiri kubera Brazil, benshi mu bafana bari gutaha amarira agwa ku bitsi mu gihe abandi bataha bishimye, ariko ku mukinnyi wa filime Isimbi Alliance wamenyekanye nka Nelly muri filime Rwasa, uko byagenda kose ntagomba kubabara nyuma y’umukino kuko afana ikipe yose itsinze.



Kuba afana ikipe itsinze nk’uko yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, bituma nyuma ya buri mukino ataha aseka dore ko byanga bikunda hagomba kuboneka ikipe itsinze nk’uko yabyivugiye mu magambo ye agira ati: “Njye muri iyi World Cup mfana ikipe yatsinze. Ni ukuvuga ko njye buri mukino mba meze neza buri gitego kinjiye ntera induru ntitaye kuyitsinze, hahahah!”

Isimbi Alliance

Isimbi Alliance ntajya ataha ababaye nyuma yo kureba umupira kuko afana ikipe yose itsinze

Nyuma yo kubona aya magambo, twamwegereye maze dutangira tumubaza niba atagira ishyaka ryo gufana ku buryo atagira ikipe yihebera, maze adusubiza ati: “Hari igihe ndebana n’umuntu umupira, nk’urugero nko kuri Brazi ejo bundi bayitera ibitego 7, ukabona yababaye cyane, njye nkahitamo kwifanira itsinze.”

Aha twamubajije niba atari ugutinya kubabara, dore ko nta kintu kibabaza ku bakunzi b’imikino nko kubona ikipe bafanaga itsinzwe, maze adusubiza ati: “Iyo ngiye mu bintu bishimiye, mba ngomba kwishima uko byagenda kose. Ubwo se ndamutse ngiye kureba umupira ikipe mfana igatsindwa, n’ubundi nkababara byaba bimariye iki, kandi nari ngamije kwishima?”

N'ubwo yemeza ko nta kipe afana, yadutangarije ko igikombe cy'isi kitaratangira yabonaga azafana ikipe ya Brazil ariko nyuma yo kubona imyitwarire yayo muri iki gikombe itari myiza, ahitamo kubireka akajya yifanira ikipe itsinze.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • PATRICK9 years ago
    uyu mukobwa nukuri duteye kimwe nange ntakipe nfana rwose kuko nanga kwibabariza umutima nange rero nifanira itsinze kuko ntampamvu yoku babaza umutima wange kuko ubusanzwe nkunda indirimbo kuko uko byagenda kose umuririmbyi araririmba nkinshima ariko imipira irahinduka cyane niyo mpamvu nifanira itsinze
  • aline9 years ago
    ubwose ukaryoherwa koko?wicara90 irenga utegereje iributsinde kugira amaranga mutima akuzure witere hejuru???????iyontamifanire ujye wigira muri cenema cg shopping kuko ntago uzi gufana icyaricyo!!!cg se ahubwo iyo ufana yavuyemo kera uragira bataguseka Lols!!!!!!!!Hahnhahah
  • peace9 years ago
    ntawamurenganya ninkumi,ntacyo azi kuri footbal.azaze ajyama yisinzirire ninkokwireba mu ndorerwamo ugaseka





Inyarwanda BACKGROUND