RFL
Kigali

Mu mahugurwa y’abagore muri sinema, ‘Hot Seat’ yafashije benshi kwimenya

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:30/03/2016 13:41
0


Kuva tariki 6 kugeza tariki 10 Werurwe nibwo I Kigali habereye amahugurwa yari agenewe abagore muri sinema, amahugurwa yatanzwe n’abagore bagize umuryango wa Feed Worldwide akaba yari agamije gufasha abanyarwandakazi bari mu mwuga wa sinema kumenya uko babyaza impano zabo umusaruro.



Muri aya mahugurwa yaberaga ku nteko nyarwanda y’ururimi n’umuco (RALC) ariko agatangirizwa kuri Innovation Village ku Kacyiru, hakozwemo igikorwa kidasanzwe kimenyerewe, aho umuntu yicazwaga imbere y’abandi maze agahatwa ibibazo bigamije kumufasha kwimenya no kumenya icyo akora mu by’ukuri; aricyo cyahawe izina rya ‘Hot Seat’ mu rurimi rw’icyongereza, cyangwa ‘intebe ishushye’ mu Kinyarwanda.

‘nitwa nyiranaka… nkaba ndi (akazi ukora muri sinema)…’ uku niko abicaye kuri iyi ntebe bose bivugaga; nyamara abenshi nyuma yo guhatwa ibi bibazo basangaga abo bibeshyaga ko baribo ataribo bari ahubwo amaherezo bikarangira buri wese amenye umwanya we n’icyo yagakwiye kuba akora.

Odile Uwimbabazi wateguye aya mahugurwa aganira n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com yagize ati, “[muri aya mahugurwa] Twakoze ikintu gikomeye cyo kumenya abo turibo. Uko kwimenya niko kwagize umumaro cyane kuko nibyo byakoze ku mitima y’abantu bose bari muri workshop. Twize kumenya icyo dukunda gukora, twiga kumenya icyo ibyo dukora bitumariye, twiga kumenya icyo isi idukeneyeho, noneho twese tumenya intego zacu muri uyu mwuga.”

Marie France Niragire, umukinnyikazi wa filime wamenyekanye cyane nka Sonia muri filime Inzozi, akaba kuri ubu ayobora ihuriro ry’abakinnyi ba filime mu Rwanda (RAU) akaba yari umwe mu bari bitabiriye aya mahugurwa, yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda ko, “Nakuyemo ibintu byinshi bitandukanye bagiye batwigishaho, ikintu cya mbere nakuyemo ni ukumenya umuntu uwo ariwe, kumenya icyo ashoboye ndetse n’icyo yifuza gukora bikaguha izina ry’uwo wifuza kwitwa we. Icya 2 nakuyemo ni ugukora nk’ikipe, gufatanya kuko umuntu ntacyo yageraho akoze wenyine ahubwo ni ugufatanya n’abandi… “

Marie France akomeza avuga ko ubumenyi bavanye muri aya mahugurwa harimo kwandika, gutunganya no kuyobora filime ndetse n’uburyo bwo kuzibyaza umusaruro we yatangiye kubushyira mu bikorwa kuko kugeza ubu hari imishinga ya filime byamufashije guhita atangira, kuri ubu hakaba hari iyo ari gutegura nyuma yo kuva muri aya mahugurwa.

Abagore bitabiriye aya mahugurwa mu ifoto y'urwibutso n'abagize FEED babahuguye ndetse n'umuyobozi wa RALC yateye inkunga iki gikorwa

Odile wateguye aya mahugurwa nawe avuga ko hari byinshi yungukiyemo dore ko nyuma y’aya mahugurwa yaje gusobanukirwa uwo ariwe, n’icyo yifuza gukora akaba kuri ubu yaramaze kumenya ko akazi ke ari uguharanira iterambere rya sinema (film activist).

Nk’uwateguye aya mahugurwa, Odile asanga yarabonye ibirenze ibyo yari yiteze. Aha Odile agira ati, “Njyewe nabonye ibirenze ibyo twari twiteze, kuko abitabiriye amahugurwa bose batashye ubona bungutse ibirenze ibyo batekerezaga. Ariko by’umwihariko batahana umugambi wo gufatana urugendo mu gukora ndetse no gusakaza ibyo bamaze kwiga no mu bandi.”

Nyuma y’aya mahugurwa, hari gutegurwa n’andi azakorwa mu mpeshyi uyu mwaka akazatangwa nanone n’umuryango wa FEED Worldwide ugizwe n’abagore b’abanyamerika biyemeje kuzamura urwego rw’abagore muri sinema hirya no hino ku isi.

Odile avuga ko hari imishinga myinshi iteganyijwe. “Nyuma ya workshop tugiye gutangira projets duhuriyeho zigaragaza koko ibyo twize kuko ibyo twize harimo no gufatanya. Gukorera hamwe. Iyo projet ikazaba ihuza ibyiciro byose bihurirwaho muri sinema.”

“Ikindi ni uko hari gutegurwa ko hazakorwa andi mahugurwa mu mpeshyi harimo ibyiciro 2: Icya 1 ni ikiciro kizaba kirimo abantu bakoze aya mahugurwa n’ubundi tukava imuzi ibijyanye n’akazi kacu ka buri munsi noneho twiga ibyisumbuye kubyo twize muri aya mahugurwa ya mbere, n’ikiciro cya 2 kizaba kigizwe n’abantu bashya bazabona amahugurwa y’ibintu abandi babonye mu kiciro cya mbere ariko by’umwihariko no muri iki kiciro hakaba hazaba harimo n’abagabo kuko ibi twasanze ari ibintu abantu bose bakeneye.” –Odile.

Nk’uko FEED Worldwide ibivuga ku rubuga rwabo rwa Interineti, kuza I Kigali gutanga aya mahugurwa byababereye umugisha ndetse bakaba bavuga ko batahanye byinshi bungukiye kuri aba bagore 12 bitabiriye iki gikorwa, kuri bo bita “12 bafite impano” (Talented Twelve).

Deatra Harris washinze uyu muryango akaba ari nawe uwuyobora, iyi ni impano bashyikirijwe n'abari bitabiriye aya mahugurwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND