RFL
Kigali

MU MAFOTO: Kurikirana uko ibirori byo gusoza Mashariki African Film Festival byagenze

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:2/04/2018 5:21
0


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Werurwe 2018 ni bwo habaye ibirori byo gusoza iserukiramuco rya Mashariki African Film ryari rimaze icyumweru ribera hano mu Rwanda ku nshuro yaryo ya kane.



Ni ibirori byaranzwe n’ubwitabire bw’abakunzi ba filime, abakora sinema mu Rwanda ndetse n’abanyamahanga bakora sinema bari bitabiriye iri serukiramuco rya Mashariki.

Ni ibirori byatangijwe no gusabana basangira icyo kunywa

Nk'uko byari biteganyijwe ni ibirori byabereye mu mujyi wa Kigali ahazwi nka KCEV (Camp Kigali) aha bikaba byatangijwe no gusangira icyo kunywa  (Cocktail) ku bari babyitabiriye. Nyuma haje gukurikiraho gahunda yo gutangiza ibi birori byabanjirijwe no guha icyubahiro bamwe mu bamaze kwamamara mu Rwanda kubera gukina filime, kuziyobora no kuzikora aha bakaba bacaga ku itapi itukura bakirwa n’abakunzi babo bari baje kwihera ijisho ibi byamamare.

Seburikoko na Siperansiya bishimiwe na benshi ubwo bacaga ku itapi itukura

Jules Sentore wasusurukije abantu mu njyana Gakondo

Nyuma y’iki gikorwa cyakurikiwe no gususrutsa abari bitabiriye ibi birori bataramirwa na Jules Sentore nyuma yo gusurutswa n’uyu muhanzi umenyerewe cyane mu njyana gakondo hakurikiyeho ijambo ry’umuyobozi akaba n’uwashinze iri serukiramuco Senga Tresor watangiye ashimira abaterankunga bagiye bafasha iri serukiramuco aboneraho no gutangaza ko kugeza ubu yishimira ko benshi batangiye kumva sinema ndetse bakaba baranabafashije byinshi ari nabyo bituma iri serukiramuco ribaye ku nshuro ya kane ribikesha aba bafatanya bikorwa.Yakomeje ashishikariza abaterankunga gukomeza kwitabira ibikorwa bya sinema.

Senga Tresor umuyobozi washinze iri serukiramuco akaba n'umuyobozi mukuru waryo

Senga kandi yatangarije abari aho ko yishimiye aho iri serukiramuco rigeze n’uburyo abona ko ritanga icyizere cyo kuzagira uruhare rwo kuzamura sinema nyarwanda. Yasoje ashimira byimazeyo abagize itsinda bakorana umunsi ku munsi hategurwa iri serukiramuco rimara umwaka ritegurwa kugira ngo ribashe kugira ubuzima bwo kumara icyumweru riba,  gusa yagaragaje ko hakiri imbogamizi zirimo kuba aba bamufasha babikora bitanga mu gihe bagakwiriye kujya bahembwa, ari nacyo ashingiraho abashimira byimazeyo.

Nyuma y’irijambo hakurikiyeho ijambo ry’umushyitsi mukuru Dr Vuningoma James umunyamabanga nshingwa bikorwa w’inteko y’ururimi n’umuco ari nawe wari intumwa ya Ministiri w’umuco na siporo Uwacu Julienne utabashije kuboneka. James washimiye Senga Tresor witanga agategura iri serukiramuco asanga hari akamaro kanini rifitiye iterambera rya sinema nyarwanda aboneraho no gushimira abanyarwanda ubwitange bakomeje kugenda bagaragaza mu gukunda no kwitangira uyu mwuga ibi asanga bigenda bitera imbere mu Rwanda n'ubwo. Asanga kandi mu Rwanda hataraboneka ibikoresho bihagije bifasha muri uyu mwuga harimo ibyumba byagenewe kureberwamo filime n'ibindi ariko asanga Leta ikomeje gushakisha umuti w'uko ibi bibazo bigenda bikemuka cyane ahereye n'aho byakorewe ko ari ahantu heza kandi hagenewe ibikorwa by'imyidagaduro. Yasoje kandi yizeza abakora sinema mu Rwanda ko bazakomeza gukorerwa ubuvugizi kugira ngo uru ruganda rukomeze kuzamuka.

Dr Vuningoma James ni we wari umushyitsi mukuru

Nyuma y’ijambo ry’umushyitsi mukuru kandi habayeho umwanya wo gutanga impabumenyi (Certificate) ku bitabiriye amahugurwa ajyanye no gukora umwuga wa sinema mu bice bitandukanye. Byakurikiwe no gutanga ibihembo ku ma filime meza, abakinnyi  bakoze neza muri filime zabo. Ibi birori byasojwe no kureba filime Kalushi yo muri Afurika y'Epfo yanejeje abari bitabiriye ibi birori.

Ndihokubwayo Fabiora (umwana muto wahawe igihembo nk'umukinnyi utanga icyizere)

Hatanzwe impamyabumenyi ku bahuguwe

Urutonde rwa Filime zahembwe

Best African short ni Black Spirt ya Chakib Taleb Bandiab

Best African Feature Fiction ni iyitwa T Junction ya Amil Shivji

Best African Documentary ni iyitwa Who Am I ya Christina

Best East African Short Super Mama ya Christina Pende

Best Image ifite amashusho meza She wasn't Me ya Deus  Sangwa

Best Appearance Ndihokubwayo Fabiora

Best National Rwanda Short ni iyitwa Imfura ya Samuel Ishimwe

Andi mafoto:

Umushoramari Sekitu Jerome aca ku itapi itukura

Kantarama ni we watanze impamyabumenyi

Kalimpinya na Shimwa Guelda bitabiriye Miss Rwanda 2017 nabo bafashije Mashariki mu mirimo yayo


Benshi bamenyerewe muri sinema nyarwanda bari bitabiriye ibi birori

Abagize akanama nkemurampaka 

Benshi mu bahawe ibikombe ba nyirabyo baraburaga bakabifatirwa n'abandi

Sangwa Deus wafashe igihembo cya filime ye ngufi 'She wasn't me'

Lion Imanzi ni we wari umushushya rugamba (Mc) 

Ishusho y'ibikombe byatanzwe

Amafoto:Afrifame Pictures & Mashariki 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND