RFL
Kigali

Mu mafoto: Byari agahinda gakomeye mu gushyingura umukinnyi wa filime Mbamba Olivier

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:9/08/2016 20:46
8


Mbamba Olivier witabye Imana mu ijoro ryo ku cyumweru taliki ya 7 Kanama 2016 yari umwe mu bakinnyi ba Filime akaba n’umwe mu batoza b'ama club atandukanye ya Siporo abarizwa mu mujyi wa Kigali. Kuri uyu wa kabiri taliki ya 9 Kanama 2016 nibwo yashyinguwe mu irimbi ryo mu Busanza mu muhanga witabiriwe n’abantu benshi cyane.



Uyu mugabo Mbamba Olivier atabarutse asize umuryango w’abana bane n’umugore umwe. Kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Kanama nibwo yashyinguwe mu irimbi ryo mu Busanza aho umuhango wo kumushyingura waranzwe  n’agahinda gakomeye ku nshuti ze n'umuryango we  kubera kubura uyu mugabo. Byagaragaye ko Mbamba Olivier yabaye inshuti nziza y’abantu benshi kandi mu byiciro byose ukurikije abaje kumushyingura.

Mu buhamya butandukanye bw’ababanye na Mbamba Olivier abo bakoranaga ahantu hagiye hatandukana, bagiye bagaruka cyane ku rukundo, ubwitanjye yagiye agaragaza akabikora nta kindi yitayeho.

Reba amafoto y'umuhango wo gushyingura Mbamba Olivier

Habanje igikorwa cyo gusengera umurambo no gusezera byabereye iwe Kimisagara

Nyuma yo gusezera umurambo hakurikiyeho kwerekeza ku irimbi mu Busanza

Abantu bari uruvunganzoka n'amarira berekeza ku Irimbi

Harerimana Ahmed uhagaze wari uhagarariye abakora umwuga wa Sinema, Umufasha wa Olivier wambaye umweru n'abana be

Kwihangana byananiye benshi bagera naho babafata kuko bashaka kujya mu mva

Nyuma yo gushyingura hakurikiyeho umuhango wo kujya gukaraba

Abakinnyi ba filime batandukanye baherekeje mugenzi wabo Mbamba Olivier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Yvette7 years ago
    Mugire kwihanga Imana ikomeze kubarinda bavandimwe knd I mana imuhe iruhuko ridashira
  • Olivier 7 years ago
    Imana imwakire mubayo.
  • hdsndV7 years ago
    RIP
  • Ntareyakanwa7 years ago
    Nabe agiye tuzamusangayo ari mayor cg gitifu nk'abandi batubanjirijeyo. Èrega hariya hantu si habi ikibazo ni uko tujyayo! Mwese nanjye ntikuyemo mbifurije kuzajyayo no kuzagerayo amahoro.
  • 7 years ago
    Kuba gitifu cyangwa mayor wagirango nicyo kintu cya mbere kibaho umuntu ashobora kuba akora. Abanyarwanda ye...
  • tom7 years ago
    UUhhhh , Olivier burya yarafite abana bane!!! nari nziko ari umusore. Nakundaga sport ye ya Mardi kuri salle y'ababikira i Nyamirambo
  • ingabire denyse7 years ago
    imana imwakire mubayo gsa twaragukundaga,umuryango ninshuti twihangane umunsi numwe tukazahura nabacu
  • Anny7 years ago
    Mana weee mbamba natinze kumenya igendaryawe ariko ryankoze ahantu kuburyo kubyakira byananiye ariko ntagitungura lmana igukijije imiruho nimihate ndihanganisha umuryango wawe wakundaga cyane abana bawe uvuyemwo aribwo bari bagukeneye gusa ntibyari byoroshye ariko byaribikwiye lmanikwakire muntore zayo aheza ni mwijuru





Inyarwanda BACKGROUND