RFL
Kigali

MU MAFOTO: Abakinnyi b’ikinamico Umurage bakomereje urugendo i Kayonza nyuma yo kuva i Gatsibo n’i Kirehe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/09/2017 15:11
0


Abakinnyi b’ikinamico y’uruhererekane yitwa Umurage bakomeje gahunda yo gusura abaturage mu turere tunyuranye bakabasusurutsa bagatanga n'ubutumwa bwigisha abaturage kuboneza urubyaro no kurwanya imirire mibi.



Kuri uyu wa mbere taliki 25/09/2017 abakinnyi b’iyi kinamico bari mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Rwimiyaga. Kuwa Gatatu bakoremereje urugendo rwabo mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Rugarama ahabwi nka Rwagitima, bahava berekeza mu karere ka Kirehe. Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nzeli 2017 abakinnyi b’ikinamico Umurage basusurukije abaturage bo mu karere ka Kayonza mu murenge wa Kabarondo.

Umurage

I Kayonza bakiriwe n'abaturage benshi

Abakinnyi b'ikinamico Umurage barimo bamwe mu bafite amazina akomeye muri sinema nyarwanda ari bo: Niyitehega Gratien (Seburikoko) ukina muri iyi kinamico yitwa Yabesi,Ben Nganji (Inkirigito) n'abandi benshi. Abakinnyi b’iyi kinamico bishimiwe cyane mu ntara y’Iburasirazuba mu turere basuye muri iki cyumweru bikaba biagaragazwa n’uburyo abaturage bari bizihiwe cyane, ibitwenge ari byose ari nako bacinya umudiho hamwe n’abakinnyi b’iyi kinamico.

Umurage

Abakinnyi b'ikinamico Umurage mu gususutsa abanya Kayonza

Mu butumwa bagejeje ku baturage bo muri utu turere, babakanguriye kuboneza urubyaro, kurengera uburenganzira bw’abana, kwirinda imirire mibi,kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ubu butumwa babutambukije binyuze mu ikinamico babakiniye imbonankubone.  Twabibutsa ko ‘Umurage’ ari ikinamico yatangijwe na UmC (Umurage Communication Development) ku bufatanye na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’ubuzima,UNICEF na Population Media Centre (PMC) hagamijwe gutanga ubutumwa bwigisha abaturage.

Kuri ubu iyi kinamico Umurage itambuka ku maradiyo atandukanye ya hano mu Rwanda ndetse ushobora no gukurikirana ibice byayo kuri Youtube unyuze kuri Channel ya Inyarwanda Tv.Magingo aya ibice bishya by’iyi filime ushobora gusanga kuri YouTube ni igice cya 43, igice cya 44 ndetse n’igice cya 45. 

UmurageUmurage

Hatanzwe ibihembo ku bantu basubije neza ibibazo byabajijwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND