RFL
Kigali

Mu ishusho nshya y’igikombe kibaje mu giti, dore urutonde rw’abegukanye ibihembo bya Rwanda Movie Awards 2016-AMAFOTO

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:27/03/2016 8:57
14


Ku mugoroba wo kuri uyu wa 6 nibwo muri Kigali Serena Hotel habereye umuhango wo gutanga ibihembo bya Rwanda Movie Awards ku nshuro ya 5.



Bwa mbere mu mateka ya Rwanda Movie Awards, hatanzwe ibihembo bifite ishusho nshya y’umwimerere, mu muhango wakereweho amasaha agera kuri 2 dore ko iki gikorwa cyagombaga gutangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri ariko kigatangira saa mbiri z’ijoro byaje no gutuma hari gahunda zimwe ziburizwamo nko guha ijambo abatsindiye ibihembo byaje gukurwaho mu rwego rwo kwihutisha igihe, bikaba ndetse byanateye guhuzagurika muri bimwe mu bikorwa mu muhango watambutswaga imbona nkubone kuri televiziyo 2 mu Rwanda arizo Azam TV ndetse na Royal TV.

Mu ishusho nshya y'ibihembo bibaje mu giti, ibi nibyo byatanzwe muri Rwanda Movie Awards 2016

Abakinnyi ba filime b’ibyamamare mu Rwanda, abaririmbyi nka Senderi wanishimiwe cyane n’imbaga y’abari bitabiriye uyu muhango, nyampinga w’u Rwanda 2016 Mutesi Jolly n’ibisonga bye, ndetse by’umwihariko icyamamare muri Tanzania Vicent Kigosi n’abandi bari bazanye baturutse muri Steps Entertainment; ni bamwe mu byamamare byitabiriye uyu muhango wari uyobowe na Tidjala Kabendera aho filime y’uruhererekane Seburikoko na filime Ari nkawe zatwayemo ibihembo byinshi (4 kuri buri imwe).

Uyu muhango wari witabiriwe n'abatari bake ariko bari biganjemo abafite ubutumire

Ubwo yatangizaga uyu muhango, Jackson Mucyo uyobora Ishusho Arts yatangaje ko iyi nshuro ya 5 isa n’aho ariyo ya nyuma Rwanda Movie Awards ihemba filime zo mu Rwanda gusa, ko guhera umwaka utaha abakinnyi ba filime nyarwanda bazatangira guhangana n’abakinnyi bo hanze, kikazaba igikorwa cyo ku rwego mpuzamahanga.

Dore urutonde rw’abegukanye ibihembo:

Best Child Actor: Solange Uwizeye (Igikomere)

Best Short Movie: Bad Choice*

Iki gihembo cyasanze uwakoze iyi filime Alain ukomoka I Rubavu amaze iminsi yitabye Imana.

Best Lighting: Rebero Films (Ari nkawe)

Best Editor: Murego Yusuf (Ari nkawe)

Best Documentary: Izingiro ry’amahoro

Best TV Series: Seburikoko

Best Actress: Denise Gakire (Inkomoko y’ishyano)

Best Director: Mazimpaka Jones Kennedy (Seburikoko)

Best Supporting Actress: Nadege Uwamwezi (Bazirunge)

People’s Choice Actor: Emmanuel ‘Manu’ Ndayizeye

Best Soundman: Sengabo Ally Tresor (Seburikoko)

Best Cinematographer: Habarurema Mustafa (Seburikoko)

Best Actor: Damour Selemani (Urukiko)

Best Actor in Action: Elie Nzabonimana (Package)

Best Story: Ubuhemu

People’s Choice Actress: Mutoni Assia*

Assia yegukanye iki gihembo ku nshuro ya 2 yikurikiranya dore ko umwaka ushize ari nawe wakegukanye.

Best Supporting Actor: Ibrahim Ntakirutimana (Ari nkawe)

Best Movie: Ari nkawe

Abakinnyi bahataniraga ibihembo

Kalisa Erneste na Fabiola

Mutoni Assia wegukanye igihembo cy'umukinnyikazi ukunzwe na rubanda, ku nshuro ya 2 yikurikiranya ari kumwe na Kalisa Erneste wahataniraga icy'umukinnyi ukunzwe ariko ntabashe kucyegukana

Antoinette Uwamahoro na Gratien Niyitegeka bahabwaga amahirwe akomeye yo kwegukana ibihembo by'abakinnyi bahize abandi kubera filime Seburikoko, ariko nta n'umwe wabashije kucyegukana

Kayumba Vianney nawe yahataniraga ibihembo 2 ariko nta na kimwe yabashije kwegukana

Nadege Uwamwezi yegukanye igihembo cy'umukinnyikazi wungirije (Best Supporting Actress)

Damour Selemani niwe wabaye umukinnyi w'umwaka, atsinda Gratien wahabwaga amahirwe menshi kuri iki gikombe

Vicent Kigosi na mugenzi we bavanye muri Tanzania

Ikipe ya Seburikoko yishimira intsinzi ya filime y'uruhererekane nziza

Ismael Ntihabose uyobora urugaga rwa sinema yashimiye abakinnyi ba filime ubwitange bagira ngo uruganda rutere imbere

Miss Heritage, Miss Congeniality n'igisonga cya mbere cya nyampinga w'u rwanda 2016 bari bitabiriye uyu muhango

Byari ibyishimo ku begukanye ibihembo

Benshi bifuzaga gusigarana amafoto n'icyamamare Vicent Kigosi

Nyampinga w'u Rwanda na Vicent Kigosi hamwe n'abegukanye ibihembo

Amwe mu makosa yagaragaye muri uyu muhango nko gukererwa, guhuzagurika mu bari bashinzwe kuyobora uyu muhango, n'andi; Jackson yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda ko byatewe ahanini n'uko bakoraga ari amakipe abiri atari yariteguye neza imiyoborere y'iki gikorwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Abroad Hit Hit8 years ago
    Nari mpari! Abategura iri rushanwa ibyo bakora baribwira ko bigirira neza nyamara barihemukira cyane. Ikintu iyo kiswe irushanwa birakwiye rwose ko kiba irushanwa koko aho kuzanamo nkunzi na turaziranye. Muraba nta n'umwe mfana ariko ntawe utibonera n'amaso ye ko Antoinette Uwamahoro na Gratien Niyitegeka cg Kalisa uriya wakinanye na Kanyombya ari abakinnyi beza b'ibihe byose. Mpamya ko kuba ari abakinnyi beza batabiheshwa n'abategura aya marushanwa ahubwo babiheshwa n'impano zabo. Ubwo rero ushobora guhisha umutima wawe ukuri ariko ntiwabuza n'amaso kubona ukuri!
  • deborah 8 years ago
    ngewe nagaye cyane ubuyobozi bw ishusho art ntabwo bahaye ibikombe ababikwiye nkuriya ngo ni Gakire niki kizima ubuse arusha lntare y ingore gukina arusha se kirenga cg nuko ari umuhanga mukwiyandarika icyokoza nibikeza gutyo ntanuzongera guta umwanya we areba ibyo bintu byanyu muge mureka amarangamutima mubintu nkibiii
  • sandy8 years ago
    hhhhhhhhhhh uziko musetsa hari abafite imitungo batanga sha ibintu bikikora reka abayihawe bayibyaze umusaruro ariko disi birababaje intare y ingore yaragikwiye turamukunda cyane na fabiora na kirenga none babihaye nabo tutanazi yewe mwihangane isi niko imera no mubagabo seburikoko yarenganye mugerageze gukosora cg mubireke
  • kamanzi8 years ago
    Hahahha ayo namashyari gakire denise yarakoze kandi wanabibonyeko yarashyigikiwe na benshi gusa nawe ukundwa nabose ariko nanone icyawe naho kijya uzarebe inkomoko y'ishano no muma filme yacaga kuri tvr barashoboye ahubwo bakomereze aho ikindi ishusho art buriya mwagiye mushyiramo nabahanzi bagasusurutsaabantu ko byose bijyana
  • miss wacu disi8 years ago
    miss rwanda nigute yitabira ibirori nkabiriya atambaye ikamba ?
  • Tutu8 years ago
    Ibihembo byabo babyigumanire icyonzicyo sebu nuwambere akanikurikira
  • demu yake8 years ago
    Ariko murantangaza niki gituma abantu bahora babyaza umusaruro abakinnyi bacu ntacyo babamarira nubuyobozi bugakomeza kurebera .ngizo za ruswa zikoreshwa ngo hahabwe ibihembo abatabikwiye batanabikoreye ibyo bikareberwa gusa nababonye ibyo bihembo bagatahira aho kumamoto ntano kubampfunyikira ka envelope ngo banatege Taxi .babakinnyi twari tumenyereye babanjirije abandi bamaze kubatwibagiza kubera aya mafuti yabo aba ashingiye kumarangamutima gusa. Jye sinzi aho tugana pe.
  • sebu fanz8 years ago
    mwabitanga mutabitanga icyonzicyo sebu ni fiyerite
  • Ngabo8 years ago
    Uyu Denise Gakire mbihagazeho ko ariwe wahawe atayikwiriye kuko ubwo jackson yajyaga kwaka sponsorship muri Rwandair byageze aho bamukuzaho bamwemerera 2 kandi yaratumiye aba Tz benshi.Byaramgiyr uyu mukobwa ariwe wishyuye Tike yo kuzana Kigosi ariko bumvikana ko nawe baza kumuha award ya best female nkumuntu wabahayr amafaranga ye yo kugurira Ticket iri buzane uyu mustar wa Tz.Ngayo nguko! Gusa wakwibazq ngo Cinema nyarwanda iragana he?Niba ibaye kunshuro ya 5 amakosa akaba adahinduka Jackson yarangiza ngo izaba international?Yabanje se agakemura ikibazo cyo kuba serious.Ni gute event nkiriya ibamo amafuti nkariya kweli?Mc uvugangavanga ibintu...uvuga amagambo nyandagazi ngo Man,imbehe,..awards zifatwa zitanditseho..uyufadhe ntavuge nijambo na rimwe...best director ahembwe na Senderi koko?
  • Muramira8 years ago
    Mwibye Siperansiya na Sebu.Bizabatera icyaka
  • 8 years ago
    umutoni assia yabimeritaga.mwakoze cyane.
  • 8 years ago
    umutoni assia yabimeritaga.mwakoze cyane.
  • 8 years ago
    umutoni assia yabimeritaga.mwakoze cyane.
  • 8 years ago
    na selimani ku mwanya we yarawukoreye cyane turiza filme igizwe nabo bakinnyi bose.murakoze.





Inyarwanda BACKGROUND