Ku mugoroba wo kuri uyu wa 6 nibwo muri Kigali Serena Hotel habereye umuhango wo gutanga ibihembo bya Rwanda Movie Awards ku nshuro ya 5.
Bwa mbere mu mateka ya Rwanda Movie Awards, hatanzwe ibihembo bifite ishusho nshya y’umwimerere, mu muhango wakereweho amasaha agera kuri 2 dore ko iki gikorwa cyagombaga gutangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri ariko kigatangira saa mbiri z’ijoro byaje no gutuma hari gahunda zimwe ziburizwamo nko guha ijambo abatsindiye ibihembo byaje gukurwaho mu rwego rwo kwihutisha igihe, bikaba ndetse byanateye guhuzagurika muri bimwe mu bikorwa mu muhango watambutswaga imbona nkubone kuri televiziyo 2 mu Rwanda arizo Azam TV ndetse na Royal TV.
Mu ishusho nshya y'ibihembo bibaje mu giti, ibi nibyo byatanzwe muri Rwanda Movie Awards 2016
Abakinnyi ba filime b’ibyamamare mu Rwanda, abaririmbyi nka Senderi wanishimiwe cyane n’imbaga y’abari bitabiriye uyu muhango, nyampinga w’u Rwanda 2016 Mutesi Jolly n’ibisonga bye, ndetse by’umwihariko icyamamare muri Tanzania Vicent Kigosi n’abandi bari bazanye baturutse muri Steps Entertainment; ni bamwe mu byamamare byitabiriye uyu muhango wari uyobowe na Tidjala Kabendera aho filime y’uruhererekane Seburikoko na filime Ari nkawe zatwayemo ibihembo byinshi (4 kuri buri imwe).
Uyu muhango wari witabiriwe n'abatari bake ariko bari biganjemo abafite ubutumire
Ubwo yatangizaga uyu muhango, Jackson Mucyo uyobora Ishusho Arts yatangaje ko iyi nshuro ya 5 isa n’aho ariyo ya nyuma Rwanda Movie Awards ihemba filime zo mu Rwanda gusa, ko guhera umwaka utaha abakinnyi ba filime nyarwanda bazatangira guhangana n’abakinnyi bo hanze, kikazaba igikorwa cyo ku rwego mpuzamahanga.
Dore urutonde rw’abegukanye ibihembo:
Best Child Actor: Solange Uwizeye (Igikomere)
Best Short Movie: Bad Choice*
Iki gihembo cyasanze uwakoze iyi filime Alain ukomoka I Rubavu amaze iminsi yitabye Imana.
Best Lighting: Rebero Films (Ari nkawe)
Best Editor: Murego Yusuf (Ari nkawe)
Best Documentary: Izingiro ry’amahoro
Best TV Series: Seburikoko
Best Actress: Denise Gakire (Inkomoko y’ishyano)
Best Director: Mazimpaka Jones Kennedy (Seburikoko)
Best Supporting Actress: Nadege Uwamwezi (Bazirunge)
People’s Choice Actor: Emmanuel ‘Manu’ Ndayizeye
Best Soundman: Sengabo Ally Tresor (Seburikoko)
Best Cinematographer: Habarurema Mustafa (Seburikoko)
Best Actor: Damour Selemani (Urukiko)
Best Actor in Action: Elie Nzabonimana (Package)
Best Story: Ubuhemu
People’s Choice Actress: Mutoni Assia*
Assia yegukanye iki gihembo ku nshuro ya 2 yikurikiranya dore ko umwaka ushize ari nawe wakegukanye.
Best Supporting Actor: Ibrahim Ntakirutimana (Ari nkawe)
Best Movie: Ari nkawe
Abakinnyi bahataniraga ibihembo
Kalisa Erneste na Fabiola
Mutoni Assia wegukanye igihembo cy'umukinnyikazi ukunzwe na rubanda, ku nshuro ya 2 yikurikiranya ari kumwe na Kalisa Erneste wahataniraga icy'umukinnyi ukunzwe ariko ntabashe kucyegukana
Antoinette Uwamahoro na Gratien Niyitegeka bahabwaga amahirwe akomeye yo kwegukana ibihembo by'abakinnyi bahize abandi kubera filime Seburikoko, ariko nta n'umwe wabashije kucyegukana
Kayumba Vianney nawe yahataniraga ibihembo 2 ariko nta na kimwe yabashije kwegukana
Nadege Uwamwezi yegukanye igihembo cy'umukinnyikazi wungirije (Best Supporting Actress)
Damour Selemani niwe wabaye umukinnyi w'umwaka, atsinda Gratien wahabwaga amahirwe menshi kuri iki gikombe
Vicent Kigosi na mugenzi we bavanye muri Tanzania
Ikipe ya Seburikoko yishimira intsinzi ya filime y'uruhererekane nziza
Ismael Ntihabose uyobora urugaga rwa sinema yashimiye abakinnyi ba filime ubwitange bagira ngo uruganda rutere imbere
Miss Heritage, Miss Congeniality n'igisonga cya mbere cya nyampinga w'u rwanda 2016 bari bitabiriye uyu muhango
Byari ibyishimo ku begukanye ibihembo
Benshi bifuzaga gusigarana amafoto n'icyamamare Vicent Kigosi
Nyampinga w'u Rwanda na Vicent Kigosi hamwe n'abegukanye ibihembo
Amwe mu makosa yagaragaye muri uyu muhango nko gukererwa, guhuzagurika mu bari bashinzwe kuyobora uyu muhango, n'andi; Jackson yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda ko byatewe ahanini n'uko bakoraga ari amakipe abiri atari yariteguye neza imiyoborere y'iki gikorwa.
TANGA IGITECYEREZO