RFL
Kigali

Mu gushimangira ko bashyigikiye Paul Kagame abakina filime barimo kuzenguruka igihugu berekana filime Umugabo w’ijambo

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:2/08/2017 1:12
0


Filime Umugabo w’ijambo ni filime yakozwe hagendewe mu kwerekana ibyiza ndetse n’aho umukandida wa FPR INKOTANYI Paul Kagame yakuye abanyarwanda n’aho abagejeje, ibi bikaba birimo gukorwa n’abakora umwuga wa sinema bagamije kumushyigikira no kumwamamaza.



Umugabo w’ijambo ni filime yakozwe na Sekitu Jerome afatanyije n’abakinnyi ba filime nyarwanda bifuje gushyigikira Paul Kagame kuko batifuza kurekura ibyiza akomeje kubagezaho, ibi bikaba birimo gukorwa n’abakinnyi ba filime nyarwanda bafatanyije n’uyu mushoramari Sekitu Jerome wanaboneyeho kwemeza ko atabura gushima no gushyigikira Paul Kagame kuko yemeza ko yamukuye ku biro 42 ubu akaba ageze kubiro 300.

Sekitu wapimaga ibiro 42 ubu akaba asigaye apima 300 akinana na Ndayizeye ndetse na Uwamahoro

Mu kiganiro Sekitu yagiranye na Inyarwanda.com yagize ati, "Turi muri gahunda yo kwamamaza umukandida wacu Paul Kagame kuko ntitwifuza ku murekura urebye ibyo amaze kutugezaho ntacyo wabinganya ni yo mpamvu natwe nk’abari mu mwuga wa sinema twifuje kugira uruhare rugaragara mu kumushyigikira mu gikorwa cy’amatora azaba ku itariki ya 3 Kanama ndetse n’iya 4 Kanama 2017." Uyu mugabo akomeza yemeza ko aho ubwe ageze cyangwa ubuhanzi muri rusange ndetse n’igihugu kiza , abanyarwanda babikesha Paul Kagame.

Bishimiye uko bagiye bakirwa mu duce dutandukanye bagiye banyuramo bamamaza Paul Kagame

Yakomeje atangaza ko filime barimo gukoresha bamamaza Paul Kagame ari filime mbarankuru igaragaza ibikorwa by’indashyikirwa Paul Kagame yagejeje ku banyarwanda, muri ibyo bikorwa harimo imiyoborere myiza, gushyiraho ubumwe mu banyarwanda, ubuzima bwiza, imibereho myiza, ndetse n’amahoro n’umutekano birangwa mu Rwanda. Muri iyi filime harimo kandi n’ubuhamya bw’abantu batandukanye bose berekana ibyiza Paul Kagame yagejeje ku banyarwanda.

Naho Uwamaho Antoinette (Siperansiya) nawe umenyerewe mu bakina filime nyarwanda uri mu bakinnyi barimo gufatanya na Sekitu Jerome kwamamaza Paul Kagame bakoresheje iyi filime mbarankuru ndetse n’imikino bagenda bakinira abaturage imbonankubone, aganira na Inyarwanda.com yagize ati:

Ntacyatubuza gushyigikira Paul Kagame kuko ibyo amaze kudukorera ni byinshi nk’abanyarwanda by’umwihariko abahanzi twese tuzi agaciro yagize mu iterambere ry’ubuhanzi nyarwanda sibyo gusa njye mvuze nk’umudamu yaduhaye agaciro aho usanga kera abagore barahohoterwaga ku buryo bukabije berekana ko ntacyo bamaze ariko ubu byaracitse ni byinshi twavuga kuko biraturenga iyo turebye uburyo nta mwana ukirwara bwaki ubu u Rwanda rwahawe amata n’umubyeyi wacu njye sinavuga ko ari umuyobozi ahubwo ni umubyeyi wacu.

Bishimiye guhura n'abakinnyi ba Filime nyarwanda bagafatanya kwamamaza Paul Kagame 

Nkuko aba bose babitangaza nyuma yo kwerekana iyi filime mu karere ka Rusizi, Nyamagabe, Rubavu n'ahandi, bakomeje gahunda yo kuzenguruka igihugu cyose berekana ubutumwa buri muri iyi filime ndetse banabunyuza mu mikino bakinira abaturage imbona nkubone. 

Reba hano filime Umugabo w'ijambo rye ya Sekitu Jerome







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND