RFL
Kigali

Mu gukura ikiriyo cya Mbamba Olivier abakora Sinema nyarwanda bemeye kuzaba hafi y’umuryango we

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:12/08/2016 18:54
0


Mu ijoro ryo ku cyumweru taliki ya 7 Kanama 2016 nibwo Mbamba Olivier wari umukinnyi wa Filime akaba n’umutoza wa Siporo yatabarutse, kuwa 9 Kanama nibwo yaje gushyingurwa mu irimbi ryo mu Busanza. Kuri uyu wa Gatanu taliki 12 Kanama 2016 nibwo hamaze gukurwa ikiriyo cy’uyu mukinnyi,aho abakora mwuga wa Sinema biyemeje kuzaba hafi umuryango we



Mu gukura ikiriyo cy’uyu mukinnyi benshi bari bahari biyemeje kuzaba hafi y’uyu muryango bitewe n’uburyo uyu mugabo yagiye yitangira benshi ndetse akanafasha benshi. Mu buhamya bwagiye butangwa na benshi mu bitabiriye uyu muhango bagarutse cyane ku gushima Olivier uburyo yagiye aba inshuti ya buri wese nta kindi yitayeho.

Alice Umufasha wa Mbamba Olivier yashimiye abamubaye hafi bose

Ku ruhande rwa Alice ariwe mufasha wa nyakwigendera Olivie yagarutse mu gushimira aba bose bagiye babana n’umugabo we mu buryo bakomeje kumuba hafi kugeza na n’ubu baka bakomeje kumuba hafi. Mu buhamya bwe n’ubwo atabashije kugira byinshi avuga  yasobanuye  uburyo babanaga n’uko yagiye agira urukundo mu gukunda umuryango we, yasoje asobanura uburyo uyu mugabo yafashwe uburyo yagiye kwa muganga n’uburyo yatabarutse mu buryo benshi batatekerezaga.

Kennedy ahereza ibahasha Alice anamwizeza ko bazakomeza kubaba hafi

Ku ruhande rw’abari muri uyu mwuga wa Sinema nabo bagize byinshi basobanurira abari aho uburyo nyakwigendera yabanye na buri wese mu bakora uyu mwuga ndetse akagenda ababa no hafi cyane. Mazimpaka Jones Kennedy wari uhagarariye abakora uyu mwuga akaba n’umuyobozi w’Urugaga rwa Sinema nyarwanda yagize ati,

Twe abari muri uyu mwuga tugize icyuho gikomeye cyo kubura umuntu wari ingenzi muri sinema nyarwanda, Olivier yabanye neza na buri wese yakoze byinshi muri uyu mwuga navuga ko yitanze ku buryo bugaraga ari nayo mpamvu twe nka bari muri uyu mwuga tuzakomeza kubana n’umuryango we tukawuba hafi  kuko turi umuryango mugari kandi natwe dusigiwe inshingano zo kwita kuri uyu muryango”

Abakinnyi ba Filime bari bitabirye iki gikorwa ari benshi

Yasoje iri jambo ahereza umufasha wa nyakwigendera ibaruwa irimo ubufasha bamugeneye nk’abakinnyi ba filime bwo ku muba hafi muri ibi bihe by’agahinda arimo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND