RFL
Kigali

Umukinnyi wa filime Marie France Niragire(Sonia) aritegura kwibaruka ubuheta

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:12/08/2015 14:17
17


Umukinnyikazi wa filime Marie France Niragire wamenyekanye muri filime Inzozi ku izina rya Sonia yiteguye kwibaruka ubuheta bwe mu gihe kitarenze ukwezi, nyuma y’uko akoze ubukwe mu mpera z’umwaka ushize.



Tariki 6 Ukuboza, 2015 nibwo Marie France Niragire yambikanye impeta na Murwanashaka Nehema Nelson bari bamaze igihe kitari gito bakundana. Nyuma y’amezi 9 bari kumwe, biteguye kwibarukana imfura yabo mu kwezi kwa 9 uyu mwaka, ariko akazaba ari umwana wa 2 Marie France azaba abyaye dore ko yashakanye na Nelson afite undi mwana w’umukobwa witwa  IZERE Teta Paris Lyvania kuri ubu ufite imyaka 11 y’amavuko, akaba nawe yarateye ikirenge mu cya nyina dore ko amaze kugaragara muri filime 2 ari zo “Melissa” na “Umugore w’umutima.”

Marie France arakuriwe, aribaruka mu gihe kitarenze ukwezi

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, ubwo yamubazaga uko yiteguye uyu mwana agiye kwibaruka, Marie France yagize ati, “Mu by’ukuri mu kwitegura umwana nzibaruka vuba biranshimishije cyane kuko umwana ni umugisha utangwa n'Imana. Ibyerekeranye n’ibisabwa byose mu kwitegura umwana urebye maze kubitegura hafi ya byose.”

Marie France na Nelson bakoze ubukwe mu mpera z'umwaka ushize

Marie France witeguye kwibaruka yamaze no guhitamo ibitaro azibarukiramo, akaba yadutangarije ko azibarukira mu bitaro byitiriwe umwami Faisal avuga ko ari nabyo bisanzwe bimukurikirana.

Ubwo twamubazaga niba yaramaze kumenya igitsina cy’umwana ndetse n’amazina bazamwita, Marie France yagize ati, “ndifuza gutangaza izina ry'umwana n'igitsina cye umunsi amaze kuvuka.”

 IZERE Teta Paris Lyvania, imfura ya Marie France






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rugaju8 years ago
    arararararararararaa!!!!!!!!!! ese mama burya bwose yari fille mere! niyompamvu yemeye ikigi tyipe kuko ntibaberanye kbs uyu mukobwa nimwiza cyane uziko namubonye amasokumaso ari ku airport nku mva nsheshurumeza nimwizape!!!
  • niette8 years ago
    wow congs MARIE!BZ BZ
  • niette8 years ago
    Mwifurije kuzibaruka neza
  • 8 years ago
    Yebabaweeee mbega umukobwa washakanya n'akagabo kabi!!!!Kubyarira mu rugo biragatsindwa!!!!
  • Imbwebwe8 years ago
    none se ko utamukuye iwabo ngo umurongore ... maze mugatangira gutukana.. niba ari imbwebwe se ntamutunze.. wowe mwiza uraho tu wirirwa ubarongorera ubusa munabatera amada... Ibyo se nibyo bimuha agaciro..Niwe uzi aho umugabo yamukuye sha..Type ari gupyatura umwana mwiza muri aho tu muvuga.. ngaho se genda umukure mu rugo cga wiyahure basi noneho
  • Lily8 years ago
    Yewega we!!! nanjye nibazaga impamvu imyaka yarimaze kumubana myinshi. naho nigutyo byaribyaramugendekeye gusa umukobwa we yamwise amazina meza da
  • Cola8 years ago
    Kumbi afite umwana ? nibyiza ariko reka twe kujya tunegurana aho gusanga umwiza mumashusho akagutesha umutwe ,wahitamo uguha amahoro da.
  • 8 years ago
    Ark mugira urugambo we! icyari cyarabujije uyu mudame kubona umugabo mbere y'igihe suko yabyaye akiri muto ahubwo baraterese induru ziravuga.Jye rwose mwibuka kera ahuntu muri anniversaire ari umukobwa w'intorezo cyane,icyo gihe yarafite umuzungu ariko yica pe.
  • Davilla 8 years ago
    Ayiiiii impundu ma,Abana numugisha nkwifurije nabandi benshi ushoboye kurera!!
  • 8 years ago
    papa yajyaga atubwirango ntagishongore cyumugore ntitumenye icyo bivuze none mbibonye nshaje nibyo koko ntihazagire umukobwa ubakanga rwose, nawe reba ako gakoko ngo numugabo manaweeeeeee uyu mukobwa yariwe numusega rwose
  • Joshua8 years ago
    Nibwira ko abita uyu mugabo agakoko,akagabo,n'andi mazina mutazi ibyo murimo. Uyu mugabo niwe yakunze kandi aramukundira so,keep quiet. Muzamenye iby'inkundo zanyu ariko urw'aba narwo nimurwubahe mubahe amahoro. Ariko abanyarwanda kuki twanga tukaba ba bangamwabo koko? Mwagirango asazire aho? Uwamuteye iya mbere wenda yamubereye ikigwari aramwihakana none Imana yamwihereye umukunda muranungunitse!
  • kayiranga8 years ago
    hhhhh mbega wowe waramurebye usesa urumeza
  • Dominique Rukundo8 years ago
    Abantu barimo gutuka uyu Mudamu numugabo we bose ni I njye gera icyo bashoboye nu kwirirwa babu nzi mirizo muri bashikibacu gusa baba mbura ubu Sugi bwa bogusa uwamubyariye mbere se Akamuta nti yaba yimbwa babarezi.
  • 8 years ago
    umugabo numutima subwiza chr felecitation iyonyambwe ibona bake.
  • 8 years ago
    burya uvugawese agira uruhanderye nuko afata ibintu gusa ababavandimwe bafashe icyemezo kiza kandi kibahesheje icyubahiro uwavuzewese abaca intege nziko atabibasha mbifurije urugo ruhire muzabyare muheke mwibaruke hungu nakobwa maze tuze guhemba
  • Emmanuel Nuddy8 years ago
    ako iyo w'ihandagaza ugasebya umuntu koko... uwashyiraho iyawe nk'akurebaaa wasanga uri uruzingo rw'ibereye aho.... rwaruswe n'ibigambo, TIPE yijyaniye icyuki naho wowe urasamye muri comment z'ubucucu... RATA NI MWONKWE umugore mwiza umuhabwa n'uwiteka kandi umugabo nawe nuko...
  • Jacky3 years ago
    Ntamugabo aba mubi. Ubwiza bwumugabo buri mumufuko wi pantalon. Courage bantu b e za





Inyarwanda BACKGROUND