Umukinnyikazi wa filime Marie France Niragire wamenyekanye muri filime Inzozi ku izina rya Sonia yiteguye kwibaruka ubuheta bwe mu gihe kitarenze ukwezi, nyuma y’uko akoze ubukwe mu mpera z’umwaka ushize.
Tariki 6 Ukuboza, 2015 nibwo Marie France Niragire yambikanye impeta na Murwanashaka Nehema Nelson bari bamaze igihe kitari gito bakundana. Nyuma y’amezi 9 bari kumwe, biteguye kwibarukana imfura yabo mu kwezi kwa 9 uyu mwaka, ariko akazaba ari umwana wa 2 Marie France azaba abyaye dore ko yashakanye na Nelson afite undi mwana w’umukobwa witwa IZERE Teta Paris Lyvania kuri ubu ufite imyaka 11 y’amavuko, akaba nawe yarateye ikirenge mu cya nyina dore ko amaze kugaragara muri filime 2 ari zo “Melissa” na “Umugore w’umutima.”
Marie France arakuriwe, aribaruka mu gihe kitarenze ukwezi
Mu kiganiro n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, ubwo yamubazaga uko yiteguye uyu mwana agiye kwibaruka, Marie France yagize ati, “Mu by’ukuri mu kwitegura umwana nzibaruka vuba biranshimishije cyane kuko umwana ni umugisha utangwa n'Imana. Ibyerekeranye n’ibisabwa byose mu kwitegura umwana urebye maze kubitegura hafi ya byose.”
Marie France na Nelson bakoze ubukwe mu mpera z'umwaka ushize
Marie France witeguye kwibaruka yamaze no guhitamo ibitaro azibarukiramo, akaba yadutangarije ko azibarukira mu bitaro byitiriwe umwami Faisal avuga ko ari nabyo bisanzwe bimukurikirana.
Ubwo twamubazaga niba yaramaze kumenya igitsina cy’umwana ndetse n’amazina bazamwita, Marie France yagize ati, “ndifuza gutangaza izina ry'umwana n'igitsina cye umunsi amaze kuvuka.”
IZERE Teta Paris Lyvania, imfura ya Marie France
TANGA IGITECYEREZO