RFL
Kigali

Mu gihe abandi bihakana abana babo, njye ntewe ishema n’uko uwanjye atangiye amashuri yisumbuye – Israel Busine

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:31/01/2016 13:00
4


Umukobwa w’imfura wa Dusabe Busine Israel, umukinnyi wa filime nyarwanda yatangiye amashuri yisumbuye mu mwaka wa mbere, iri rikaba ari ishema ry’umubyeyi we wamubyaye akiri ingaragu.



Busine Aimée Nicole, umukobwa wa Dusabe Busine Israel atangiye amashuri yisumbuye ku myaka 12 y’amavuko, akaba agiye kwiga mu karere ka Ngororero, mu ntara y’uburengerazuba mu kigo cya College Immaculée de Conception.

Ubwo Israel wamenyekanye muri filime nka Serwakira, Ikiguzi cy’amaraso,… yaherekezaga umukobwa we ku ishuri, yaganiriye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com maze Israel agaragaza ishema atewe no kuba umukobwa we yibarutse akiri ingaragu, ubwo yarangizaga amashuri yisumbuye ateye intambwe ikomeye mu buzima bwe.

Israel

Israel atewe ishema n'uko umukobwa we atangiye amashuri yisumbuye

Israel yagize ati, “mu gihe bizwi ko mu Rwanda benshi mu byamamare bihakana abana babo, njye ntewe ishema n’uko umukobwa wanjye yatangiye amashuri yisumbuye. Namubyaye mu nzira zititezwe kuko namubyaye ntarashinga urugo, ariko kubyara n’ubwo byaca mu nzira zititezwe umwana aza ari umugisha kandi akaza ari inshingano kuwamubyaye. Kubyihakana ni ubugwari, ntibyakagombye kurangwa n’umuntu ufite ubumuntu.”

Busine Aimée Nicole nawe yatangiye kugera ikirenge mu cya se aho yatangiye kwinjira mu ruhando rwo gukina filime, akaba yarakinnye muri filime ngufi yitwa Kanyambo ariwe mukinnyi w’imena.

Israel Busine muri filime zinyuranye yagiye akina harimo filime ngufi Crossing Lines ya Samuel Ishimwe Karemangingo, Serwakira ya Theo Bizimana,...

Tubibutse ko kuri ubu umwaka w’amashuri wa 2016 mu mashuri abanza n’ayisumbuye watangiye, aho guhera kuwa 5 tariki 29 Mutarama abanyeshuri batangiye kugana ku bigo by’amashuri bigaho, amasomo akazatangira kuwa 2 tariki 2 Gashyantare bitewe n'uko ku munsi wo kuwa mbere ari ikiruhuko aho u Rwanda rwizihiza umunsi w'intwali.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dusabe8 years ago
    Hhjjjj Merci Inyarwanda
  • rukera8 years ago
    ....,nuko nuko musaza ubaye ubukombe!
  • Uwizeyimana Denise8 years ago
    Yooo....birashimishije disi.niba iby'uvuga arukuri.kuko kubaho k'umwana si impanuka.ahubwo byagakwiye kuba umugisha.Imana ibahe umugisha
  • 8 years ago
    Uyu mugabo nakundaga ukuntu akina noneho ndushijeho no kuba yaritaye kur'uyu mwana kugez'ubu. Ufite ubumuntu wa mugabowe, Imana izabiguhembera. Umwana s'umugisha gusa ahubwo nin'ishema kumubyeyi. Imana ikomeze ibarinde wowe n'umwana wawe, kdi mwihangane munakomeze mukundane ibyiza biri imbere.





Inyarwanda BACKGROUND