Umukobwa w’imfura wa Dusabe Busine Israel, umukinnyi wa filime nyarwanda yatangiye amashuri yisumbuye mu mwaka wa mbere, iri rikaba ari ishema ry’umubyeyi we wamubyaye akiri ingaragu.
Busine Aimée Nicole, umukobwa wa Dusabe Busine Israel atangiye amashuri yisumbuye ku myaka 12 y’amavuko, akaba agiye kwiga mu karere ka Ngororero, mu ntara y’uburengerazuba mu kigo cya College Immaculée de Conception.
Ubwo Israel wamenyekanye muri filime nka Serwakira, Ikiguzi cy’amaraso,… yaherekezaga umukobwa we ku ishuri, yaganiriye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com maze Israel agaragaza ishema atewe no kuba umukobwa we yibarutse akiri ingaragu, ubwo yarangizaga amashuri yisumbuye ateye intambwe ikomeye mu buzima bwe.
Israel atewe ishema n'uko umukobwa we atangiye amashuri yisumbuye
Israel yagize ati, “mu gihe bizwi ko mu Rwanda benshi mu byamamare bihakana abana babo, njye ntewe ishema n’uko umukobwa wanjye yatangiye amashuri yisumbuye. Namubyaye mu nzira zititezwe kuko namubyaye ntarashinga urugo, ariko kubyara n’ubwo byaca mu nzira zititezwe umwana aza ari umugisha kandi akaza ari inshingano kuwamubyaye. Kubyihakana ni ubugwari, ntibyakagombye kurangwa n’umuntu ufite ubumuntu.”
Busine Aimée Nicole nawe yatangiye kugera ikirenge mu cya se aho yatangiye kwinjira mu ruhando rwo gukina filime, akaba yarakinnye muri filime ngufi yitwa Kanyambo ariwe mukinnyi w’imena.
Israel Busine muri filime zinyuranye yagiye akina harimo filime ngufi Crossing Lines ya Samuel Ishimwe Karemangingo, Serwakira ya Theo Bizimana,...
Tubibutse ko kuri ubu umwaka w’amashuri wa 2016 mu mashuri abanza n’ayisumbuye watangiye, aho guhera kuwa 5 tariki 29 Mutarama abanyeshuri batangiye kugana ku bigo by’amashuri bigaho, amasomo akazatangira kuwa 2 tariki 2 Gashyantare bitewe n'uko ku munsi wo kuwa mbere ari ikiruhuko aho u Rwanda rwizihiza umunsi w'intwali.
TANGA IGITECYEREZO