RFL
Kigali

Mu byiciro 15, dore urutonde rw’abahatanira ibihembo bya Rwanda Movie Awards 2016

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:14/03/2016 22:43
6


Ku nshuro ya 5 ibihembo bya Rwanda Movie Awards bigiye kuba muri uyu mwaka wa 2016, bikaba bizaba bihemba abitwaye neza muri sinema nyarwanda mu mwaka ushize, Ishusho Arts yashyize hanze filime n’abazikozemo bahatanira ibihembo mu byiciro 15.



Muri ibi byiciro bisanga ibindi 2, uretse mu kiciro cya filime nziza ifite umubare munini wa filime zihatanira ibi bihembo zigera ku 10, ibindi byiciro abahatanira ibihembo ntibarenga 5, ariko kuri filime mbarankuru (documentaire) zikaba ari 2 gusa.

Jackson Mucyo ubwo yatangazaga ibi bihembo yavuze ko impamvu filime ndende zihatanira igihembo cya filime nziza ari nyinshi ari uko bakiriye filime nyinshi, naho kuri filime mbarankuru zo zikaba zarabaye ncye.

Dore urutonde, mu byiciro 15 bisanga ibyiciro 2 by’umukinnyi w’umugabo n’umugore bahatanira igihembo cy’umukinnyi ukunzwe byose hamwe bikaba 17:

1. Filime ndende:

-Inzigo

-Ubuhemu

-Isi ntisakaye

-Bazirunge

-Ari nkawe

-Inkomoko y’ishyano

-Catherine

-Igikomere

-Ingurane y’ubusugi

-Urukiko

2. Filime ngufi:

-The Unknown Helper

-Running

-Assured Fall

-Ejo heza

-Agaciro

-Package

-Bad Choice

3. Filime mbarankuru (documentaire):

-Izingiro ry’amahano

-Turwanye ibiyobyabwenge

4. Filime ifite inkuru nziza:

-Ari nkawe

-Ubuhemu

-Urukiko

-Igikomere

-Ingoyi

5. Best Actor:

-Rukundo Arnold Shaffy (Ingoyi)

-Ndayizeye Emmanuel (Igikomere)

-Damour Selemani (Urukiko)

-Bizimana Vital (Ubuhemu)

-Niyitegeka Gratien (Seburikoko)

6. Best Actress:

-Mutoni Assia (Ingoyi)

-Denise Gakire (inkomoko y’ishyano)

-Umurinzi Marie Louise (Igikomere)

-Mukasekuru Fabiola (Urukiko)

-Uwamahoro Antoinette (Seburikoko)

7. Best Supporting Actor:

-Mugisha James (Inkomoko y’ishyano)

-Kayumba Vianney (Urukiko)

-Ntakirutimana Ibrahim (Ari nkawe)

-Ndahiro Salim (Igikomere)

-Irunga Longin (Catherine)

8. Best supporting Actress:

-Nadege Uwamwezi (Bazirunge)

-Mutoni Assia (Igikomere)

-Mukasekuru Fabiola (Inkomoko y’ishyano)

-Nadine Mugwaneza (Ubuhemu)

-Niyonsenga Keza Amina (Urukiko)

9. Best Director:

-Mazimpaka Jones kennedy (Seburikoko)

-Rukundo Sadi Contrat (Ari nkawe)

-Dusabe Busine Israel (Inkomoko y’ishyano)

-Habiyakare Muniru (Catherine)

-Hitimana Emmanuel (Igikomere)

10. Best Soundman:

-Sengabo Ally Tresor (Seburikoko)

-Nshimyumuremyi Pascal (Igikomere)

-Satelite Lights Films (Urukiko)

-Eternal Life (Ingurane y’ubusugi)

-Soda Martin (Bazirunge)

11. Best Actor in Action:

-Devota Benegusenga (Catherine)

-Nzabonimana Elie (Package)

-Kalinda Isaie (Isi ntisakaye)

-Nadege Uwamwezi (Catherine)

-Bagorora Pascal (Unknown Helper)

12. Best Editor:

-Gideon Leeves (Igikomere)

-Samples Studios (Seburikoko)

-Murego Yusuf (Ari nkawe)

-Louis Udahemuka (Sakabaka)

13. Best Cinematographer:

-Habarurema Mustafa (Seburikoko)

-Nuru Musemakweli (Ari nkawe)

-Norbert Rurangwa (Bazirunge)

-Gideon Leeves (Catherine)

-Valens Habumugisha (Sakabaka)

14. Lighting:

-Jean Luc Nsengiyumva (Sakabaka)

-Sengabo Ally Tresor (Seburikoko)

-Rebero Films (Ari nkawe)

-Soda Martin (Ubuhemu)

-Eternal Life (Ingurane y’ubusugi)

15. Best Child Actor:

-Ingabire Esther (Bazirunge)

-Solange Uwizeye (Igikomere)

-Benis Ahadi (Caherine)

Umuhango wo gutanga ibihembo bya Rwanda Movie Awards 2016 uzaba kuwa 6 tariki 26 Werurwe, kuri Kigali Serena Hotel. Icyumweru kimwe mbere y’uko ibihembo bitangwa, guhera tariki 20, hazaba icyumweru cyahariwe sinema gisanzwe kizwi nka Rwanda Movie Week kikazatangira abahatanira ibihembo basura akarere ka Rubavu na Musanze.

Kugeza ubu amatora y'abahatanira ibihembo by'umukinnyi ukunzwe aracyakomeje, bikaba biteganyijwe ko azarangira tariki 25 Werurwe mu gihe bukeye bwaho tariki 26 aribwo ibi bihembo bizatangwa. Gutora kuri internet ujya ku rubuga rwa www.rma.inyarwanda.com maze ugakanda ahanditse VOTE imbere y’izina ry’uwo ushyigikiye. Kuri SMS ujya ahandikirwa ubutumwa muri telefoni yawe, ukandika ijambo GABO cyangwa GORE bitewe n’ikiciro uwo ushaka gushyigikira aherereyemo, ugasiga akanya ukandika numero imuranga maze ukohereza ku 5000, umurongo wa telefoni wose ukoresha mu Rwanda.

Amanota yo kuri interineti ari nayo afite agaciro gato, afite agaciro ka 20% by’amajwi yose, ayo kuri telefoni akagira 35% mu gihe amajwi azabarurwa hashingiwe ku buryo umukinnyi yishimiwe n’abaturage mu gihe abakinnyi bazaba babasuye akaba ariyo afite agaciro kanini kangana na 45%, mu gihe abazatsinda muri ibi byiciro 15 byatangajwe haruguru bazatorwa n'akanama nkemurampaka kagizwe ibanga kugeza ubu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ir8 years ago
    Ni byiza pe, courage kuri organizing team
  • Ibrahim Ntakirutimana8 years ago
    Byiza kabisa Ishusho art mukomereze aho mukuzamura cinema yacu, muri ab'ingenzi cyane.
  • J marie8 years ago
    Nangako ibintu byabanyarwanda bitabamo umucyo.Wambwira gute ukuntu filime seburikoko iburamo mu irushanwa?
  • rwigema idrissa8 years ago
    ese nkabantu baba barabuze uburuo bazamuka mwabafasha iki
  • rwigema idrissa8 years ago
    ese nkabantu baba barabuze uburuo bazamuka mwabafasha iki 0728674386
  • babou8 years ago
    Icyo nababwira nuko kubera iminsi mikuru ya pasika, ntabantu bazabyitabira, kuko igitaramo cya pasika kirakundwa cyane, kurusha iyo myidagaduro idafite icyo imariye Roho





Inyarwanda BACKGROUND