RFL
Kigali

Umutsima umeze nk'umunara uzwi mu Bufaransa, kamwe mu dushya twaranze ubukwe bwa Marie France Niragire na Nelson - AMAFOTO

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:7/12/2014 12:25
10


Kuri uyu wa 6 nibwo umukinnyikazi wa filime Marie France Niragire n’umukunzi we Murwanashyaka Nehema Nelson basezeranye imbere y’Imana. Mu gihe gisanzwe cyo kwiyakira (reception), abageni bari bateguriwe umutsima udasanzwe, ukaba wari mu ishusho y’umunara uzwi nka Tour d’eiffel uherereye I Paris mu gihugu cy’u Bufaransa.



Imihango y’ubukwe ndetse no kwiyakira byabereye mu busitani bwa Kagarama Creation Center ku Kicukiro byaranzwe n’umunezero ku bageni ndetse n’inshuti n’abavandimwe bari baje kwifatanya nabo muri ibi bihe bidasanzwe by’ubuzima bwabo.

Marie France wari wambaye ikanzu ndende y’umweru isanzwe izwi ku bageni, ndetse na Murwanashyaka Nehema Nelson wari wambaye ikoti ry’umukara n’ishati y’umweru ifungishijwe  caravate yo mu bwoko bwa Noeud bagaragazaga ibyishimo batewe n’iyi ntambwe idasanzwe bateye mu buzima bwabo maze imbere y’imana n’abantu bemeza ko bagiye kubana mu byiza no mu bibi kugeza urupfu rubatanyije.

Si umutsima ukoze mu ishusho ya Tour Eiffel gusa, ahubwo aba bageni bakoze akandi gashya aho bagaragaje kwicisha bugufi cyane aho mu gihe bimenyerewe ko abageni bagenda mu ma modoka ahenze, aba bo bahisemo kwigendera mu modoka ya Coaster isanzwe izwi mu gutwara abagenzi.

REBA UKO BYARI BYIFASHE MU MAFOTO:

Murwanashyaka Nehema Nelson avuye kuzana umugeni we

Mu gihe byari bisanzwe bizwi ko abageni bagenda mu ma modoka ahenze, abageni bo bigendeye muri Coaster bari kumwe n'inshuti n'abavandimwe

Abasore n'inkumi bari bambariye abageni

Mu ikanzu yera n'agatimba ku maso, Marie France Niragire yari yiteguye kwemera imbere y'Imana ko abaye umugore wa Nelson ubuziraherezo

Benshi batangajwe no kubona umutsima w'abageni wari ukoze mu ishusho y'umunara wa Eiffel uzwi i Paris mu Bufaransa

Ibyishimo byari byose ku bageni, inshuti n'umuryango

Mu kumusezeraho, abakinnyi ba filime bagenzi be bahuriye muri HAC bamugeneye impano.

Amafoto/K. Mustapha

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pusy9 years ago
    ndumiwe pe gusa bitubere isomo kuko abadepite batuvuza kuyamarira mu makwe
  • Amelie9 years ago
    Congz to u guyz kandi mwagaragaje ubukwe bwiza yanshimishije kubona mwigwndera muri coister was amusinggggggggggggg
  • dd9 years ago
    France ndakwemera tjrr
  • 9 years ago
    Amanda mama abby.hi!
  • pusy9 years ago
    ndumiwe pe gusa bitubere isomo kuko abadepite batubuza kuyamarira mu makwe
  • 9 years ago
    u
  • coco9 years ago
    Mbega byiza erega byose biterwa na banyirubwite,muzagire urugo ruhire....
  • Ngeni9 years ago
    Mbega umugabo utwaye umugore mwiza kandi uzi kujera! Sha azamwubahe cg amunyihere ndubundi yamuhenze!
  • ESTHER9 years ago
    ni vip ahubwo murebereho mukore udushya
  • 9 years ago
    Ntago muberanye tu, usibye ko agafaranga gahari gusa!





Inyarwanda BACKGROUND