RFL
Kigali

Miss Vanessa agiye kwerekeza muri Nigeria aho ashobora kuzabonera amahirwe yo kujya kwiga muri Hollywood

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:6/11/2015 12:13
21


Miss Uwase Vanessa Raissa wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2015, agiye kwitabira iserukiramuco ry’amafilime mu gihugu cya Nigeria aho azabanza gukora amahugurwa ashobora kumuhesha amahirwe yo kujya kwiga ibya sinema muri Hollywood, inzu ya mbere ku isi mu bijyanye no gukora amafilime.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ugushyingo 2015, nibwo biteganyijwe ko Miss Vanessa azahaguruka i Kigali akerekeza mu mujyi wa Lagos muri Nigeria, aho azitabira amahugurwa y’icyumweru, hanyuma tariki 14 Ugushyingo 2015 hakazaba iserukiramuco  aho bazatanga ibihembo ku mafilime nyafurika n’abakinnyi b’amafilime.

Miss Vanessa Uwase ashobora kubona amahirwe yo kujya kwiga muri Hollwood

Miss Vanessa Uwase ashobora kubona amahirwe yo kujya kwiga muri Hollwood

Mu gihe cy’iri serukiramuco rizwi nka “Africa Film Festival”, hazatangwa buruse zo kujya kwiga muri Hollywood ku banyeshuri 20 bazaba bitwaye neza muri aya mahugurwa, Miss Vaness nawe akaba ashobora kuba umwe muri bo mu gihe yazabyitwaramo neza, agahita akomereza amasomo ye muri Hollywood muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Vanessa yabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2015; Kundwa Doriane

Vanessa yabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2015; Kundwa Doriane

Miss Vanessa usanzwe yiga muri Kaminuza ya Mount Kenya, yabwiye Inyarwanda.com ko mu gihe yaramuka atsinze, ashobora kureba ibifite inyungu n’akamaro kuri we kurusha ibindi, bityo akaba yajya kwiga ibyo gukina filime muri Hollywood mu gihe yabona amahirwe yo kuza muri 20 ba mbere kandi akabona bizamugirira akamaro kurusha amasomo ya Kaminuza asanzwe.

Uyu mukobwa asanzwe ari n'umunyamidelikazi

Uyu mukobwa asanzwe ari n'umunyamidelikazi

Africa Film Festival ni iserukiramuco nyafurika rya sinema riba buri mwaka, rigahuza abantu bose bakora ibijyanye na sinema ndetse n’abakinnyi ba filime bakomeye ku mugabane wa Africa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • muntu8 years ago
    toujour kata. uyu ajya murayo marushanywa ate ko nomurwanda nta film akina .
  • kadolisa8 years ago
    ko ntamukinnyi wundi wagiyeyo se usanzwe akina muri sinema?bari bakeneye umwe gusa ko ariwe yoherejweyo cg nuko igihugu ntabantu benshi bo kugihagararira muri sinema gifite?
  • ELIE8 years ago
    OH VERRY GOOD, uYU MUKOBWA NDAMUKUNDA CYANE MWIFURIJE AMAHIRWE MASA
  • ww8 years ago
    turamukize kwirirwa mugitega azagire amahirwe
  • Wow8 years ago
    Wowe wiyise muntu mbere yo gushyarika aho jya ubanza umenye! Vanessa yahembwe kujya kwiga ibyama filime Igihe cya miss Rwanda wa njiji we!
  • Colette 8 years ago
    Tukuri inyuma gira ugende Doriane atarabimenya kuko yahita abyiba nkuko yakwibye ibya fespam
  • Lift8 years ago
    YEGO RATA GENDA UBE ICYAMAMARE MUZAMAHANGA NKA MUBYARA WAWE STOROMAE UDUHESHE ISHEMA DORE KUVA BYA MISS BYATANGIRA NI WOWE TWIKUNDIRA. AMAHEREZO YINZIRA NIMUNZU. IGIHEMBO BAKWEMEREYE BARAKIGUHAYE DISI! IMANA NINYAKURI PE
  • I love you8 years ago
    Mana weeee mbonye ikintu kinshimishije umunsi wose. Uyu mukobwa ndamukunda muburyo mutumva kubona abonye aya mahirwe binteye ibyishimo ntabasha gusobanura
  • I love you8 years ago
    Mana weeee mbonye ikintu kinshimishije umunsi wose. Uyu mukobwa ndamukunda muburyo mutumva kubona abonye aya mahirwe binteye ibyishimo ntabasha gusobanura
  • Lambert Kazima8 years ago
    Sha mumyenda azitwaza azashyiremo amakanzzu amufashe nibabona iriya taille ye naya ngendo bazata inkonda nibindi babimuhe hhhhhhhhhhh
  • Gretta Mushime8 years ago
    Tukuri intuma miss. Ubundi nuba star urebe NGO abantu baraza biruka ngo she's Rwandan. Lol Blessings
  • Harry B8 years ago
    Harya bareba bushobozi ntibaruzi ubwiza mutama, 20 ba mbere muri afrika ni bake cyane ntabwo azavamo, yemwe na 500! Hariya azahatana n abandi bamaze imyaka n imyaniko ari aba local champions...
  • Ange8 years ago
    courage imana ikomeze kukugenda imbere
  • Nina 8 years ago
    Uyu mwana mbona ari we wari ukwiye kuba miss 2015. Ni mwiza kandi azi ubwenge.
  • Nounou8 years ago
    Muahyire Doriane hasi ishyari gusa. Puuuuuu ubutindi mumutima ..... Mwizina rya YESU ndabamaganye
  • murenzi pierrot8 years ago
    hello Vanessa,twishimiye intambwe ukomeje gutera gusa hirwa kandi witange kuko bizaba byiza utsinze tukuri inyuma
  • delila8 years ago
    ese umugani wabavuga uyuwe agiye muruhe rwego ko no murwanda nta film akina nimwe?? hahhaa ndumiwe koko...uwo ntazaza no muri 300 bambere kbsa.......ntanakimwe mbona kizima nta experience afite kko ntana film nimwe ndabina akina usibye kwiryagagura gusa ngo arikwikaraga yiyerekana...ntakindi azi
  • Riri8 years ago
    @Delila ngo "usibye kwiryagagura gusa ngo arikwikaraga yiyerekana...ntakindi azi"? Hari abantu mwifitemo urwango n'ishyari. Vnaessa ni umunyamakuru, niba utararebye uko yitwaye muri Miss Rwanda ntago ari amakosa ye. Udahari igiti ntikimugwira. Umwana ari gutera imbere wowe wicaye inyuma ya ecran yawe ngo ari kwikaraga? Wongere wisuzume.
  • 8 years ago
    hi mi66!birashimishje cyane kuby uteganya kuzageraho amahirwe masa p6
  • ange8 years ago
    mana weee mbega amashyari yuzuye Hano Hhhh. Kukimutishimira intambwe umuntu ateye koko? namwe murimwe mwigaye vrmt. congz rata cava





Inyarwanda BACKGROUND