RFL
Kigali

Miley Cyrus yabonye umusore umuhoza amarira: Patrick Schwarzenegger-AMAFOTO

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:24/01/2015 10:21
1


Mu ntangiriro z’umwaka ushize nibwo umuririmbyikazi akaba n’umukinnyikazi wa filime Miley Cyrus yatandukanye n’uwari umukunzi we Liam Hemsworth bari bamaranye igihe kitari gito, ibi bikaba byaramusigiye igikomere kinini ku mutima byanamuteye guhimba indirimbo Wrecking Ball.



Nyuma y’amezi ari mu gahinda, Miley Cyrus wagiye avugwaho ibikorwa bitari byiza birimo kwiyambika ubusa bikaba ari nabyo byabaye intandaro y’itandukana rye n’uwari umukunzi we yaje kubona umusore umuhoza aya marira, akaba ari Patrick Schwarzenegger, uyu akaba ari umuhungu w’igihangange Arnold Schwarzenegger wamenyekanye muri filime nka Comando,...

Miley Cyrus na Patrick Schwarzenegger bari mu rukundo rukomeye

Urukundo hagati y’aba bombi rwatangiye kuvugwa mu kwezi kwa 11 umwaka ushize, ubwo batangiye kujya bagaragara bari kumwe igihe kinini ndetse baza no gusomanira mu ruhame ubwo bari bitabiriye umukino w’umupira w’amaguru, ariko muri iki cyumweru baje gushimangira ko urukundo rwabo rukomeye ubwo bari batembereye mu birwa bya Hawaii ku mazi.

 

Ibihe bagiriye ku mazi yo ku kirwa cya Hawaii byongeye gushimangira ko bari mu rukundo rukomeye

N'ubwo urukundo hagati y'aba bombi rugeze kure, Miley Cyrus avuga ko ataramenya uko bavuga izina ry'umukunzi we "Schwarzenegger" nk'uko ubwe yabyitangarije mu kiganiro Good Morning America.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dallas9 years ago
    rya abana iso yakubakiye izina wiyicariye sha





Inyarwanda BACKGROUND