RFL
Kigali

Michelle Rodriguez mu nzira asezera ubutinganyi, yinjira mu rukundo na Zac Efron-AMAFOTO

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:8/07/2014 16:00
0


Byari bisanzwe bizwi ko umukinnyikazi wa filime Michelle Rodriguez wamenyekanye muri filime za Fast & Furious,…ari umutinganyikazi, ariko kuri ubu aho bigeze yamaze kugaragaza ko ari mu nzira zo gusezera kuri ubu buzima akinjira mu rukundo n’umugabo.



Nk’uko bisanzwe bizwi ko abatinganyi batajya bagirana isano idasanzwe n’umuntu badahuje Igitsina, byaje gutangaza benshi ubwo amafoto agaragaza Michelle Rodriguez na Zac Efron nawe usanzwe azwi muri filime by’umwihariko izisekeje nka The Neighbors basomana ndetse bishimanye, abantu benshi batangiye kwemeza ko Michelle Rodriguez yaba yasezeye ku butinganyi.

Michelle Rodriguez na Zac Efron

Bagiranye ibihe bidasanzwe, kugeza n'aho basomaniye bisanzwe bikorwa n'abantu bari mu rukundo

Inkuru ya TMZ yashyize ahagaragara ifite umutwe ugira uti: “Murabeho bagore,…. Karibu rurimi rwa Zac Efron”, aha bakaba bari bashatse kuvuga ko yaba yarasezeye ku rukundo n’abagore bagenzi be akaba yasomanye (tire-langue) na Zac Efron.

Ibi byabaye ubwo bari basohokeye mu gihugu cy’u Butaliyani ubwo batemberanaga ku kirwa cya Sardinia mu mpera z’iki cyumweru dusoje, aho byagaragaraga ko bishimanye cyane nk’uko bigaragara mu mafoto.

Michelle Rodriguez na Zac Efron

Aya mafoto yatumye abantu batangira kwibaza byinshi

Abantu benshi bakomeje kwibaza niba Rodriguez w’imyaka 35 y’amavuko agiye kureka ubuzima bw’ubutinganyi dore ko nyuma yo gutandukana n’umukunzi we Cara Delevingne yatangiye gusohokana n’undi mukobwa Karlie Kloss bose bakaba ari abanyamideli, akaba agiye kuyoboka inzira isanzwe yo gukundana n’abagabo ahereye kuri Zack Efron arusha imyaka 9 yose, gusa ba nyir’ubwite ntacyo barabivugaho.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND