Irankunda Gerard uzwi ku mazina ya Lee The Creator ni umwe mu basobanuzi ba filime bamaze kumenywa cyane n’abakunzi ba filime zisobanuye (Udusobanuye) abamuzi cyangwa abamwumva cyane bamuzi cyane kuri filime z’uruhererekane z’abanyakoreya. Uu musore twavuga ko kugeza ubu ariwo mwihariko we.
Abakunzi b’izi filime zisobanuye bakunda kumva abasobanura ariko ntibabe babasha kubamenya bitewe n’uko ntaho bababona. Mu kiganiro Lee yagiranye na Inyarwanda.com, Lee The Creator yadutangarije ko kugeza ubu nta wundi mwuga akora uretse gusobanura izi filime ndetse yemeza ko uyu mwuga amaze gukuramo inzu ye. Aha yagize ati:
”Nsobanura filime zose ariko cyane cyane filime z’inyankoreya nizo abantu benshi banziho muri filime zakunzwe cyane nasobanuye hariyo bita Grace Mask, May Queen, One Well Raised Daughter n’izindi. Natangiye gusobanura muri 2007 ariko ar’ukubyitoza navugako uyu mwuga nawutangiye neza muri 2012 kugeza ubu nkuko nabivuze njye maze kubaka inzu yanjye nkesha uyu mwuga.”
Lee the Creator usobanura filime
Naho ku bijyanye n’uburyo yakunze uyu mwuga yagize ati,”Ubundi kugirango nkunde uyu mwuga navugako umuntu wambereye urugero ari umusobanuzi witwa Mike usobanura filime, naho uwanjyanye kuri mikoro bwambere ni umusobanuzi witwa Yakuza.”
Tumubajije uburyo akoresha kugirango abashe gusobanura yagize ati,”Icyambere ni ukuba uzi ururimi kuko ntiwasobanura ibyo atazi, n’ubwo hari abantu bakunda kuvuga ko tuba dusobanura ibyo tutazi nabasaba kujya bashishoza bakareba bakamenya ko dusobanura ibyo tuzi.”
Tumubajije niba ariya magambo abasobanura bakunda gukoresha niba yose aba yavuzwe yadutangarije ko, iyo basobanura filime bataba barimo kwigisha cyangwa kubwiriza, usobanura ngo agomba gukomeza kuvuga kugirango binyure urimo kureba filime. Ikindi yongeyeho n’uko iyo umuntu asobanura filime hari amwe mu magambo ashobora kumucika ntayasobanure kandi ntabe yasubiza inyuma filime ngo ayasubiremo kuko abantu batabikunda.
Lee asoza asaba abakurikira izi filime kujya bakurikirana neza bakareka kujya bihutira kuvuga ko umuntu ababeshya.
TANGA IGITECYEREZO