RFL
Kigali

Menya Lee the Creator wubatse inzu ye bwite kubera gusobanura filime mu kinyarwanda

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:24/06/2016 18:46
25


Irankunda Gerard uzwi ku mazina ya Lee The Creator ni umwe mu basobanuzi ba filime bamaze kumenywa cyane n’abakunzi ba filime zisobanuye (Udusobanuye) abamuzi cyangwa abamwumva cyane bamuzi cyane kuri filime z’uruhererekane z’abanyakoreya. Uu musore twavuga ko kugeza ubu ariwo mwihariko we.



Abakunzi b’izi filime zisobanuye bakunda kumva abasobanura ariko ntibabe babasha kubamenya bitewe n’uko ntaho bababona. Mu kiganiro Lee  yagiranye na Inyarwanda.com, Lee The Creator yadutangarije ko kugeza ubu nta wundi mwuga akora uretse gusobanura izi filime ndetse yemeza ko uyu mwuga amaze gukuramo inzu ye. Aha yagize ati:

”Nsobanura filime zose ariko cyane cyane filime z’inyankoreya nizo abantu benshi banziho muri filime zakunzwe cyane nasobanuye hariyo bita Grace Mask, May Queen, One Well Raised Daughter n’izindi. Natangiye gusobanura muri 2007 ariko ar’ukubyitoza  navugako uyu mwuga nawutangiye neza muri 2012 kugeza ubu nkuko nabivuze njye maze kubaka inzu yanjye nkesha uyu mwuga.”

Lee the Creator usobanura filime

Naho ku bijyanye n’uburyo yakunze uyu mwuga yagize ati,”Ubundi kugirango nkunde uyu mwuga navugako umuntu wambereye urugero ari umusobanuzi witwa Mike usobanura filime, naho uwanjyanye kuri mikoro bwambere ni umusobanuzi witwa Yakuza.”

Tumubajije uburyo akoresha kugirango abashe gusobanura yagize ati,”Icyambere ni ukuba uzi ururimi kuko ntiwasobanura ibyo atazi, n’ubwo hari abantu bakunda kuvuga ko tuba dusobanura ibyo tutazi nabasaba kujya bashishoza bakareba bakamenya ko dusobanura ibyo tuzi.”

Tumubajije niba ariya magambo abasobanura bakunda gukoresha niba yose aba yavuzwe yadutangarije ko, iyo basobanura filime bataba barimo kwigisha cyangwa kubwiriza, usobanura ngo agomba gukomeza kuvuga kugirango binyure urimo kureba filime. Ikindi yongeyeho n’uko iyo umuntu asobanura filime hari amwe mu magambo ashobora kumucika ntayasobanure kandi ntabe yasubiza inyuma  filime ngo ayasubiremo kuko abantu batabikunda.

 

Lee asoza asaba abakurikira izi filime kujya  bakurikirana neza bakareka kujya bihutira kuvuga ko umuntu ababeshya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hhhhh7 years ago
    Uwo murezi nta cyongereza azi aba abeshya Njyewe sinareba film ye
  • pitvan7 years ago
    reka reka lee ntabyo azi pe arabeshya ijana kurindi nabanze ajye mwishuri yige icyongereza neza naho unundi ntabye pe ntanubwo njye nshobora kureba flim yasobanuye
  • mukiza7 years ago
    uyu mutype ntabyo azi ni contre yibiba byanditse.
  • hhh7 years ago
    arabeshya rwose kuburyo iyo ureba film ye ukuramo sound ugasoma subtitles
  • jonny7 years ago
    Nkunda series zinyakoreya ariko lee yatumye nzanga.arazitobanga kbsa!ibintu avuga abikura mumutwe sibyo baba bavuze arahimba kbsa ni creator wamugani we!!!
  • p7 years ago
    Kwajinaaaaaaaa,budya sinarinzi nifoto yiwe,plz byakamubereye byiza asubiye mu ishuli akajya kwiga icyongereza budya imbwa zisa ukwazo long live younger ni umusobanuzi wibihe byose for damn sure and his family members nabo barabishoboye but lee yica industry agashyira hasi,
  • Icyo ndicyo7 years ago
    Uwo muswa ngo ni Lee ntakindi amaze ni ukubeshya no kubishya filime gusa,yatumye mbihirwa na Mara Clara yoka........
  • vv7 years ago
    yewe big up kuri we agira umuhati arko nta cyongereza azi pe nange nkunda inyakorea arko ndeba iza Junior gusa nuko yadukujeho yigiriye muzindi
  • ggggg7 years ago
    uyu mutype arabeshya sana, gusa Wenda wasanga mwamushyize hano ngo nawe arebe uko abantu bamuzi nabanze yige icyongereza neza kuko birababaje.
  • Gikondo7 years ago
    Ariko noneho ndumiwe, Uyu si umwe witwa Barari wirirwaga akubura muri za sale za film I Gikondo ra? None se yigiyehe icyongereza kuburyo yasobanura film? ndumiwe gusa.
  • daniel7 years ago
    ntarabimenya neza ariko aragera geza gusa isuku igira isoko niba yarabikuye kuri mike kugirango azikunde ntazapfa abimenye URUGERO:PROSECUTER NGO NI UMWAVOKA !!!!!!!!!!!KANDI NI UMUSHINJA CYAHA GUSA NASABA YOUNGER AMAHUGURWA AZABIMENYA sinzongere kumva avuga mike wapi wapi wapi nta mike.
  • Diane7 years ago
    Lee arabeshya kuva film itangiy kugeza irangiye
  • 7 years ago
    niyamamare
  • patrick7 years ago
    Yitwa bararigendana ntabwo ari iradukunda cyereka nimba yarahinduye amazina yize I kibeho ntakigenda
  • Ernest7 years ago
    Ariko abanyarda mugira ishyari mwamubaye bip up ni uko mwanga Hit kd akanga agakomera
  • 7 years ago
    Asubiza inyumakenci ark buhorobuho nirworugendo
  • K7 years ago
    KUVANAMO INZU BYAKWEMEZWA NA EXTERNAL- AUDITORS
  • emmy7 years ago
    hhhhhh inzara iryana nabi kweli NGO nawe in umusobanuzi ntagasekwe abeshya kubi kuko ntacyongereza azi habe namba rwose akwiye kubivamo kuko yica industry kbsa
  • 7 years ago
    arabeshya sasna
  • Sabiyera 1 year ago
    Abantu banka lee baragapha kuko batareba filme yiwe ngo bamumenye





Inyarwanda BACKGROUND