RFL
Kigali

Menya impamvu Rwanda Movie Awards yari imenyerewe kuba mu kwa 3 itakibaye muri uku kwezi

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:8/03/2017 17:12
1


Rwanda Movie Awards ni ibihembo byo muri Sinema nyarwanda byari bimenyerewe ko bitegurwa kandi bigatangwa muri Werurwe, ariko kuri ubu ibi bihembo ntibizatangwa muri uku kwezi kuko byamaze kwimurwa. Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho impamvu byimuwe n'igihe bizabera.



Kuri ubu Ishusho arts isanzwe itegura ibihembo bya Rwanda Movie Awards yamaze gushyiraho impinduka kuri ibi birori byari bisanzwe bimenyerewe ko biba mu kwezi kwa 3. Izi mpinduka zibaye nyuma y'aho mu Rwanda hamaze gushingwa ibikorwa byinshi bijyanye na sinema harimo amaserukiramuco atandukanye n’ibindi bikorwa bigenda bivuka muri sinema, bikaba ari na byo biteye izi mpinduka nk'uko twabitangarijwe na Mucyo Jackson uyobora Ishusho arts.

Cinema

Mucyo Jackson uyobora Ishusho Arts

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Mucyo Jackson yadutangarije icyateye izi mpinduka n’igihe ibi birori ngarukamwaka muri sinema bizabera, aha akaba yagize ati,”Murabizi ko Rwanda movie awards twari tumenyereye ko iba mu kwezi kwa 3 ubu rero ntikibaye muri uku kwezi  tukaba twarayimuriye mu kwezi kwa 5 ari nabwo tuzatangira ibikorwa byacu byose nk'uko mu bimenyereye.”

Nyuma yo kumva izi mpinduka byatumye twifuza kumenya impamvu yaba yarateye ihinduka ry’ibi birori ngarukamwaka byo gutanga ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza, abatekinisiye, abayobora amafilime n’amafilime yakunzwe mu mwaka, adubiza muri aya magambo”Murabizi ko ubu mu Rwanda hamaze kuvuka amaserukiramuco menshi atandukanye ndetse n’ibindi bikorwa bya Sinema bitandukanye kandi muziko abenshi babizanye bagenda babitegura mu kwezi kwa 3 ntanze nk’urugero muri uku kwezi harimo kuba Iserukiramuco ry’abagore  (Urusaro International Women Film Festival) ndetse hari na Mashariki African film Festival irimo gutegurwa nayo muri uku kwezi, rero twasanze natwe tutafata Rwanda Movies Awards ngo tuyishyire muri uku kwezi ahubwo twifuza ko yajya mu kwezi kwa 5 iyi akaba ari yo mpamvu nyamukuru yatumye duhindura muri uyu mwaka.”

Aba ni bamwe mu bakinnyi bari bitabiriye ibikorwa by'icyumweru cyahariwe filime gitegurwa na Ishusho arts

Nk’uko Mucyo Jackson akomeza abitangaza asanga n'ubwo ibi birori byimuriwe muri Gicurasi atariho bizakomeza kuba ahubwo guhera mu mwaka utaha wa 2018 bikaba bizatangira kujya biba bikanategurwa muri Gashyantare. Kuri we asanga kandi ibi birori byo gutanga ibihembo bizaba ku nshuro ya 6 bizaba bifite itandukaniro n’ibindi byagiye bibibanziriza cyane ko ubu bafite ingamba z’uko uwahembwe atakuramo igikombe gusa ahubwo yazajya anagira icyo atahana cyamugirira akamaro.

Twasoza tubibutsako uretse kuba Mucyo Jackson ari umuyobozi wa Ishusho arts ari nawe muyobozi uhagarariye amaserukiramuco abera hano mu Rwanda, aho bafite ingamba zo kuzamura Sinema nyarwanda no guteza imbere abayikora binyuze mu kuba harimo gushakishwa uburyo uwahembwe muri aya maserukiramuco yose yagirirwa akamaro n’ibyo yahembwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • amakuru7 years ago
    yavuzeko byamunaniye akareka kubeshya abantu!ako kagabo karahuzagurika ntago kazi ibyo gakora ibyo aribyo ni gute uha abakinnyi ba film ibikombe bibaje mu biti hanyuma ugahamagara senderi ngo atange igikombe yambaye imyenda ya sport





Inyarwanda BACKGROUND