RFL
Kigali

John Kwezi ahanganye n'akajagari kari muri Sinema nyarwanda

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:30/08/2016 17:04
2


Nyuma yaho habereye amatora mu Rugaga nyarwanda rwa Sinema, hagamijwe gushaka uwasimbura Ismael Ntihabose, wavuye muri uru rugaga, agiye kuyobora Inama nkuru y’Igihugu y’Abahanzi by’agateganyo, uwitwa John Kwezi niwe watorewe kuyobora uru rugaga by’agateganyo, ku ikubitiro akaba agiye guhangana n'akajagari kari muri sinema nyarwanda.



Uyu mugabo watangiye kuyobora uru rugaga , rutari rwagira imbaraga zikomeye dore ko  ntagihe gishize rugiyeho.  Nk’ibindi bigo byose bigitangira kwiyubaka narwo kuri ubu ruracyafite, ibibazo byinshi bitandukanye, aho twavugamo kuba rutaragira imbaraga mugufata ibyemezo bihamye, kuba rutari rwagira umutungo watuma rugira icyo rukora ntahandi runyuze, kuba rutarabasha kuba rwatanga imishara ku barukorera , kuba rutari rwabona ibyangombwa n’ibindi bikiri urusobe muri uru rugaga.

Mu Kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na John Kwezi yavuze ko asanga hari byinshi urugaga rwa sinema nyarwanda rukeneye kandi rugomba gukora aho yavuze ko muri rusange asanga mu rugaga nyarwanda rwa Sinema hakirimo imbogamizi nyinshi. Muri byinshi yadutangarije yagize ati:

Muri rusange iyo ndeba urugaga nyarwanda rwa Sinema,mbona hakirimo imbogamizi nyinshi, kuko kugeza ubu ni Urwego rushyashya ruje ruje gufasha abakora umwuga wa Sinema. Ni ukuvuga ngo harimo ibibazo byinshi harimo ibibazo by’uko rukeneye kwiyubaka, mu buryo rushobora gutanga Serivise mu bagenerwa bikorwa harimo amahuriro arugize, rukeneye kwiyubaka mu buryo bw’imikoranire aho navuga, abafatanya bikorwa haba munzego za Leta cyangwa mu bigo byigenga. Rukeneye gushakira amasoko abakora umwuga wa Sinema, rukeneye ubufatanye n’ingaga mpuza mahanga, rukeneye kwagura isoko rikaba ryava mu karere rikajya hanze y’aka Karere. Urumva ko urugaga ubwarwo rufite akazi kenshi kogukora . Ntekereza ko muri bimwe tugomba gukora ibi byose bikubiyemo.”

John Kwezi wifuza guca akajagari kari muri Sinema

Naho tumubajije icyo abona agiye gukora kugira ngo ibi bibazo bikemuke, asanga Imbaraga ze za mbere azabanza kuzishyira mu gukemura akajagari kari muri Sinema  yose, ati,” Ibibazo by’ingutu mbona byabanza gukemuka , harimo ikintu nakwita akajagari bitari muri Federasiyo ahubwo biri mubagize urugaga. Harimo akajagari mu banditsi, Harimo akajagari mu bayobozi b’amafilime (Directors) mu bashoramari, harimo akajagari mubucuruzi bwa Filime, mu batekinisiye. Mbega navuga ko hose mu bakora uyu mwuga muri rusange harimo akajagari dukwiye kubanza gukemura.”

John Kwezi asanga kugira ngo ibi bikemuke no kugirango abone imbaraga zo kubikemura ari ugufatanyiriza hamwe n’abandi bakagerageza kugenda bashyira mu bikorwa ibyo biyemeje.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jimmy7 years ago
    Mbega iyomana yoba ivuyehehe? Hhhhhhhhaaaaaa!!!
  • cyane7 years ago
    Dore gahunda y'imikorere idafite aho yakugeza rero. None se umuntu ahera he, akagera he aca akajagari? Does the guy have any action plan at all? Does the federation have any by the way? Without planning, we're planning to fail, fellows.





Inyarwanda BACKGROUND