RFL
Kigali

Mbamba Olivier wari umukinnyi wa Filime akaba n’umutoza wa Siporo yitabye Imana

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:8/08/2016 10:01
7


Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru ni bwo umukinnyi wa Filime akaba n’umutoza wa Siporo Mbamba Olivier yaraye yitabye Imana, urupfu rw’uyu musore rukaba rukomeje gutera benshi agahinda gakomeye n’akababaro.



Mbamba Olivier wavutse taliki ya 15 Mata 1987, yari umwe mu bakinnyi ba filime wakinnye muri filime nyinshi zitandukanye aho twavuga nka filime Kwizera kurema, Ntakitagira iherezo, Hahirwa uwihanganye, Serwakira, Nkubito ya nyamunsi n’izindi. Uretse kuba umukinnyi wa filime yari n’umutoza wa siporo  aho yatozaga Club Muvandimwe ikorera i Nyamirambo ahazwi nko ku ba Bikira, uretse aho yari n’umutoza wa Siporo i Gikondo.

 

Mbamba Olivier witabye Imana

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru taliki ya 7 Kanama 2016 ahagana mu ma Saa yine z’ijoro ni bwo yaraye yitabye imana azize indwara, uyu mugabo wari urwariye mu bitaro bya CHK yitabye Imana ntagihe kinini yari amaze arwaye dore ko yari yagiye muri ibi bitaro ku italiki 4 z’uku kwezi.

Uretse kuba umukinnyi wa Filime yari n'umutoza wa Siporo

Olivier wari utuye mu murenge wa Kimisagara witabye imana, asize umugore n’abana 4, uyu mugabo warangwagwa n’urukundo ubwitanjye mu byo yakoraga asize agahinda mu mitima ya benshi dore ko ari umwe mu bakinnyi wageragezaga kumvikana na benshi mubo yakoranaga nabo. Kugeza ubu  umuryango we nturatangaza ibijyanye na gahunda yo kumushyingura, turakomeza kubakurikiranira.

Imana imwakire mu bayo...






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Mamba IMANA ikwakire mubwami bwayo ntiwabanyenabi nabantu
  • lion7 years ago
    mana wee birakomeye kubyakira pee !! gusa imana imwakire mu bayo
  • Twagirimana alexis7 years ago
    Mbamba imana imwakiremubayokd umuryagowe ukomezekwihangana
  • 7 years ago
    Y
  • 7 years ago
    yoooo,usize agahinda kenshi mumitima ya benshi urupfu rwawe ruranshenguye nkurikije imyitwarire yawe Imana ikwakire mubayo
  • umutoni jacky7 years ago
    Yooo Sisi Nibwo mbibonye gusa imana imwakire mu bayo Kd umuryangowe ukomeze kwihanga nkuko nakundi byagenda mwihangane
  • lily7 years ago
    imana imwakire mubayo





Inyarwanda BACKGROUND