Filime Jason Bourne yasohotse ku itariki 29/07/2016, ni imwe muri filime ziri kugurwa cyane muri iyi minsi, Matt Damon niwe wayikinnyemo yitwa Jason Bourne, muri iyi filime avuga interuro 25 gusa, buri nteruro Matt Damon akaba yarayishyuriwe miliyoni y’amadolari.
Iyi filime yatwaye miliyoni 120 z’amadolari kuyitegura, kugeza ku itariki 07/08/2016 yari imaze kwinjiza $194,078,274, ni iya kabiri muri filime zaguzwe cyane muri weekend, ibi bikerekana ko iri kugurishwa neza kandi ifite abakunzi benshi.
Muri iyi filime iri mu bwoko bw’imirwano (Action) Matt Damon aba ari umukinnyi w’imena ugaragara akora ibikorwa cyane kurusha uko avuga amagambo, aba ari umutasi udasanzwe woherezwa aho rukomeye wa CIA (special ops agent) mu bwicanyi ariko nyuma akaza gucika CIA amaze kumena amabanga yayo y’ubwicanyi.
Matt Damon yishyurwaga miliyoni y'amadolari kuri buri nteruro yavuze muri filime 'Jason Bourne'
Kuba Matt Damon yaravuze interuro 25 gusa muri iyi filime bivuze ko yaba yarahembwe miliyoni 25 z’amadolari muri iyi filime, interuro yavugaga zikaba zari ngufi cyane nka “Ndibuka. Ndibuka ibintu byose” (I remember. I remember everything), cyangwa “ bakuvumbuye. Tugomba kugenda” (They Tracked you. We gotta move). Iyi filime ahanini igaragariza ubuhanga bwa Matt Damon mu mirwanire no mu buryo yitwara mu gihe ahigana na CIA nyuma yo kwibuka ibintu byose bari baramwibagije.
Matt Damon aha yakinaga ari Jason Bourne, ibikorwa byivugira kurusha amagambo
Kugeza ubu Matt Damon ni umwe mu bakinnyi bubashywe muri Hollywood ndetse bahenze kuba wabakoresha muri filime, avuga ko kuba muri Jason Bourne akina atavuga amagambo menshi byamushimishije cyane. Matt Damon yakinnye izindi filime nka The Martian, Good Will Hunting, The Bourne Identity, Elysium n’izindi nyinshi.
TANGA IGITECYEREZO