RFL
Kigali

Mashariki African Film Festival 2016 yatangiye kwakira filime

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:11/01/2016 11:37
0


Ku nshuro ya 2 iserukiramuco rya Mashariki African Film Festival rigiye kuba mu Rwanda kuva tariki 6 kugeza kuri 12 Werurwe uyu mwaka, hatangiye kwakirwa filime ngufi zizitabira iri serukiramuco.



Filime ngufi zakozwe n’abanyafurika mu mwaka wa 2014 ndetse na 2015, zifite inkuru ivuga kuri Afurika ndetse ibera muri Afurika nizo zizakirwa muri iri serukiramuco rifite insanganyamatsiko igira iti, “Sinema ihuza Afurika”. Muri iri serukiramuco, filime zakozwe n’abanyarwanda nizo zizaba zemerewe guhatanira igihembo cya filime ngufi nziza nk’uko byatangajwe ubwo hatangizwaga igikorwa cyo kwakira izi filime kuri iki cyumweru tariki 10 Mutarama.

Kohereza filime muri iri serukiramuco bikorerwa kuri interineti, bikaba ari ubuntu guhera tariki 10 Mutarama bikaba bizasozwa tariki ya Mbere Gashyantare.

Kanda hano ubashe kohereza filime yawe muri iri serukiramuco.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND